Digiqole ad

Nyuma ya Jenoside, u Rwanda rugeze ku iterambere rishimishije – Netanyahu

 Nyuma ya Jenoside, u Rwanda rugeze ku iterambere rishimishije – Netanyahu

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, no gukurikirana isinywa ry’amasezerano anyuranye hagati y’u Rwanda na Israel, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko yasanzwe u Rwanda rutarataye icyizere nyuma ya Jenoside byatumye rumaze gutera imbere, yibutsa Abanyarwanda kwamagana ku mugaragaro abahakana n’abapfobya Jenoside.

Benjamin Netanyahu mu kiganiro n'abanyamakuru
Benjamin Netanyahu mu kiganiro n’abanyamakuru

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, bombi bahamya ko u Rwanda na Israel bibanye neza kandi bifite aho bimaze kugera nyuma y’amahano ya Jenoside byombi bisangiye.

Netanyahu yavuze ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku kwagura umubano n’imikoranire mu nzego nk’ubuhinzi, gucunga amazi, uburezi, ubwikorezi, ubukerarugendo, umutekano n’ibindi binyuranye.

Benjamin Netanyahu yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, ngo yasanze rumaze kugera ku iterambere rishimishije nyuma y’amahano ya Jenoside rwanyuze.

Aha yagarutse kubyo yabonye ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, avuga ko yababaje no kubona amafoto ateye ubwoba y’abana bato, imiryango yishwe n’abaturanyi babo n’andi anyuranye. Ariko ashima ko ibihe bikomeye Abanyarwanda banyuzemo bitabaheranye ngo batakaze icyizere.

Ati “…twararokotse, ntitwigeze dutakaza icyizere namwe ntimwigeze mutaka za icyizere none uyu munsi Israel n’u Rwanda ari ibihugu byageze ku ntego zabyo (successful states) n’icyitegererezo cy’iterambere.”

Netanyahu yibukije ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi igerweho byanyuze mu bitangazamakuru, ndetse n’ubu ibihugu byombi bihanganye n’abahakana n’abapfobya Jenoside bakoresheje ibinyamakuru n’ubundi buryo bwose bushoboka, asaba ko impande zombi zihaguruka zikamagana abo bantu bishobotse.

Ati “Uyu munsi, iyo tubona abayobozi muri Gaza bahamagarira abantu kwica Umuyahudi wese ku isi twese dufite inshingano zo guhaguruka tukabivuga,…tugomba guhaguruka tukabibwira isi. Iri ni isomo rya mbere twize, ariko hari n’irindi twize, mu bihe bikomeye tugomba kuba twiteguye tukirinda twebwe ubwacu.”

Kimwe n’abandi bayobozi benshi, Netanyahu nawe yagaye cyane uburya ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda zananiwe kurinda Abanyarwanda bahigwaga zikigendera.

Abayobozi bombi mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi bombi mu kiganiro n’abanyamakuru

Netanyahu yavuze ko impamvu y’uruzinduko rwe muri Afurika yakuruwe n’ejo hazaza h’uyu mugabane urimo kuzamuka mu iterambere byihuse n’ubwo utakunze guhabwa agaciro ukwiye, no gukomeza umubano hagati ya Israel na Afurika.

Ati “Turi kumwe kandi mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba, kandi dufite ubushake bwo gukorana no mu zindi nzego nyinshi kugira ngo tugere kuri ejo heza mu mutekano n’iterambere ry’abaturage bacu. Ndifuza kandi kurushaho gukomeza umubano dufitenye.”

Netanyahu kandi yavuze ko yanejejwe n’inyubako zirimo kuzamurwa n’indi mishinga y’iterambere igaragara hirya no hino mu Rwanda.

Mu bibazo byabajijwe Perezida Kagame, harimo icy’umunyamakuru wo muri Israel ku bivugwa ko mu Rwanda nta Demokarasi ihari, Kagame yavuze ko ibivugwa ari ibintu bisanzwe nawe anenga.

Ati “Ugendeye no ku busobanuro bwa Demokarasi, byose ni abaturage n’amahitamo yabo, kandi ntekereza ko mu Rwanda nzi, na Guverinoma nyobora nta kintu twigeze dukorwa kidafitiye inyungu abaturage bacu kandi kidashingiye ku mahitamo y’abantu bacu.”

Abayobozi bombi babajijwe ku kibazo cy’abimukira b’Abanyafurika bivugwa ko Israel yohereza mu bihugu by’u Rwanda na Uganda, Netanyahu yavuze ko bariya bantu bataba bahunze nk’uko bijya bivugwa, ahubwo ngo ni abantu baba bashaka akazi muri Israel.

Ati “Ntabwo baza bashaka ubuhungiro muri Israel, baza bashaka imirimo muri Israel kandi byombi ni ibintu bitandukanye. Baje bashaka ubuhungiro twabubaha, ariko kuza bashaka akazi dufite gahunda isobanutse igenga uburyo abantu binjira muri Israel (bashaka akazi).”

Netanyahu yavuze ko nta kibazo bafitanye n’abanyafurika kuko ngo Israel aricyo gihugu cyonyine mu mateka cyakiriye abirabura b’Abanyafurika kitagiye kubakoresha ubucaka, yibutsa ko hafi buri mwaka bakira abanya-Ethiopia.

Perezida Kagame we, yavuze ko kuganira kuri iki kibazo atari amahano (taboo), ngo muri byinshi baganiriye, harimo n’iki kibazo.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Kugiti cyange nishimiye uruzinduko rw’uyu mugabo w’igihangange Netanyahu. Yakoze akazi gakomeye yubaka igisirikari gikomeye, ubukungu bwa Isiraheli abuteza imbere. ubu Israel igihugu cyabayemo Genocide kirimo kiratanga ubufasha kubindi bihugu birimo n’u Rwanda na Africa muri rusange.
    Ikibazo asigaranye ni ukubaha ubwigenge bwa Palestina bo (Abayahudi) badafata nka igihugu kdi ariho habitse amwe mumateka abakiristu bizera nka umugi wa Bethlehem na Jerusalem igice kinini. Gusa ni abahanga twabigiraho byinshi muri science maze u Rwanda rwacu rugakomeza kwiyubaka.

    • IGIHE G.W. BUSH ASURA URWANDA HARI ITANGAZO EMBASSY YA USA YASOHOYE AMAZE KUGENDA; NARARIKUNZE CYANE. NYABUNA ABA- ISRAEL NABO NIBAGERAGEZE!!!

  • Jenoside n’iterambere ntaho bihuriye.kuko tutarindiriye jenoside ngo iterambere rirusheho umuvudo.

  • turamwishimiye nyuma yigihe kinini ,israel nkigihugu gikaze kuba kemera ko u RWANDA rwateye imbere birashimishije

  • Kuki atasuye Congo ? uyu aragenzwa no gushaka isoko ry’intwaro none arimo kwivugira inyubako, abamukira, blablabla…! Birumvikana ko arimo kwivuguruza: none niba abirabura bajyayo gushakayo akazi, kuki atabasubiza mu bihugu byabo (ko bataba ari impunzi zihunze ubutegetsi bw’iwazo), ahubwo akabohereza Uganda cg Rwanda, nk’aho hari akazi azi gahari ?

    Igikwiye ni uko yaha amahoro Palestine, akabasubiza n’ubutaka bwabo nabo bakabaho nk’abandi bantu bose, hanyuma nashaka yirinde muri bunker, ariko arebe ngo ahaye abaturanyi be amahoro nk’uko nawe ayakeneye.

    Iyi si dutuye iracuritse mba nambuye Rwagitinywa ! Umuntu arashaka, arifuza amahoro, ariko akaba adashobora kuyaha abandi !

    • Ndemeranywa nawe 100%

  • @ mafene izina niryo muntu ngo kuko atasuye congo arashaka isoko ry’intwaro? Nonese wasanze congo ariyo itazikeneye? Ngo isi iracuritse? Wowe udacuritse ukaba wumva abanye Palestine bazahabwa amahoro na israel urababaje. Nibatayaharanira bo ubwabo bazarimbuka batayabonye kuko na israel agahenge ifite si abarabu bakayihaye. Ngo umugabo arigira yakwibura agapfa.

    • Upfana iki na Netanyahu? Ko mbona wagira ngo mukorana business y’ubugizi bwa nabi?!

  • @Mafene: Ubwo ukaba wigize expert muri byose kugeza n’aho utubwira icyagenzaga Netanyahu erega! Reka nkugire inama: ishakire ubuzima naho ubu bu “expert” ubwihorere kuko ntacyo bwakumarira yewe nta n’ubwo ushoboye na gato!

  • Mu gihe tugisurwa n’umuyobozi nk’uyu ubuzima bw’Umujyi wa Kigali bugahagarara kubera gufunga imihanda y’ingenzi abantu basanzwe bakoresha, hari intera y’iterambere no kwihesha agaciro tutarageraho. Abaha Netanyahu ibyubahiro nka biriya, bajye babanza barebe uko igihugu cye gifata abanyafrika bajya gushakirayo imibereho.

  • @akumiro, umwana utagenda .., kandi ngo uwutazi ubwenge ashima ubwe ga, uzabaze President bush yagiye i buraya uko byagendaga,Obama nta makuru mfite ye, ariko President Bush yagiye Danmark, imihanda ikomeye yinjira mu mugi autoroute ayihuza na Sweden(malmö), jardin yumwami kazi kajugujugu 6 zishinzwe umutekano na transport ye, kuko bafunga imihanda ariko akiyizira na kajugujugu kuva airport, irangirika, icyo gihe Danmark yabaze 400 million yakoresheje Bush ahamaze iminsi 3, icyo bakuyemwo…ni byinshi muri politik na business. Bamwe babona ibyatsi bangiritse, abandi babona imihanda yafunzwe…mu gihe abandi babona, inyungu muri politik na business, umwe wese ku rwego agezaho…ntawakurenganya cg abavuga ngo ahe amahoro palistine, aje kugurisha ibirwanisho imvumvire yabo ubwo naho iba igera.

  • Arakaza neza Netanyahu tunejejwe nuruzinduko rwe nibaze batwigishe techniques za irrigation bo ntakibazo cyumusaruro bagira kandi igihugu cyabo ni ubutayu tuzabigiraho byinshi rero. Harakabaho umubano mwiza w’u Rwanda na Israel. May God bless our Countries.

  • Urugendo rw umuyobozi w igihangage nkuriya ninyungu nyinshi ku gihugu. ntitukarebe ngo imihanda yafunzwe amasaha angahe, kuko inyungu bituzanira sishobora kuba izigihe kinini.

Comments are closed.

en_USEnglish