Digiqole ad

Ntidukwiye kubabazwa n’imihanda ifungwa ku mpamvu z’umutekano w’abashyitsi – Spt Ndushabandi

 Ntidukwiye kubabazwa n’imihanda ifungwa ku mpamvu z’umutekano w’abashyitsi – Spt Ndushabandi

Abantu bamwe batunguwe n’ifungwa ry’imihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Kigali kubera uruzinduko rwa Benjamin Netanyahu mu Rwanda, bamwe bavuga ko hari impungenge ko bishobora kurushaho kuko mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe izaba kuva tariki 10 – 18 Nyakanga hazaza abayobozi bandi bakomeye kandi benshi. Umuvugizi w’ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda avuga ko imihanda izajya ifungwa by’igihe gito kandi bidakwiye kubabaza Abanyarwanda.

Abakoresha imihanda ngo ntibakwiye kwinubira ko hari imihanda ifungwa ku nyungu z'umutekano w'abashyitsi
Abakoresha imihanda ngo ntibakwiye kwinubira ko hari imihanda ifungwa ku nyungu z’umutekano w’abashyitsi

Amakuru aturuka mu Mujyi wa Kigali avuga ko kugeza ubu imihanda izaba ifunzwe cyangwa izajya ifungwa itaramenyekana, ariko ko itsinda rishinzwe gutegura iyi nama rizajya rimenyekanisha imihanda izajya ifungwa nibiba ngombwa.

Gusa ku ngungu z’umutekano w’abashyitsi ngo umuhanda ushobora no gufungwa bitatangajwe mbere.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Spt Ndushabandi JMV yabwiye Umuseke ko ubu nawe atavuga ngo umuhanda uyu n’uyu uzaba ufunze mu gihe iki n’iki.

Ati “Icyo nakubwira ni uko (umuhanda) uzaba ufunze hazaba hari impamvu itumye ufungwa, hazaba hari n’Abapolisi babafasha, babayobora babereka iyindi mihanda bakoresha, umuntu rero abyumvise atyo akabyakira atyo byamworohera.”

Yongeraho ati “Nshobora kukubwira ngo uyu uzaba ufunze ejo bagasanga atari ngombwa kuwufunga bagafunga undi, kandi n’uwaba ufunze ni agahe gato ni ya masaha yo kujya mu nama, ni ya masaha yo kuva mu nama (bitewe n’aho iribubere),…ntabwo ari ibintu bihoraho.”

Spt Ndushabandi akavuga ko inama nk’iyo u Rwanda rugiye kwakira iba ifitiye Abanyarwanda bose inyungu mu buryo butandukanye, bityo ko abafite ibinyabiziga batagomba kuyibona nk’ije kubabangamira, igikuru ngo ni uko baba barayimenyeshejwe bakaba bayizi hakiri kare.

Ati “Kubera impamvu z’umutekano uyu muhanda ushobora gufungwa by’akanya gato, igitumye bahafunga cyaba kirangiye bakawufungura, ahubwo Abanyarwanda bakwiye kwishimira inama bakiriye bakagaragaza ubworoherane, ni nacyo kigaragaza iterambere ryacu.

Usanze umuhanda ufunze hari Abapolisi bahahagaze bakakubwira bati koresha uyu ntujye impaka, ntuvuge ngo ukererewe aho wari ugiye kujya ahubwo ukihutira kuva mu nzira.”

Kubera ubuto bw’imihanda ugereranyije n’ibinyabiziga bikoresha imihanda yo mu Mujyi wa Kigali akenshi iyo hafunzwe umuhanda usanga hari aho bigira ingaruka ku rujya n’uruza rw’abantu.

Bamwe mu bakoresha imihanda usanga bo bifuza ko bajya bamenyeshwa umuhanda uba uribufungwe hakiri kare.

Ngo nta ukwiye guhagarara ajya impaka akwiye kubaha aho yasabwe kunyura ngo akomeze urugendo
Ngo nta ukwiye guhagarara ajya impaka akwiye kubaha aho yasabwe kunyura ngo akomeze urugendo
Kigali iri kwitegura kwakira abashyitsi benshi mu nama ya AU Summit
Kigali iri kwitegura kwakira abashyitsi benshi mu nama ya AU Summit
Ku mihanda myinshi n'ahandi hahurira abantu benshi hari ibigaragaza icyo u Rwanda rwiteguye kwakira
Ku mihanda myinshi n’ahandi hahurira abantu benshi hari ibigaragaza icyo u Rwanda rwiteguye kwakira
Kuri stade Amahoro, zimwe mu modoka zizatwara abashyitsi nazo ziri kwegeranywa
Kuri stade Amahoro, zimwe mu modoka zizatwara abashyitsi nazo ziri kwegeranywa

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

39 Comments

  • Gufunga umuhanda ku bw’umutekano si bibi ariko hajye hatekerezwa no kuri deviation ishoboka bitewe n;icyerekezo cyawo, naho ubundi biteza impaka nyinshi iyo umuntu akubwira ngo ca aha atazi aho ugiye, wanagera aho akubwiye guca naho ugasanga harafunze!buriya haba hatakazwa ingufu z’igihugu umuntu abirebeye mu bitakara. Inama nk’iyi itegurwa iteganye deviation bitewe n’aho abantu benshi berekeza

  • Iyo ndeba ukuntu abayobozi bagenda barushaho gutinya abaturage muri Afrika, kandi hari igihe twajyaga dusabwa gutonda ku mihanda banyuraho ngo tubasuhuze tunabagaragarize ko tubishimiye, bintera kwibaza byinshi cyane. Arap Moi akiri Prezida wa Kenya, yigeze kunyura mu giporoso yasuye u Rwanda, ava mu modoka harya muri za feux rouges azamuka asuzuhuza abantu, Muzehe wacu abibonye na we avamo, bazamukanaho gato, ahita asubira mu modoka, undi akizamuka n’amaguru, bamwingingira gusubira mu modoka na we. Narabibonye ndumirwa. Ubu uyu munsi kwinjira mu Mujyi udacaracaramo umuntu n’umwe usibye abashinzwe umutekano, ukavuga ko wasuye u Rwanda, ntihaba harimo ikibazo? Igihugu ni abaturage mbere na mbere.

    Abanyarwanda turirimba ko dufite umutekano usesuye, tukumva ari byo, kandi dutambuka ku basirikare bambariye urugamba ku mihanda yose y’umujyi, amanywa n’ijoro. Iyo ugeze mu bihugu ushobora kuzenguruka umujyi uwo ari wo wose ukamara nk’icyumweru utarahura n’umusirikare cyangwa umupolisi witwaje imbunda, cyangwa undi musekirite uwo ari we wese, usibye yenda abaherekeza imodoka zitwaye amafaranga, ni bwo ubona ko tugifite inzira ndende igana ku mahoro asesuye, agera no ku bayobozi ntibahore bikanga abo bayobora. Uko abantu barushaho kwambarira urugamba, no gutinya abaturage, niko n’amahoro aba agenda aba makeya.

    • Ariko urakabya yeeeeeeeee!!!!

      Mu kurinda umutekano w’abakuru b’ibihugu reka nkumenyeshe ko nta kubahatisha bibamo niba Moyi yaragendagenze mu Giporoso ureba Mzee wacu akajya mu modoka ibyo ntaho ntiwabishingiraho ukabya gutyo kuko Moi na Perezida Kagame ntawegera abanyarwanda kurusha Kagame, ibyo ni ugukabya gusa.

      Ngo ahandi utembera nta muporisi ku muhanda ufite imbunda hahahahha ndagusetse gusa

      Uba ushaka kwinigura gusa ngo usebye u Rwanda naho ubundi ibyo uvuga usa n’utabizi nta kindi

      Usome amakuru wumve ibyebereye aho USA umbwire niba abarashe abantu ari abajura cg babarashishije amatopito.

      Nibe n’abacu baba bazitwaye cg bambariye urugamba nk’uko ubivuga ariko barinze abantu batari kubica.

    • Nanjye ndabyibuka nkirumwana iyo abaperezida basuraga u Rwanda twajyaga kumuhanda kubakira bakagenda bahagaze basuhuza abaturage.Ubu bwobaza nkibisambo basesera bagasubirayo nkabyo ukibaza icyabaye hagataho kikakuyobera.

      • Musuzugura abaturage mugakabya cyane.

  • Buriya erega nabo sibo, itegeko riba ryaturutse i bukuru.

  • yeee, umutekano nibyiza rwose, % ariko kubikora wirengagije inyungu z’abatuye igihugu, kdi umushyitsi atagutunguye, wakabaye usohora itangazo mbere, ariko abantu badaheze murungabangabo amasaha akayabo.

  • Utuka igihucye azahura n’ishyano.
    Can we stop lying to the public, igihugu kitagira police na army se wagikurahe.
    No mwijuru hari ibizima,
    Imigi mining yo kwisi nayigezemo from Sydney to Lavs Vegas from Athens to Captown aho hose nahabonye police ifite imbunda.
    So waba ukunda u rwanda cg utarukunda ntukarutukire gukora ibyiza
    Big up my rwanda.

    • Uratueshye wowe!Aho SYDNEY UVUGA NIHO MBA.Ibyo nabonye mu RWANDA nta handi nabibonye

      • Jye mba,muri U.S.A iyo habaye za acivites za marathon cyangwa za festivals imihanda igenda ifungwa yewe waba utazi umujyi ukayatamwo jye ndu mu infirmiere iyo udafite yout tagname ngo bigaragare ko urumutabazi uribura biherutse kumbaho so Urwanda nki gihugu gifite abanzi ba mahoro batera za grenade abana babanyarwanda ni gute leta itafata igamba nubgo bitorohera buriwese

  • Hoshi ejo nasetse abantu bafunze imihanda ubwo se ntabujiji bibonyemo umuyobozi kuza mugihugu ubuzima bugahagarara umunsi wise?!!ubutaha bazadutegeka kuguma mumazu

    • buuuuuuuuuuuuuuuuuu ariko mwize he sha do u know what is security cg nukwivugira gusa

  • Wowe MAHORO n’abandi, mumenye ko ibihe byahindutse, none se KAGAME ajye ajya ku kazi n’amaguru nkuko KAYIBANDA YAJYAGA MU MISA N’amaguru avuye ku KAMAZURU agana BAZILIKA YA KABGAYI KU CYUMWERU?
    Israel na Palestine ariko uzi icyo bivuga, icyo bipfa ni icyo bipfana?
    Ubu ububanyi n’amahanga ni ikintu gikomeye; akantu gato muri iki gihe gashobora guhungabanya ubukungu wowe uraho urangaye ngo urashaka kurata abaturage ku muhanda. Icyo gihe uvuga cyarashize, ubu MOI umusubije ku butegetsi sinzi ko noneho yagukundira. Umutekano ibyawo tubirekere ababishinzwe , ibyo tuvuga ntabyo tuzi, ni ibiganiro gusa.

  • Hari icyo njye ntumva, Spt Ndushabanadi ati ubu sinavuga ngo imihanda izafungwa ni iyihe, ngo igihe nikigera bazayibabwira !!! Nose se aho inama izabera ntihazwi??? Aho abashyitsi bazajya barara se ho ntihazwi??? Imihanda bazanyuramo yo se ntizwi???? Kuki ababishinzwe batabitegura hakiri kare bakamenyesha abantu, bityo abantu bakitegura hakiri kare, aho kugira ngo umuntu azave i Bunaka agiye i Bunaka yanyura mu nzira asanzwe anyuramo bakajya kumuzengurutsa i Bunaka kandi wenda iyo abimenya yari kwicira wenda indi nzira ya hafi atiriwe ata umwanya, cg niba hari gahunda yari afite muri ibyo bice akazihorera agakora izikurikiyeho kubera ko TIME IS MONEY nk’uko babivuga.

    Ikindi nanone Spt NDUSHABANDI yekumva ko kuba hazaba hari abapolisi bayobora abantu bihagije, No!Kuko urugero kuri uriya munsi ushobora kuba ufite nk’itike y’indege ya saa 12h00 cheick in ari saa 10h00, icyo gihe iyo uzi mbere y’igihe ko umuhanda rukana unyuramo uzaba ufuze, kandi wenda n’uwo abo bapolisi bazakuyoboramo uzaba urimo jam/embouteillage, icyo gihe ushobora nko kuva mu rugo kare nka saa moya aho kuvayo saa tatu, kuko byatuma indege igusiga (ndabivuga kuko byari bimbayeho kubera izo mpamvu nyine).
    Ariko se uzabikora gute utabimenye mbere y’igihe? Polisi n’umujyi wa Kigali ntibagashimishwe no gutura abantu ibintu ku mutwe, kandi wenda hari uburyo babimenyekanisha hakiri kare umuntu nawe agapanga gahunda ze neza apana bya bindi byo guhaguruka mu rugo wagera uzi ko mu minota ingahe uraba ugeze ku kazi, wagera imbere ukabona abantu bafunze isura barimo kugutungira intoki aho unyura haraka haraka udashobora no kubaza ikibazo na kimwe, watindiganya imodoka bakayitera iherena ikaruhukira muri traffic police.

    Let’s try to be professional.

    • Oya sha twanyuze mwishyamba twebwe, haduyi abarahantu hose kuva twarwinjiramo kugezubu turacyari kurugamba nta mikino turimo.

      • Sha ntabyawe byo! Ngo mwanyuze mw’ishyamba! Kuburyo nyuma y’imyaka isaga 20 ukibona abantu ukababonamo abanzi?! Ubwo se wowe bazagufata bate niba utajya uhinduka? ubwo se kurinda unutekano nuko abantu bise ubareba ukabona ari abanzi? uzi ko uzirenza n’uwo wabyaye cg uwo mwashakanye umusomamo ko ari umwanzi! Kurinda umutekano ntibisaba kwambara gasurantambara(combat tenue), kwigizayo buri wese no gufunga amayira. Hari ubundi buryo bikoranwa ubwenge n’ubuhanga utarinze kwiyambika nk’umwiyahuzi cyangwa umuterabwoba! ibyo bikunaniye uzasubire mw’ishyamba noneho!

    • Nshimiye ibyo uvuze rwose! Gusa nakongeraho ko plan ari ikintu kikitugora cyane! Twizere ikitazwi neza ari uko imihanda izafungwa! Naho ibyo kurya, uko bazarya, aho bazarara, n’ibindi bifitiwe plan. Ibindi byo mubyakire nko kwihesha agaciro, ubwo turabimenye abari bafite ingendo muri iriya period bazagende nyuma cg bazace izindi nzira ntakundi! Abahaca buri munsi barya mu kazi tuzacumbika cg bazaduhe memo ariko igihugu kihakure ishema nyabuneka!
      Kandi mwibuke ko abayobozi bahora badushakira ibyiza gusaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!
      Genda Rwanda ndakunezerewe

  • Mbwire abiyita Yuhi na Milton. Ikigereranyo “Global Peace Index 2016” kigaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya w’128 ku isi, rukurikiye Zimbabwe y’127 mu bihugu bifite umutekano kurusha ibindi. Guhora twambariye urugamba ni kimwe mu bimenyetso ko urugamba rwo kwibohora rukidukomereye.

    Ikindi, iyi mihanda ifungwa si iy’abategetsi, ni iy’Abanyarwanda twese, abe ufite imodoka emwe n’umunyamaguru. Ava mu misoro yacu. Ntabwo rero yakubakwa n’amaraso yacu ngo tuyibureho uburenganzira, keretse gusa aho abayobora batitaye ku nyungu z’abo bayobora. Numva atari ko dukwiye kumera.

    • Espece de menteur que t es!!!!!!!!!!

      u Rwanda ni inde wakubwiye ko ruri kuri uwo mwanya? cg ugira ngo abanyarwanda ntibasoma!?
      Niba utari injiji soma iyi map ya “Global Peace Index 2016” http://static.visionofhumanity.org/sites/default/files/GPI2016_map_canvasizingwithlegend%28highres%29.pdf
      U Rwanda ruri kuri level imwe ya peace na USA

      • @Alexis, utanze link idafite aho iganisha. Ngaho jya kuri iyi ngiyi ya Wikipedia, urahita ubona ko u Rwanda ari urwa 128 ku bijyanye n’umutekano mu gihugu, rukurikiranye na Zimbabwe nk’uko babikubwira: https://en.wikipedia.org/wiki/Global_Peace_Index

        • Inde ubanza urimu bayanditekuko ibyayo si mbyemera kuba RDC iri iya 90, ubwose bavuga umutekano wahe?ibaze nawe, utaragiye i kinaa basi wageze i Goma cg Kisangani!!!!!Angola ngo niya 90, abatuye angora muyubwirw niba bwarahindutse, kuko aba bandi ba bazungu nibo bari bagwiriye, hari doc mperuka kubon yaba portugal bagiyeyo muri2009 aho criis itereyeiwabo, ariko ikibabaje ntibashatse akazi,ahubwo binjiriyr muri mafia, namwe murumva, kwa muzehe haba MAFIA gute, na ba bandi batunze abataliyani bacuruza udutwe twa bantu muzumve hari rapport ibakoraho,ariko ngo leta yacu ICURUZA ABANA NTA SONI!!!UGUTUKA NTAGUTORERA KANDI ABABIBANDIKIRA NI MWEBWE , MWIRIRWA MWITUKA NGO MUTUKA IGIHUGU CYANYU, NKUKO NTA MURYANGO MUHAFITE.

    • @Alia Umutoni, na bagenzi bawe bashinyagura Urwanda mu kinyarwanda, iyaba mwandite igi wahili basi, ibyo babyita kwituka. Naho kuvuga ngo Urwanda ni urwa 127 barebye potention yuko Interahamwe zatera, uzi kuva 1994 ko bazibehe(ba bazungu bazitegeka : ngo ni replis technic bazagaruka babaashe guata igihugu, ibi nta wutabizi, ariko niba ri umutekano wo mu muhnda mbwira icyo gihugu kiwuruha KIGALI, kugira abapolisi nabasilikare baite imbunda, wowe uba he? kireka niba uvuga nkuyu avvvuga ngo 1983 bajyaga kumihanda gutega ba president, ntiyiyumviha imyaka ishize, iterabwoba riri hano hanze, Jya Paris urebe abo uhasangauko bangana,USA…Londre, kireka niba kuba barikumihanda hari icyo bababujije, naho ubundi, umutekano ni ugukinga utaraterwa mwebwe rero ibyanyu nymva atari byiza, ahubwo Armyna police mwabaha akaruhuko.

  • Murapfa ubusa mwese. ikigaragara nuko u Rwanda rugifite byinshi byo gukora.

    1. Umushyitsi runaka araza ubuzima bugahagarara

    2. Iyo umushyitsi runaka aje nabitwa abayobozi bakomeye batakaza agaciro mu gihugu cyabo

    3. Abaturage ntacyo baba bakivuze yemwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bitakaza agaciro kugeza umushyitsi agiye

    Ese ibi nibyo dukwiye gushima koko? birakwiye ko u Rwanda ruhindura inyifato bitaba ibyo ibi nabyo nikandamiza rikomeye kandi ritazabura kugira ingaruka mbi kubuzima bw’igihugu muri rusange.

    Kuki imodoka zitahagarikwa umwanya runaka nkuko bikorwa HE Kagame agenda bitabaye ko umuhanda ufungwa? kuki dukomeza gutakaza uburenganzira mugihugu cyacu ngo ni abashyitsi? abashyitsi nibaze ariko kandi ubu buryo bukoreshwa nibubi cyane

  • UMUHONDO NI LOW turasoma Alexis

  • Netanyahu yageze i Kigali imihanda irafungwa kugira ngo uve i Nyarugenge mu mujyi rwagati ugere i Kanombe (Nyarugunga)byasabaga kunyura mu Gatsata ukaboneza i Bicumbi ukambuka i Bugande ukagaruka ku mupaka wa Kagitumba- ukaza Kayonza Rwamagana ugafata Nyagasambu ukagera Rugende Kabuga Mulindi ngaho ukagera i Nyarugunga-Kanombe! Ibyo koko birakwiye mu gihugu cyibohoje?! Ababonana na HE bazamubwire ko bidakwiye mu Rwanda rwacu! Uzi ko bimeze nka cya gihe Gaddafi yazaga mu Rwanda aho FAR bakubitwaga n’abakobwa barindaga Gaddafi?! Naragenze ndabona…! Mwarangiza ngo bazashyire amateka ya Rukara rwa Bishingwe mu bitabo…!

    • hahahhahahahahahh!!!!! uransekeje pe! Wibagiwe kuvuga ko igihe cyo kujya guca izo nzira zose za Bugande- Kagitumba ujya Kanombe uvuye mu mujyi kubera imihanda ifunze, uhagera ugasanga n’uwo Netanyaho yigendeye!! hahhhhhh!!!

  • ikibazo nabajya kukazi nabakavaho bakarayeho nkabaganga mutubarize uko bizajya bigenda kuko abarwayi bahahurira ni bibazo byo kubura ababakira yewe nabaganga bagahura nikibazo cyuko batagiye kukazi kagapfa mwatugira inama yicyakorwa

  • sha icyonzicyo ntabwo umutekano ubonekera mu gufunga imihanda, ahubwo njyen mbona aribyo biteza umutekano mucye, honestly ejo ntihabuze amafaranga arenga miliyari ahomba mu gihugu ya services zahagaze n abakoresheje essence itari ngombwa n abatanze amafaranga yinyongera bitari ngombwa ark abayobozi honestly bazatubwire niba uriya mugabo yarasize amacash cg inkunga runaka, bayitubarire bayihe agaciro wenda tubyumve twumve inyungu ark nanubu ntanyungu ndumva rwose irusha agaciro services zahagaze ejo, niba ari n inkunga ashaka kudutera yo kurinda umutekano cg kurwana dusanzwe twifasha n ubundi ark niba ashaka ko tunarwana n ibyihebe, rwose iyo si inkunga numva nifuza nawe azagende ajye arwana nabyo wenyine, niba yenda kuduha n intwaro cg ibisasu nabwo azabyigumanire, ahubwo wenda azatwigishe uko buhira imyaka nabonye israel ariyo ya mbere muri irrigation

  • Ibintu umuvugizi atangaza nibyo kabsa ntago kuba imihanda ifungwa kubera umutekano w’abayobozi ntago byagakwiye kutubabaza kubera ko biduhesha ishema bigaragaza umucyo urangwa mu gihugu n’umutekano usesuye ndumva rero bidakwiye kwibazwaho byishi kubera ko niyo mihanda iba itafunzwe amasaha manini ikindi bikaba n’imbonekarimwe apana burigihe.

    • Ngo umucyo urangwa mugihugu numutekano? Ese niba mushaka umucyo numutekano, mwakwirukanye abanyarwanda bose batarabasilikare n’abapolisi nabadasso maze mugasigaramo mwenyine nizo mbunda? Aho sibwo umutekano numucyo bizarushaho kuba byiza?

  • Iby’umutekano w’abayobobozi bakuru rwose turabyumva kandi ni ngombwa kandi twe abaturage turabyubahiriza, ariko kandi hano mu Rwanda umenya hazamo no gukabya. Rwose nka biriya byabaye ku ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa ISRAEL (NETANYAHU) byarimo ibikabyo cyane. Ndetse hari nuwashobora kuvuga ko abanyarwanda ahari dusuzuguritse. Wagira ngo ni ubundi bukoroni Afurika iri kujyamo. Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu umwe yahagarika ubuzima bw’umujyi wose!!!

    Ese iyo Abayobozi bo muri Afurika bagiye muri biriya bihugu byo mu burayi cyangwa Amerika ko mbona badakorerwa biriya bikabyo, hari ubwo rwose umuturage w’i Washington, uw’i Londres cyangwa uw’i Paris atanamenya na mba ko hari umukur w’igihgu wo muri Afurika uri aho mu mujyi iwabo, kuko aba abona circulation rwose iba imeze nk’ibisanzwe.

    Abanyarwanda nibyo rwose tugomba kwakira abashyitsi bacu b’abanyacyubahiro mu buryo bukwiriye kandi tukabikora mu kinyabupfura dusanganwe, tukanabarindira umutekano ukwiye, ariko rwose iyo urebye ifungwa ry’imihanda yose uko rikorwa, mbona bishobora ahubwo no gutuma abo bashyitsi bacu bibatera ubwoba ubwabo bibaza ibyabaye ibyo aribyo, mu gihe babona nta muturage n’umwe ushobora kubegera mu muhanda. Bashobora kwibaza ibibazo byinshi nubwo baba bicecekeye.

  • Yego iby’umutekano w’abanyacyubahiro bacu ni ngombwa ariko bigira uko bikorwa bidahutaza abenegihugu. Mu Rwanda rwose turakabya, niba ari ubuswa cyangwa niba ari ubwoba simbizi, ariko ibyo aribyo byose services za Leta zishinzwe umutekano w’abashyitsi zari zikwiye kwiga strategies nziza zo kurinda umutekano w’abashyitsi ku buryo abo bashyitsi ubwabo batabonamo guhungabanya abenegihugu.

    Ese ko mbona iyo Inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika yabereye Addis Abeba ho muri Ethiopia badafunga imihanda muri uwo mujyi. Oya rwose ntbwo imihanda bayifunga, ahubwo iyo imodoka y’umushyitsi mukuru itambutse, izisanzwe ziba zihagaze akanya gato ariko yamara gutambuka nazo zikikomereza urugendo rwazo.

    Dukwiriye kumva ko Abayobozi bo muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi ari abantu nka twe, tuvuka mu muryango umwe. N’ubwo abanyapolitiki bazanamo ibikabyo, ariko ubundi umutware aragaragirwa, Umwami arashagarwa’ Umuyobozi yizihizwa n’abo ayoboye. Nta mpamvu rero ko Abayobozi bahora bikanga abo bayobora nk’aho ari abanzi babo BA BURI GIHE. Ese ubundi mu gihe uyobora neza abantu, babuzwa n’iki kugusanga ko baba bakwishimiye, uretse ko nyine ntawe ukundwa na bose, ibyo turabizi bikaba ari nayo mpamvu hafatwa ingamba zo kurinda umutekano w’abakuru b’ibihugu. Ariko nanone rero, kurinda uwo mutekano w’abakuru b’ibihugu ntabwo bigomba kugera aho bihungabanya umutekano w’umuturage usanzwe.

  • muranenga ariko ntimutange uburyo bwiza buruta ubwo izo nzego mugaya zikoresha. ngo mu Rwanda barakabya. umutekano ucungwahakurikijwe uko threat nayo imeze nibindi bijyana nabyo. nonese babishyire hano kukarubanda.
    wenda mwasaba police ikabasobanurira impamvu nubwo itabaha detail byo ntibishoboka ariko ntimwigiore ba bamenya kubyo mutazi gusobanuza nibyiza.
    nonese bavandimwe kuba igihugu gitekanye mwibwira biva ku magambo gusa biraharanirwa ntabwo biva kuri social media.
    umuntu utinyuka agatuka igihugu cye.ntabwo aba ariho, ntacyo wamutegaho.

    ahha ngaho muramucye amahoro.

  • ibya kayizali mubimuharire ..ukwiye icyubaharo mu kimuhe…gusa iyo bikabije nabyo sibyiza.

  • hahahah ibi bintu ni ibisanzwe gusa nuko usanga kigali yacitsemo kabiri nawe ubasha kugera mu kindi gice cg ngo akivemo ibaze gufunga umuhanda kuva i kanombe kugera ku rwibutso ukongeraho gufunga kuva serena kujyera kbc ubwire ko uba utari gukubitira abantu mu igunira kwakira abashyitsi biragora yewe no murugo urwo arirwo rwose iyo rugezemo umushyitsi mouvement zirahinduka

    leta ni idufashe cyane cyane traffic kuko bafunga imihanda gutyo ugasanga aho bayifunze niho huzuye abapolisi iyo bayobereje imodoka nta mu polisi n umwe uhari wo kuyobora izo modoka ugasanga ibintu byabaye akavuyo

  • Umutekano ni ngombwa. Kumenyesha ko umuhanda uyu n’uyu uzafungwa kubera impamvu ntawe ubyanze kandi bisanze bikorwa(reba amatangazo y’umujyi wa kigali). Byumvikane ko ikibazo ari communication, guha abaturage amakuru ku gihe ubundi turavuga rumwe.

  • ufite umwanya yumva Misa zose?!! nawe igihe cyawe nikigera uzashyireho ibyawe?? ubwo aho mwavugiyeee?genda noneho uhanyure? umva icyo bakurusha man?!! ese wagizengo baba bapfa ubusa

  • Dufite ubuyobozi bwiza cyane, nubundi mu muco nyarwanda umushyitsi ni umwami. Abayobozi bacu rwose twishimiye uburyo mutuyoboye nuburyo umutekano wabantu nibintu ukomeje kubahirizwa. Nge rwose mbona turi muri Paradizo, abatabibona mubareke bazageraho babone ko bibeshya. Mana warakoze kuduha ubuyobozi bwiza turanezerewe cyane

  • Webare) urashe nukur Ata kki MRI Ethiopia batagar? Erega urinukeko muri Addis Abeb habayo amabarabara menshi, izohasi nizohejur nyishi. Urumvako Baca iyo bashaka kad Abenegihugu batantura muwo mwanya. Kdi ikd ntibokugara ngobakumenyesheko bawupfunze. Niba Uri umu Ambassador womur Ethiopia

Comments are closed.

en_USEnglish