Digiqole ad

Paris: Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakatiwe gufungwa burundu

 Paris: Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakatiwe gufungwa burundu

Tito Barahira na Octavien Ngenzi bari kuburanira i Paris ku byaha bya Jenoside baregwa gukorera mu Rwanda bagahunga

Nubwo mu rukiko Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakomeje kubwira urukiko ko ari abere, guhakana ibyaha bashinjwa kugera ku isegonda rya nyuma ntacyo kuko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu Urukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha ndengamipaka rw’i Paris mu Bufaransa rwabakatiye igifungo cya burundu rubahamije icyaha cya Jenoside.

Tito Barahira na Octavien Ngenzi bari kuburanira i Paris ku byaha bya Jenoside baregwa gukorera mu Rwanda bagahunga
Tito Barahira na Octavien Ngenzi bari kuburanira i Paris ku byaha bya Jenoside baregwa gukorera mu Rwanda bagahunga

Urubanza rwa Tito Barahira w’imyaka 65 na Octavien Ngenzi w’imyaka 58 bombi basimburanye ku kuyobora icyahoze ari Komine Kabarondo, muri Kibungo rwatangiye tariki 10 Gicurasi 2016.

Mu Bufaransa rurafatwa nk’urubanza rw’amateka, mu gukurikirana no guhana Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko bariya bagabo muntu bakurikiranwagaho.

Uru rubanza kandi rurafatwa nk’ikimenyetso cy’ubugome, ubwicanyi na Jenoside yakozwe imiryango yica abaturanyi babo, kandi bikabera kure y’umurwa mukuru Kigali; Mu gihe usanga abakatiwe n’inkiko zo ku rwego mpuzamahanga akenshi ari abayobozi n’abantu bakomeye babaga muri Kigali.

Baregwaga ahanini kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga ibihumbi bibiri (2 000) biciwe muri Kiliziya ya Kabarondo tariki 13 Mata 1994, no kugira uruhare mu bindi bitero.

Padiri Oreste Incimatata watanze ubuhamya muri uru rubanza avuga ibyo yiboneye n’amaso ye, yabwiye urukiko ko babanje gutandukanya Abahutu n’Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Kabarondo, hanyuma batangira kujugunyamo za Garinade no kurasa, ku buryo bariya bantu bose bishwe umunsi umwe.

Amasura y’abana bonka ba nyina bapfuye, imiborogo y’abakomeretse za Garinade n’urufaya rw’amasasu bituragurika ngo ni amasura atazamuva mu mutwe.

Ngenzi na Barahira bombi baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, bakavuga ko nta ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi nta n’ubushobozi bari bafite bwo kuyihagarika.

Nyuma y’amezi hafi abiri ruburanishwa, abatangabuhamya basaga 100 barimo ngo n’umupadiri wari ku Kiliziya cya Kabarondo, abagororwa bahamijwe icyaha cya Jenoside batanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘visioconférence’, impuguke zinyuranye, n’abandi babonye uruhare rwa Barahira na Ngenzi muri Jenoside banyuze imbere y’urukiko.

Kuri uyu wa gatatu nijoro nibwo uru rubanza rwapfundikiwe, umucamanza ahamya Tito Barahira na Octavien Ngenzi icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, maze yemeza igihano ubushinjacyaha bwabasabiraga, abakatira igifungo cya burundu, gusa bemererwa kujurira mu gihe kitarenze iminsi 10.

Umucamanza yagize ati “Bahamwe n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’icyaha cya Jenoside kubera gukora ubwicanyi ndengakamere bugamije kurimbura imbaga, bashyira mu bikorwa umugambi kirimbuzi wari ugamije kurimbura ubwoko bw’Abatutsi.”

Umucamanza yavuze ko mu kwiregura kw’aba bagabo bombi, batagaragaje ibimenyetso bifatika bibahanaguraho icyaha.

Uru ni urubanza rwa kabiri ubutabera bw’Ubufaransa buburanishijemo abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa; Mu mwaka wa 2014, nabwo urukiko rw’i Paris rwahamije icyaha cya Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu Pascal Simbikangwa, maze rumukatira igifungo cy’imyaka 25, uyu yarajuriye akaba ategereje kuburanishwa mu bujurire mu kwezi kw’Ukwakira 2016.

Soma izindi nkuru bifitanye isano:
Paris: Urukiko ruraburanisha Tito Barahira na Octavien Ngenzi bayoboye Kabarondo
Paris: Urubanza rwa Ngenzi na Barahira rwatangiranye amacenga

UM– USEKE.RW

en_USEnglish