Digiqole ad

Byari ibyishimo ku Banyarwanda baba Ghana, nyuma yo kunganya n’u Rwanda 1-1

 Byari ibyishimo ku Banyarwanda baba Ghana, nyuma yo kunganya n’u Rwanda 1-1

Yannick Mukunzi na Mugiraneza J.B. Migi bagize uruhare rukomeye cyane mu buryo Amavubi yitwaye.

Kuwa gatandatu – Mu mukino wo kwishyura usoza imikino y’amatsinda, mu guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN) 2017 kizabera muri Gabon, u Rwanda rwanganyirije na Ghana iwayo igitego 1-1. Byari ibyishimo ku Banyarwanda baba muri Ghana.

Yannick Mukunzi na Mugiraneza J.B. Migi bagize uruhare rukomeye cyane mu buryo Amavubi yitwaye.
Yannick Mukunzi na Mugiraneza J.B. Migi bagize uruhare rukomeye cyane mu buryo Amavubi yitwaye.

Uyu mukino wabaye ari uwo guharanira ishema gusa kuko Ghana yamaze kubona itike yayo bidasubirwaho, ndetse n’u Rwanda rwamaze kuyibura bidasubirwaho.

Amakipe yombi yakinnye afite ibibazo, kuko muri Ghana hajemo ibibazo byo kutumvikana hagati ya Minisiteri ya Siporo yaho n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku buryo bakinnye n’Amavubi bakoranye imyitozo rimwe gusa.

Amavubi nayo kubera ibibazo mu batoza, na Minisiteri y’umuco na Siporo bageze muri Ghana mu ijoro ryo kuwa gatanu bucya bakina.

Kuri ‘Accra Sports Stadium’, umupira waje gutangira Stade irimo abafana bacyeya. Gusa ntibyabujije ko amakipe yombi yitwara neza.

Amakipe yombi aririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.
Amakipe yombi aririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.

Ghana igizwe n’abakinnyi bakina ku mu mashampiyona anyuranye y’ababigize umwuga cyane cyane ku Mugabane w’Uburayi, yihariye cyane igice cya mbere, ndetse iza no kukibonamo igitego cyatsinzwe Samuel Tetteh ku munota wa 24, anyuze ku ruhande rw’iburyo rw’Amavubi.

Black Stars ba Ghana bakomeje gusatira izamu ariko umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ n’ubwugarizi bwari bugizwe na Rusheshangonga Michael (iburyo), Rugwiro Herve na Faustin Usengimana (hagati) na Ndayishimiye Celestin (ibumoso), imbere yabo hakaba Mugiraneza J.B. Migi na Mukunzi Yannick bakomeza kubyitwaramo neza.

Samuel Tetteh yishimira igitego yatsinze Amavubi.
Samuel Tetteh yishimira igitego yatsinze Amavubi.

Mu gice cya kabiri Amavubi ayobowe n’umutoza Jimmy Mulisa na Mashami Vincent yahinduye umukino, ntiyakomeza gukina yugarira gusa, noneho atangira gushaka n’amahirwe y’ibitego.

Kapiteni Haruna Niyonzima, Nshuti D. Savio na Jacques Tuyisenge bari hagati bagerageza guhererekanya imipira neza na Yannick na Migi no gushakira amahirwe y’ibitego rutahizamu Sugira Ernest, gusa amahirwe macyeya yabonye ntiyayabyaza umusaruro.

Mu minota 20 ya nyuma y’umukino, Jimmy Mulisa yinjije mu kibuga Muhadjiri Hakizimana asimbuye Sugira Ernest, kugira ngo afatanye na Mukuru we Haruna gushaka amahirwe y’ibitego.

Ku munota wa 83, Amavubi yabonye ‘free kick’, Muhadjiri Hakizimana ayiterana ubuhanga bwo hejuru, ayinjiza neza cyane, ibitego biba bibaye 1-1.

Abanyarwanda baba muri Ghana bari baje ari benshi gufana ikipe yabo.
Abanyarwanda baba muri Ghana bari baje ari benshi gufana ikipe yabo.

Avram Grant utoza Ghana yahise yinjiza mu kibuga Jordan Ayew kugira ngo bashaka igitego cya kabiri, ariko Bakame akomeza kwitwara neza akuramo imipira ikomeye.

Muri iri tsinda H, Mozambique yatsinze Ibirwa bya Mauritius 1-0, bituma inganya amanota 7 n’u Rwanda, gusa ihita ifata umwanya wa 2, u Rwanda rujya ku mwanya wa 3 kubera ko Mozambique yarutsindiye ibitego 3 binjirije i Kigali. Ibirwa bya Mauritius biri ku mwanya wa nyuma n’amanota 6.

Andi mafoto twohererejwe n’Abanyarwanda bitabiriye uyu mukino:

Bamwe mu bafana b'Amavubi baba muri Ghana bareba ikipe y'igihugu
Bamwe mu bafana b’Amavubi baba muri Ghana bareba ikipe y’igihugu
Mu mino ya mbere ubwo bwari bwose ndetse bugaragara ku maso
Mu mino ya mbere ubwo bwari bwose ndetse bugaragara ku maso
Byageze aho icyizere kuragaruka kuko Amavubi na yo yasatiraga Ghana
Byageze aho icyizere kuragaruka kuko Amavubi na yo yasatiraga Ghana
Abatoto baba i Accra bafata amafoto y'abakinnyi b'u Rwanda ahanini baba babona gake cyane
Abatoto baba i Accra bafata amafoto y’abakinnyi b’u Rwanda ahanini baba babona gake cyane
Yari yazanye n'abana be gufana Amavubi 'abakundisha igihugu'
Yari yazanye n’abana be gufana Amavubi ‘abakundisha igihugu’
Kuri Stade mbere y'uko amakipe yinjira mu kibuga
Kuri Stade mbere y’uko amakipe yinjira mu kibuga
Gufana ni Football ni Fair Play nta kubigira intambara, uwo muri Ghana n'uwo mu Rwanda bombi bishimye
Gufana ni Football ni Fair Play nta kubigira intambara, uwo muri Ghana n’uwo mu Rwanda bombi bishimye
Ibendera ry'u Rwanda mu kirere cyo muri Ghana
Ibendera ry’u Rwanda mu kirere cyo muri Ghana
Uyu mufana w'Amavubi na bagenzi be bake bashyuhije Abanyarwanda bari bahari n'ubwo bari bake
Uyu mufana w’Amavubi na bagenzi be bake bashyuhije Abanyarwanda bari bahari n’ubwo bari bake
Umukino urangiye barataha n'ubwo bari bazi ko Ghana inyagira u Rwanda
Umukino urangiye barataha n’ubwo bari bazi ko Ghana inyagira u Rwanda
Batashye bishimye
Batashye bishimye
Abafana b'Amavubi muri Ghana
Abafana b’Amavubi muri Ghana
Ni gake usanga abakobwa bitabira Football kuri uru rwego
Ni gake usanga abakobwa bitabira Football kuri uru rwego
Abanyarwanda berekanye ubufatanye muri Ghana
Abanyarwanda berekanye ubufatanye muri Ghana
Ikipe niyo yishakira abafana na Afande wo muri Ghana yaje yifotozanya n'Abanyarwanda
Ikipe niyo yishakira abafana na Afande wo muri Ghana yaje yifotozanya n’Abanyarwanda

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • ABA BAFANA NDABEMEYE,,, BASHOBORA KUBA BARAFASHIJE IKIPE KWIHAGARARAHO
    BRAVO BASORE

  • hhh tegura benita weeeeeeeeee sha mwarahatubereye kbs ndabona mwari mwishimye nkaho tugiye muri CAN hhhhhh congz kbs

  • Iryo jambo riransetsa ngo I’m proud to be Rwandan ???? ugasanga nkumuntu yabishyize kuri Instagram ???????? abanyamahanga baba bumiwe bibaza urwikekwe ruba rukubiye muriryo Jambo.

    • wewe ubayeho ute koko igihe ucyita kubyo abandi bagutekerezaho. live your life the way u want it to be

    • kikurume sha. of course we are Proud to be Rwandan. Ariko nanone @ Musafiri wowe rwose uzakomeze ube shame yo kuba umunyarwanda kuko siko abanyarwanda duteye. Ntamunyarwanda uteye nkawe.

    • #Proud to be a rwandan……………………………………………………………………………………………………………………….. thy should mind about their busnessss.viva rwanda viva KP.

  • @musafili abo banyamahanga uvugira ntawe ubitayeho.yes we’re proud 2be Rwandan

  • wowe uracyavuga abanyamahanga uzababona

  • Ntamuntu utaba proud yigihuguke ariko wamugani iryo jambo rikubiyemo urwikekwe kumugani wa musafiri

  • Musafiri mwimurenganya iryojambo nanjye numva natazi pe

  • Ikipe niyo yishakira abafana na Afande wo muri Ghana yaje yifotozanya n’Abanyarwanda
    AKA KANTU NDAGAKUNZE MUNYAMAKURU UZI COMMENTS KABISA
    ABASODA BA GHANA NTARIBI RYABO

Comments are closed.

en_USEnglish