K.Pierrot ntiyakoze imyitozo ariko azakina umukino wa Police FC- Masudi
Kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura igikombe kibanziriza Shampiyona cyateguwe n’Umujyi wa Kigali. Kwizera Pierrot uri i Burundi ntiyakoranye imyotozo na bagenzi be, ariko azakina umukino wa Police FC.
Kuri uyu wa kane tariki 08 Nzeri 2016, mu Rwanda aharatangira igikombe gihuza amakipe umunani, yo mu Rwanda no muri DR Congo.
Iki gikombe kibanziriza shampiyona z’ibihugu byombi cyateguwe n’umujyi wa Kigali, ‘AS Kigali Pre-Season Tournament 2016’.
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, hazakinwa imikino ibiri izabera kuri Stade ya Kigali. AS Kigali izakina na AS Vita Club saa 15:30. Nyuma Rayon Sports ikine na Police FC saa 18h00.
Imyitozo ya nyuma Rayon Sports yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ntiyagaragayemo abakinnyi b’Abarundi Kwizera Pierrot na Nahimana Shasir bari barahamagawe n’ikipe y’igihugu.
Nyuma y’imyitozo umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yabwiye Umuseke ko aba basore bombi bagera mu Rwanda uyu munsi kuwa gatatu. Kandi umwe muri bo azakina na Police FC.
Masudi yagize ati “Ku cyumweru bakiniye Intamba (ikipe y’igihugu y’u Burundi) umukino wo gushaka itike ya CAN. Bakiniye muri Niger. Bava yo baciye mu Rwanda, ariko bagombaga gusubira i Burundi kuzana ibintu byabo, bakaza gutangira akazi ka Rayon Sports.”
Yongeraho ati “Kwizera Pierrot kuko amenyeranye na bagenzi be, azagaragara no mu mukino w’ejo tuzakina na Police FC. Ariko Shasir we biragoye kuko nta myitozo ihagije yakoze ku buryo yakoreshwa. Gusa nawe mu mikino itaha nzatangira kumukoresha. Gusa abandi mfite aha ni beza, abakinnyi babiri ntibateza ikibazo cyane.”
Biteganyijwe ko aba Barundi basanga abandi bakinnyi ba Rayon Sports mu mwiherero wo kwitegura ‘AS Kigali Pre-Season Tournament 2016’ ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
5 Comments
Oya na Shasir azamukinishe ho gatoya twirebere!
Rayon sport Oyeeeeeeeeee.
Banyamakuru beza mujye mukomeza mutugezeho amakuru meza agezweho muri rayon buri munsi,biraturyohera.
Mukora akazi keza.
Nta pression ihari mukinishe abahari iyi ni pré season si championnat.
tuzagitwara ndabivuze nzabisubiramo
Kuki adaginisha gusa abo yakoranye nabo imyitozo ntazi ko ari pre season ariko abatoza bacirirtse niko bakora wabona yarategereje amarozi azamuzanira yiwabo
Comments are closed.