Digiqole ad

Kabarondo: Umugabo yiyiciye umwana w’imyaka 10

 Kabarondo: Umugabo yiyiciye umwana w’imyaka 10

Mu karere ka Kayonza

Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo, Akagari ka Kabura, umugabo witwa Ruzima Jean de Dieu, w’imyaka 38 yiciye umwana we w’imyaka icumi, nyuma yo gushaka gukubita umugore we akiruka akamusiga.

Dusingizumukiza Alfred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo yatubwiye ko aya mahano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nka saa kumi n’igice (16h30).

Dusingizumukiza avuga ko mu rugo rwa Ruzima Jean de Dieu hari hasanzwe intonganya, ku buryo yari asanzwe atabanye neza n’umugorewe bashyingiranywe byemewe n’amategeko, ndetse bakaba bafitanye abana bane, uwapfuye yari umwana wa gatatu.

Ku mugoroba ngo batonganye, agiye gukubita umugore ariruka, yadukira umwana wabo w’imfura w’imyaka 14 amukubise urushyi rumwe nawe ariruka aramuhunga, niko gufata Imaniraguha Samuel w’imyaka 10 amukubita imigeri, harimo ngo n’iyo yamukubise mu ruhago atangira kuruka amaraso.

Dusingizumukiza akavuga ko abaturage batabaye, bagerageza kujyana uwo mwana kwa muganga, ariko bakiri mu nzira uwo mwana yitaba Imana batagezeyo.

Akagari ka Kabura byabereyemo, gakunze kuvugwamo kwenga no kunywa cyane Kanyanga, gusa, ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano babashije kuyihashya, nubwo ngo utapfa kwemeza ko yacitse burundu.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Kabarondo Dusingizumukiza yabwiye Umuseke ko yavuganye na Nyina w’umwana, amubwira ko umugabo we yari muzima atari yasinze.

Ati “Kuko bari basanganywe intonganya, ubwo ntibabuze icyo bapfuye gitoya, niko gutangira gushwana, bashwanye agiye kumukubita umugore ariruka, atangiye gukubita umwana w’imfura nawe aramucika, ako gato kabura uko kamucika aragakubita.”

Dusingizumukiza Alfred ibi abifata nko kubura ubumuntu, kuko n’iyo umwana yakosa hari uburyo akosorwa, utamukubise bishobora kumuviramo no gupfa nk’uko byagenze.

Ati “Abantu basubirana ubumuntu,…uriya ntabwo ari umujinya gusa, ni ukubura ubumuntu, abantu bakwiye gusubira ku isoko bakagira ubumuntu.”

Ruzima Jean de Dieu ubu afungiye kuri Station ya Polisi ya Kabarondo mu gihe hagikorwa iperereza, mu minsi ya vuba ngo akazashyikirizwa ubutabera kugira ngo aburanishwe.

Mu karere ka Kayonza
Mu karere ka Kayonza
Mu ruziga ni mu kagari ka Kabura
Mu ruziga ni mu kagari ka Kabura Umurenge wa Kabarondo

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • UWO MUGABO WAKOZE AYO MAHANO NUKURI AKANIRWE URUMUKWIRIYE KUKO NTABUMUNTU AGIRA

  • Umwana abaye igitambo kandi uwo mwicanyi nta wundi azongera gukubita !
    Abicanyi ntagira umubare rwose kandi n’ibarura ryabo ntirishoboka !

  • No mu Rwanda ntimworohewe mba mbaroga!

  • Mbega umugome! Uyu yaritswemo n’abadayimoni batabarika!

Comments are closed.

en_USEnglish