Nigeria: Umugore w’uwahoze ari Perezida Goodluck Jonathan arakekwaho ruswa

Nubwo Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’inyereza ry’umutungo wa Leta ‘Economic and Financial Crimes Commission (EFCC)’ rutarabyemeza ku mugaragaro, hari amakuru avuga ko muri Nyakanaga rwafatiriye akayabo ka miliyoni 15 z’amadorali y’Amerika ($) ya Patience Jonathan umugore wa Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria. Patience Jonathan n’abamuhagarariye mu mategeko bivugwa ko bamaze kujyana ikirego mu […]Irambuye

CECAFA: Amavubi y’Abagore atsinzwe na Ethiopia 3-2

Nyuma yo gutsindwa na Tanzania ibitego 3-2, Amavubi y’Abagore yatsinzwe na Ethiopia 3-2 mu mikino ya CECAFA y’Abagore iri kubera muri Uganda. Ikipe y’igihugu y’abagore ya Ethiopia bita ‘Lucy’ niyo yafunguye amazamu ku munota wa 3, ku gitego cyatsinzwe n’uwitwa Losa Abera. Ku munota wa 45 mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Dorothee Mukeshimana yaje […]Irambuye

Ivan Minnaert watoje Rayon Sports, yaba ari mu bigarino na

Umutoza w’umubiligi Ivan Jacky Minnaert watoje Rayon Sports ubu akaba atoza muri Kenya, yaba agiye kugaruka mu Rwanda aje gutoza APR FC ubu idafite umutoza mukuru. Ivan Minnaert  yageze mu Rwanda bwa mbere tariki 13 Ugushyingo 2015, aje gutoza Rayon Sports. Yayitoje amezi atatu gusa kuko tariki 24 Gashyantare 2016, nyuma y’umukino wa Shampiyona Rayon […]Irambuye

Kirehe: Abaturage ngo ubuyobozi bukoresha amafrw mu bikorwa bidafite akamaro

Abaturage bo mu kagari ka Rugarama, Umurenge wa Mushikiri, mu Karere ka Kirehe barashinja ubuyobozi bw’akagari kabo kubahitiramo ibikorwa bitabafitiye akamaro kandi bukabikora mu mafaranga y’ubudehe ngo aho bayakoresha batabanje kubagisha inama. Ibi bije nyuma y’aho aba baturage bazaniwe amazi meza muri aka kagari gusa akaba yarapfuye atamaze kabiri, kugeza ubu impombo hamwe na hamwe […]Irambuye

Mu Rwanda hari amahirwe yo gukora ‘business’ kuri buri wese

*Inzego nyinshi mu Rwanda ngo ziracyarimo amahirwe *U Rwanda ngo rufite kandi amahirwe y’ubuyobozi bufite icyerekezo gisobanutse *Muri Crystal Ventures ngo akomereje aho abandi bari bagejeje *Muri BK ngo yahigiye ko nta muntu wagira icyo ageraho wenyine Mu kiganiro kirambuye n’ikinyamakuru ‘The Worldfolio’, James Gatera wubatse Banki ya Kigali akayigira Banki ikomeye mu Rwanda ubu akaba ayoboye […]Irambuye

Miliyoni zirenga 450 Frw z’abacuruzi ba Caguwa ziri gutikirira MAGERWA

*Hari Sosiyete 15 zatumizaga container 600 z’imyenda n’inkweto bya Caguwa ku mwaka *Barasaba Leta kubafasha ntibahombe miliyoni zirenga 450 batanze ku bicuruzwa biheze magerwa *Guverinoma iti “nimutabikorayo vuba igihombi kiziyongera.” Ishyirahamwe ry’amasosiyet atumiza, akaranguza, ndetse agacuruza imyenda n’inkweto bya Caguwa mu Rwanda riratangaza ko rifite Kontineri (container) zigera ubu kuri 38, zifite agaciro karenga miliyoni […]Irambuye

Ibiciro by’imyenda n’inkweto bya Caguwa bimaze kuzamuka hagati ya 12-186%

Kuri uyu wa gatanu, Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi yatangaje ko kuva itegeko ryo kongera imisoro ku myenda n’inkweto bya Caguwa bitumizwa mu mahanga ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga, ibiciro by’iyi myambaro n’inkweto ngo bimaze kuzamuka ku rwego rwo hejuru cyane. Nk’uko byumvikanyweho n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazu, u Rwanda no mu bindi bihugu […]Irambuye

Watsindira Imodoka, Moto, Televiziyo,… niwaka ‘Fagitire’ ya EBM buri uko

Mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kwaka ‘Fagitire’ itanzwe n’utumashini twa ‘EBM (Electronic Billing Machine)’, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) cyashyizeho Tombola irimo imodoka, Moto, Televiziyo, n’ibindi binyuranye. RRA yashyizeho Tombola irimo imodoka ebyiri, moto ebyiri, za Televiziyo, na za Telefone ku muntu wese ufite Fagitire ya EBM. Kuko gukina cyane biguhesha amahirwe menshi yo kwegukana […]Irambuye

RRA imaze kuvumbura abagerageje kuyiba TVA ya Miliyari 6.8

Kuri uyu wa kane, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje urutonde rwa Kompanyi 25 ngo zaganye ‘Fagitire’ y’ibicuruzwa bya baringa zaranguye bifite agaciro ka Miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo basubizwe TVA y’amafaranga miliyari esheshatu na miliyoni magana umunani. Nk’uko amategeko abiteganya, abacuruzi (ubu bagera kuri 700) biyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), iyo […]Irambuye

en_USEnglish