Digiqole ad

Jimmy Claude yakoze igitaramo cyo gukusanya amafrw yo kwishyurira Mituelle abatishoboye

 Jimmy Claude yakoze igitaramo cyo gukusanya amafrw yo kwishyurira Mituelle abatishoboye

Jimmy Claude mu gitaramo cyo kuramya no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.

Jimmy Claude, umuhanzi w’indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, akaba producer n’umunyamakuru  yakoreye igitaramo mu Karere ka Karongi, hagamijwe gukusanya amafaranga yo kwishyurira Mutuelle de santé abaturage batishoboye.

Jimmy Claude mu gitaramo cyo kuramya no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.
Jimmy Claude mu gitaramo cyo kuramya no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye.

Iki gitaramo cyabereye muri Salle ya TTC RUBENGERA ku mugoroba wo kuwa mbere, cyitabiriwe cyane n’abaturage ku buryo bamwe banabuze aho kwicara, biba ngombwa ko barebera mu madirishya bari hanze dore ko kwinjira byari ubuntu. Abantu bari biganjemo urubyiruko rwo mu matorero atandukanye.

Jimmy Claude yabwiye Umuseke ko iki gitaramo cyari kigamije kuramya no guhimbaza Imana, biherekejwe no kuremera abatishoboye, abifatanyije na za Korali zinyuranye zikorera mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse n’abavugabutumwa.

Yagize ati “Burya kenshi usanga iyo kwinjira bishyizwe ku mafaranga hari abo bibera inzitizi kubera ubushobozi, ariko nahisemo ko kwinjira muri iki gitaramo byaba ubuntu ahubwo ku bushake bw’uwitabiriye nta mananiza, umutima wo gufasha wamukomanga agafasha uko yifite n’uko ashoboye.”

Amakorali yaje gufasha Jimmy Claude.
Amakorali yaje gufasha Jimmy Claude.

Yavuze ko muri iki gitaramo hatanzwe amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 80, ngo azakoreshwa bishyurira Ubwisungane mu Kwivuza abaturage bagera kuri 26 bazatangwa n’ubuyobozi, harebwe abatishoboye kurusha abandi.

Mu minsi iri imbere, Jimmy Claude ngo azakomeza ibitaramo nk’ibi, ngo akazajya areba umwe mu batishoboye akamuremera binyuze mu bitaramo nk’ibi byo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuhanzi Jimmy Claude yamenyekanye cyane mu Ntara y’Iburengerazuba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zitandukanye nka ‘Icyatumye unsigaza, Uzanyibutse, Siko bizahora, Ejo nk’iki gihe, Ikindimo’ n’izindi.

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi.
Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi.
Cyari igitaramo kirimo umwuha n'amavuta.
Cyari igitaramo kirimo umwuha n’amavuta.

SYLVAIN NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

en_USEnglish