Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, hacurujwe ‘Treasury Bond’ za miliyoni 123

 Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, hacurujwe ‘Treasury Bond’ za miliyoni 123

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga “Treasury Bond” zifite agaciro ka miliyoni zisaga 123 z’amafaranga y’u Rwanda.

Impapuro z’agaciro zacurujwe ni izo ku mpapuro ziherutse gushyirwa hanze z’imyaka itanu (RW000A185V91, FXD 3/2016/5Yrs), Leta izasoza kwishyura tariki 20 Kanama 2021, zikaba zifite inyungu ya 12.25% buri mwaka.

Impapuro zacurujwe uyu munsi  zari zifite agaciro ka 120,000,000, gusa kuko ku mafaranga 103, uwari yaraziguze mu kwezi gushize yazungutsemo amafaranga agera kuri 3,600,000 kuko zacurujwe kuri  123,600,000.

Nta mugabane n’umwe wacurujwe kuri iri soko ririho ibigo birindwi bifiteho imigabane. Byatumye agaciro k’umugabane wa BK uguma ku mafaranga y’u Rwanda 270; BLR iguma ku mafaranga 144; CTL iguma kuri 70; EQTY kuri 334;  NMG ku 1200;  KCB kuri 330; naho USL iguma ku mafaranga 104.

Gusa, amasaha yo gufunga isoko yageze ku isoko hari imigabane ya Banki ya Kigali 898,700 ku mafaranga ari hagati ya 270 -280, ariko nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Hari kandi imigabane ya Bralirwa 148,900 igurishwa ku mafaranga 144, ariko nta bashaka kuyigura bahari.

Ku isoko hari kandi imigabane ya Crystal Telecom 2,000 igurishwa ku mafaranga y’u Rwanda 77 ku mugabane, ariko hari ubusabe bw’abifuza kugura 400 gusa, nabwo ku mafaranga 70.

Hari kandi ‘treasury bond’ zifite agaciro ka 16,500,000, zigurishwa ku mafaranga ari hagati ya 104 – 106, gusa ntabifuza kuzigura bahari.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish