Digiqole ad

Mukura VS: Olivier yagarutse ku buyobozi, Hamdan asimbuzwa umusore w’imyaka 25

 Mukura VS: Olivier yagarutse ku buyobozi, Hamdan asimbuzwa umusore w’imyaka 25

Umunyamabanga mushya wa Mukura arangije Kaminuza uyu mwaka.

Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya Mukura Victory Sports yateranye, Olivier Nizeyimana yemeye kugaruka ku mwanya w’ubuyobozi, Sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga mukuru asimbuzwa Niyobuhungiro Fidele w’imyaka 25 gusa.

Umunyamabanga mushya wa Mukura arangije Kaminuza uyu mwaka.
Umunyamabanga mushya wa Mukura arangije Kaminuza uyu mwaka.

Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukwakira 2016, mu Karere ka Huye hateraniye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Mukura Victory Sport “MVS” yari igamije gutora abayobozi bashya, nyuma y’uko Perezida n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe bari beguye bitunguranye mu kwezi gushize.

Olivier Nizeyimana weguye ku mwanya wa Perezida w’iyi kipe, yari muri iyi nama. Yahawe ijambo, avuga ko abitewe no kumva ubusabe bw’abakunzi benshi ba Mukura VS, yemeye kugaruka ku buyobozi bw’iyi kipe, akirengagiza ibyari byamuteye kwegura.

Olivier Nizeyimana (ibumoso) yagarutse ku buyobozi.
Olivier Nizeyimana (ibumoso) yagarutse ku buyobozi.

Uwari umunyamabanga we, Sheikh Hamdan Habimana we ntiyashatse kugira icyo avuga muri iyi nama, byatumye abayitabiriye bataha batamenye impamvu nyakuri yatumye yegura. Hashyizweho amatora yo gusimbuza uyu mugabo usanzwe utanga inkunga irenga miliyoni 15 buri mwaka muri MVS.

Ku mwanya w’umunyamabanga wa Mukura VS hiyamamaje abantu babiri gusa, ni umutoza wa IPRC South Basketball Club Mushumba Charles, watsinzwe na Niyobuhungiro Fidele w’imyaka 25 gusa, amutsinda ku majwi 85 kuri 15.

Uyu musore warangije Kaminuza uyu mwaka, azwi muri Huye kuko avuka ku mubyeyi w’umucuruzi witwa Gaspard Rutabagisha, ariko ntabwo azwi cyane mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Visi-perezida wa Mukura VS yakomeje kuba Nayandi Abraham. Uyu mugabo yasabwe kwegura n’inama y’inteko rusange, ariko ntiyabyemera, kuko ngo nta mpamvu ifatika yahawe, kandi ngo bitari no ku murongo w’ibyigwa.

Mukura VS ivugwamo ibi byose, irabura iminsi itanu ngo itangire Shampiyona. Kuwa gatandatu tariki 15 Ukwakira 2016, izatangira ikina na Pepiniere FC ku Kicukiro.

Niyobuhungiro Fidele (ibumoso) yatsinze Mushumba Charles (iburyo) ku mwanya w'umunyamabanga mukuru wa Mukura.
Niyobuhungiro Fidele (ibumoso) yatsinze Mushumba Charles (iburyo) ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa Mukura.
Aha Niyobuhungiro yari kumwe na Roger Milla muri CHAN iheruka u Rwanda rwakiriye.
Aha Niyobuhungiro yari kumwe na Roger Milla muri CHAN iheruka u Rwanda rwakiriye.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish