Digiqole ad

I Bugesera hari kubakwa uruganda ruzajya rubyaza umusaruro Mudasobwa zishaje

 I Bugesera hari kubakwa uruganda ruzajya rubyaza umusaruro Mudasobwa zishaje

Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba Francois Kanimba yasabye Abanyarwanda kuzabyaza umusaruro uru ruganda.

Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba yatangaje ko u Rwanda rugiye kunguka uruganda rushya ruzajya rubyaza umusaruro za mudasobwa zishaje bazikuramo ibikoresho byakongera kwifashishwa mu gukora izindi mudasobwa shyashya, ngo ruri kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Minisitiri w'ubucuruzi, inganda n'ibikorwa by'umuryango wa Afurika y'uburasirazuba Francois Kanimba yasabye Abanyarwanda kuzabyaza umusaruro uru ruganda.
Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba Francois Kanimba yasabye Abanyarwanda kuzabyaza umusaruro uru ruganda.

Minisitiri François Kanimba avuga ko u Rwanda rufite umushinga wo gutunganya imyanda ya zamudasobwa, ndetse uruganda ruzajya rubikora ngo rugiye kuzura. Iyi myanda ngo izajya ibyazwamo ibindi bikoresho bikenerwa mu gukora mudasobwa, Telefone, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Minisitiri avuga ko uyu munsi yari za mudasobwa nyinshi na za Telefone zashaje ariko usanga nta bundi buryo bwo kuzibyaza umusaruro buriho. Akavuga ko urebye nta biro na bimwe wajyamo ngo usange badafite icyumba bafashe bakabikamo za mudasobwa zishaje, izo ngo nizo uruganda ruzaheraho rubyaza umusaruro.

Yagize ati “Uru ruganda rugiye kuzura ruzajya rutunganya za mudasobwa zishaje ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, rukaba ruzadufasha kugira ibyo twikemurira ndetse tunikize imyanda.”

Minisiti Kanimba, yavuze ko ururuganda nirutangira imirimo yarwo bazamenyesha abafite ibyo bikoresho aho bazajya babijyana kugira ngo bigezwe ku ruganda.

Minisitiri kandi yavuze ko kugeza ubu ibikoresho “Machines” uru ruganda ruzakoreshwa byamaze kugera mu Rwanda, ngo bategereje gusa impuguke z’aho baguze izo mashine bazaza gufasha Abanyarwanda kuzigerageza, kandi nabo ngo bazagera mu Rwanda muri uku kwezi kw’Ukwakira.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzatandira gukora mu kwezi kwa mbere kw’umwaka utaha, rukazakoresha abakozi basaga 100, kandi ngo ruzaba rufite abaruhagarariye mu Turere twose tw’igihugu kugira ngo abantu bazajye babona aho bashyira za mudasobwa n’ibindi bikoresho bishaje ruzakenera.

Uru ruganda, ngo ruzuzura rutwaye akayabo k’amafaranga agera kuri miliyali imwe na miliyoni 50, rukaba rwaratewe inkunga n’ikigega FONERWA gitera inkunga imishinga igamije kubunga bunga ibidukikije.

Minisiteri y’inganda igasaba Abanyarwanda kutazajya bajugunya ibikoresho ruriya ruganda ruzakenera kuko ubusazwe ngo binangiza ikirere  bakazajya babifata neza kuko mu kwezi kwa mbere ibyo bikoresho bizabona isoko  ndetse n’abandi bose bifuza kubyaza umusaruro imyanda  batugana tukabafasha.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Iyo muvuze Bugesera akarere muba mugomba no kuvuga neza aho urwo Ruganda ruhereye kubera ko akarere burya ni kanini,nubwo wavuga umurenge it is ok ariko akarere kose !!!!!!!!!!!!!!!

  • Ivyo ni sawa icangombwa ni uko batazahenda abaturage bagura izo mudasobwa ngo usanke bazigura ku Biro.

  • NI MU BUGESERA HEHE PRECISEMENT?

  • Mujye mugerageza muduhe inkuru yuzuye kereka niba muba mutigereyeyo. Nonese mu bugesera hariyo agace kagenewe inganda?

Comments are closed.

en_USEnglish