Digiqole ad

Umuryango w’Umwami Kigeli V wateranye, bariga ku itabazwa rye n’iby’Ikamba ry’Ubwami

 Umuryango w’Umwami Kigeli V wateranye, bariga ku itabazwa rye n’iby’Ikamba ry’Ubwami

Kigali – Kuri uyu wa gatanu, umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uba mu Rwanda wateranye, uri kumwe n’Umujyanama w’Umwami Pasitoro Ezra Mpyisi bemeza ko bifuza ko umugogo w’umwami watabarizwa mu Rwanda, ndetse ngo baraganira no kubirebana n’ikamba ry’ubwami.

Abo mu muryango w'Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze ku cyumweru bari muri iyi nama.
Abo mu muryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze ku cyumweru bari muri iyi nama.

Ibi biganiro biganjiro bigaragara nk’ibiribumare umunsi wose, abo mu muryango w’umwami baraganira hagati yabo, ndetse bari kumwe n’Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa Pasitoro Ezra Mpyisi.

Mu masaa sita, basoje igice cya mbere cy’ibiganiro, Ezra Mpyisi ari kumwe n’umuryango w’umwami uba mu Rwanda baganiriye n’itangazamakuru.

Mpyisi yavuze ko icyateranyije uyu muryango ari ‘ibyago’, kuko Umwami w’u Rwanda Kigeli wa V yatabariye mu mahanga, u Rwanda rwose hamwe n’ab’umuryango we bakaba babaye.

Ati “Icyo tuganira ni uburyo bwo kuzana umugogo we mu Rwanda, agatabarizwa mu Rwanda kuko yimitswe n’Abanyarwanda, ibyago biraza, abanyamahanga, Abazungu n’abayoboke babo baba aribo batuma ahunga u Rwanda, akiza ubugingo bwe, muzi ibyabaye abahitanywe n’icyo cyorezo.

Ari mu Rwanda nta cyaha yakoreye u Rwanda, ari mu mahanga mu ngorane nta cyaha yakoreye u Rwanda, abo mu muryango we ndetse bafatanyije n’ubuyobozi bwa Leta y’ubumwe bakabona y’uko ntacyatuma adatabarizwa mu Rwanda. Haba rero iyo muri ibyo habamo ibibazo, ariko igikuru ni uko akwiriye kuhatabarizwa, kuko yaragikoreye, ntiyagikoreye ari mu Rwanda akiri i Rwanda amaze kwima, ari mu mahanga nta cyaha aregwa.

Kuba atatabarizwa mu Rwanda rero aba ahemukiwe n’abasigaye,…nanjye nk’umujyanama we icyifuzo cyanjye ni uko yatabarizwa mu Rwanda. Hagize impamvu zigatuma atahatabarizwa byambabaza cyane, ariko muri iyi si niko bimera, ibyago iyo byaje urabyakira kandi ni isi y’ibyago n’ibyiza.”

Pasitoro Ezra Mpyisi aganira n'abanyamakuru.
Pasitoro Ezra Mpyisi aganira n’abanyamakuru.

Abajijwe niba hari icyo Leta y’u Rwanda yatangarije uyu muryango w’Umwami ku bijyanye n’itabazwa ry’umugogo w’umwami Kigeli V, Mpyisi yashimye ubushake Leta y’u Rwanda yagaragaje isohora itangazo rigaragaza ko yifatanyije n’abo mu muryango ibabazwa n’ibyabaye, kandi ikemera ubufatanye mu kumutabaza.

Ati “Muri iyi nama, bose bemeje y’uko umugogo w’umwami watabarizwa mu Rwanda bafatanije n’ubuyobozi bw’igihugu,…Abo mu muryango bavuze icyifuzo cyabo ariko baracyiga uko byashyirwa mu bikorwa.”

Abajijwe ku bwumvikane bucye buvugwa hagati y’umuryango w’umwami uri mu Rwanda n’abari hanze yarwo bo batifuza ko yatabarizwa mu Rwanda, Mpyisi yavuze ko abagize umuryango w’umwami bari mu Rwanda bemeje ko habaho ibiganiro hagati y’ibice byombi by’abagize umuryango.

Ati “Inama yemeje y’uko aba b’umuryango we bari mu Rwanda bahura n’abo bari muri Amerika bakaganira, bakareba ukuntu bahuza igitekerezo.”

Abajijwe kubirebana n’ikamba ry’ubwami niba rirangiranye n’itanga ry’umwami Kigeli wa V Ndahindurwa cyangwa rishobora kuzahabwa undi wo mu muryango we, Ezra Mpyisi yagize ati “Icyo ni kimwe mubyo bakiga, ni kimwe mubyo bakigira hamwe.”

Amakuru avuga ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze nta mwana asize, gusa ngo mushikiwe Speciosa Mukabayojo aracyariho.

Abagize umuryango w'Umwami n'Umujyanama we Ezra Mpyisi baganira n'itangazamakuru.
Abagize umuryango w’Umwami n’Umujyanama we Ezra Mpyisi baganira n’itangazamakuru.

Umunyamakuru abajije Ezra Mpyisi niba mu gihe Leta yasaba ko umugogo w’umwami Kigeli V watabarizwa ahandi mu Rwanda hatari i Rutare, mu Karere ka Gicumbi nk’uko ubwiru bubiteganya babyemera, yavuze ko bakumvikana nayo agatabarizwa aho bumvikanye.

Ati “Ntitwategeka, nayo ntiyategeka, twakumvikana”

Ezra Mpyisi yavuze ko hari ibyifuzo umwami Kigeli V yaba yarasize mbere y’uko atanga (yitaba Imana), ngo bategereje kuzabibaza nibajya kuvugana n’ababanaga nawe umunsi ku wundi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Umuryango w’umwami wasabye abantu baba bakwirakwiza ibihuha ibyo aribyo byose kujya bategereza icyo umuryango utangaza, kuko inama zose bazajya bakora bazajya bahita bamenyesha Abanyarwanda.

dsc_4202 dsc_4204 dsc_4206 dsc_4215 dsc_4216 dsc_4218 dsc_4220 dsc_4230 dsc_4231

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Abo bantu bo mumuryango bumwamiko batigeze bakora inama yukuntu yataha murwanda .None babonye yapfuye bafashe I ya mbere ngo itahe murwanda urimugogo.

    • Ubwiwe n’iki se ko ntayo bakoze? Wowe inama ukora muryango hari ibyo utumenyesha?

      • Igisubizo kiza cyane.

    • Jye ndibaza utubazo 2;
      1. Mu gihe ibyo biganiro by’impande zombi mu muryango w’Umwami bimaze igihe kirekire (urugero nk’amezi n’amezi), ubwo ni ugutegereza mpaka?
      2. Naho se baramutse bananiranywe kumvikana, bakizwa na nde? (RGB? MINALOC? Cyangwa….?)

  • AHO YARI ARI SE BAKUBWIYE KO YAVIRWAGA UBWO SE UMUNTU WAWE ABAYE ARI MU MAHANGA AGAPFIRAYO WABURA KUMWUNAMIRA NGO NI UKO AGUYE MU MAHANGA MUJYE MUVUGA IBINTU BIRIMO UBWENGE RWOSE UBWIRWA N’IKI SE UBURYO COMMUNICATION YABO YAGENDAGA NTUKANIVANGE RWOSE MU BITAKUREBA KUKO BURI MURYANGO UGIRA UKO UKORA ORGANISATION YAWO IBYO RERO SI IKIBAZO NTUZI N’AHO BAHURIRAGA RWOSE.

    • Ubundi se kuki atari yarabundutse, kuki yari yaraheze ishyanga, njye ndamugaya ariko Imana imwakire.
      Ubwo barimo bashyingura Rudahigwa, abazungu bashatse guhita bashyiraho repuburika, Rukeba atera hejuru ati dukeneye umwami, Kayumba ka Rwampungu ati umwami ni Kigeri Ndahindurwa, baramwerereza bavuza impundu biruka bamwerekana abandi basigara bashyingura Rudahigwa.Abazungu ni danger!!!!!!!!!!

      • Nuko nuko !

  • Ubundi se kuki atari yarabundutse, kuki yari yaraheze ishyanga, njye ndamugaya ariko Imana imwakire.
    Ubwo barimo bashyingura Rudahigwa, abazungu bashatse guhita bashyiraho repuburika, Rukeba atera hejuru ati dukeneye umwami, Kayumba ka Rwampungu ati umwami ni Kigeri Ndahindurwa, baramwerereza bavuza impundu biruka bamwerekana abandi basigara bashyingura Rudahigwa.Abazungu ni danger!!!!!!!!!!

  • Ese burya na Hon. Depite RUTIJANWA Medard ni uwo mu muryango w’umwami Kigeli Ndahindurwa?? Byakabaye byiza ariwe abanyamakuru babaza iby’ishyingurwa ry’umwami Kigeli aho kujya babibaza uriya Pastor MPYISI kuko ntabwo ari uwo mu muryango, byongeye kandi Pastor MPYISI arakuze cyane (arashaje) ku buryo amagambo amwe n’amwe asigaye avuga usanga adafite ubuziranenge. Dusabe iMANA ifashe u Rwanda n’abanyarawnda muri ibi bihe turimo.

    • Turimo turasinya amasezerano ya business n’iterambere naho wowe urimo uzana sentiments zawe hano ! U Rwanda n’abanyarwanda nta kibazo bafite, nta bihe bibi turimo. Niba ari ibya Kigeli uvuga nakubwira ko Kigeli uwo yitabye Imana (nk’uko mubivuga) afite imyaka 80, bivuze ko yari ashaje ku buryo urupfu rwe nta gikuba rwagombye gutera mu banyarwanda kuko ntawe utura nk’umusozi. Byari guca igikuba iyo aza kuba yishwe, so yisaziye nagende amahoro. And, chill out ma nigger !

    • Wow Rwitara urafata ubuswa bwawe ukabwitirira Ezra ! iyo mbasha gutukana mba nkwise injiji. Mpyisi yumvwa n’inkerebutsi ntiyumvwa n’injiji.

  • Uyu muryango ngo wabaga mu Rwanda !? Ku buryo umuvandimwe wabo Ndahindurwa apfa kuri 15, 16; 17, 18, 19, 20, 21 bataramenya icyo gukora kweli ! Iminsi 6 ni myinshi, keretse niba hari maneuverings aho ho umuntu yabyumva, naho ubundi rwose ntibisobanutse.

    Hanyuma Ezra Mpyisi we yabaye umujyanama wa Ndahindurwa ryari, ko bizwi ko yari umwe mu bari bagize Inama Nkuru y’igihugu, yaba yarabaye umujyanama we ryari, cyane cyane ko ejo numvaga avuga ngo “ni umugaragu we”; hanyuma waba umugaragau, ukaba n’umujyanama icyarimwe ?

    • Wibwira ko gutabara umuntu wawe uguye mu mahanga ar ibintu byororshye.Ntibizakubeho…

  • Uyu musaza Ezra ndumva nawe atangiye kuvanga indimi!

  • Umwami ibyo aribyo byose yarakuze ku buryo nawe yatekereje uko bizagenda naramuka atanze. Nkaba nibaza ko yaba yarabibwiye abanyamabanga be bamubaga hafi aho yari atuye muri USA. Nkaba ntekereza ko hagombye kubahiriza ibyifuzo bye yatanze akiri muzima, kuruta uko umuryango wiberaga mu Rwanda utarateranye mbere ngo umusabire gutaha , ufata ibyemezo by’aho agomba gutabarizwa! Biramutse bitari ibyifuzo bye , umuryango we uri mu Rwanda waba urengera kandi ushaka kugendera kuri Politique. Kuko burya ni yo umuntu yaba yapfuye ariko biri mu muco ku isi ko abasigaye bubahiriza ibyo yavuze!

  • Eh! Mbonyemo na Nsengiyumva A.(Ex-State Minister Tvet MINEDUC)

    • Ongeraho mininfra

  • Ntawusubiza bose aliko reka nsubize uwiyise Mugabo.Kirazira kugay;umuntu mutigeze muganira cyagwa ngo mujyi inama ayigutabemo[ NB ] ntiwigeze utubwira ko wari umujyanama we gwa abe yarakunaniye. ihangane wunve ukuri.Ntawanga ibyiza kandi abireba abireba imbereye. Yahisemo kwigendera ntanumwe umushyizeho umwikomo. Ibihugu yabayemo ntacyo bamurega. Igihugu cye yakundaga ntacyo kimurega.Yahisemo kwigendera atanduranije nuwa ariwe wese.Reka natwe tumubere Ipfura.Ibyo yirinze mwishaka kubimukurikiza atakiriho Nanditse aya magambo nkutekereza kugiticye.

    • GAHIGA, URI UMUNTU W’UMUGABO. NDAGUSHIMIYE>

  • ariko se uyu musaza bite ko avanga ibintu !!! mukanya ngo yari umugaraguwe muwundi mwanya ngo ni umujyanama hhhhhh!!!! nibamubaze ibyo yasize avuze rero? utihise aracangacanga abantu

  • Njyewe nemera ibyo Benzinjye avuga abandi bari muri palapala.

    • Yes Benzinge niwe kamara abandi bose baceceke.

  • mugiye kureba ukuntu abiyita abo mu muryango wumwami barwanira umupfu ,bakunda abapfu kurusha abazima koko. njye ko nduwo mumuryango wa mukashema nyina wumwami i kamembe ,ko ntacyo mvuga nuko ntagifite ,bareka kujurajuza ,umugogo wumwami ishyingurwe aho yaguye ntakibazo.RIP

  • uwo w’intoki ebyiri ashaka kwerekana iki? ubwo rero arabona ngo….. ariko yewe. nako ntacyo nvuze.

  • Guhuriza hamwe; Ubuyobozi n’Umuryango wa kigeri V Ndahindurwa ni igitekerezo mbona ko ari cyiza. Ahubwo igisigaye ko Umwami yatabarizwaga hakurikijwe imihango yayoborwaga n’abiru hanyuma akaza kumurikirwa abanyarwanda ; Abiru barahari ? Niba bahari se Leta irarenga ku itegeko ryo guca Ubwami mu Rwanda yemere ko hakwimikwa undi? Kuba uyu musaza w’imyaka 80 yatanze ; ni inde ndetse ni n’iki asigiye u Rwanda bitari ibyo kumuhimbira cyane cyane ko atagihari anyomoze? Ngira amahirwe yo kuba nibura ntahitanwa n’izo mpuha kuko twaganiriye kenshi kandi byinshiAti…

    Mboneyeho uyu mwanya wo kwifatanya n’ubuyobozi , umuryango ukomoka kuri Gahindiro wa IV ndetse n’inshuti zawo zose zashoboye kumenya iyi nkuru kandi nshimira Rudatsimburwa ubwitange bumugaragaraho ashishikajwe no guha ijwi uyu muryango ngo uvuge akari k’umutima kamaze imyaka hafi 54.

    Ntarugera François

  • RIP.

  • abo muri Amerika ntibazamurekura muzaba mureba none se bazarira nde nyuma .

  • Mwiriwe,

    Mbabwije ukuri ko gutabariza Kigeli i Rwanda by’umwihariko i Rutare aho bita Rambura bisobanuye ibintu bibiri by’ingenzi: (1) Bisobanuye ko ari Umwami w’uRwanda kandi uRwanda rwemera Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste nk’uMwami. (2) Ntibishoboka ko uMwami ahambwa hataraboneka undi. Bishatse kuvuga ko uRwanda rugomba kwemerera abiru bakagena uwo mu muryango w’uMwami ugomba kumusimbura ku ngoma. Ikindi byaba bivuze ni uko amategeko y’uRwanda yashaka uko agorekamo ubwami bukagaruka naho bwaza budafite isura nk’iyo bwahoranye. Mubishatse nka Ministeri y’umuco mukayiharira ubwami njye numva ntacyo byaba byangije kuko kongera kwimika uMwami wo guhera ishyanga byaba ari ishyano!

    Bitabaye ibyo, ibyo turimo kurwanira tubyihorere ashyingurwe ishyanga dore ko n’ubwo yakunze uRwanda rutamukundiye ngo arutegeke.

    Njye ni uko nabyumvaga. Murakoze.

    • Ubamba isi ntakurura, ntabwo rwari kumukundira ngo arutegeke kuko abanyarwanda si abantu be yiremeye. Maze n’umwna wibyariye hari igihe yanga ko umutegeka ! Umuntu ni mugari sana !

  • Ibyo byose uvuze wowe wiswe INAMA, birasa namahomvu, kuko Ubwami bwasimbujwe Repubulika hashize igihe kinini nawe urakizi, wibuke kandi ko na zandagu za Magayane noneho ziteshejwe agaciro, ibindi byumuco ngo hari icyo byahungabanyaho I Gihugu ntacyo. Gusa twemerannywe ko Nyakwigendera ari umunyarwanda ufite uburenganzira nkubwabandi banyarwanda.

  • mbese ibya MAGAYANE bigeze hehe ra?bya bihutu burya byarimo bibeshya cyane cg se byibeshya ngo hari impanuro?

Comments are closed.

en_USEnglish