Digiqole ad

Muhanga: Ishyaka PDC ngo nta wundi Mukandida ryifuza utari Kagame

 Muhanga: Ishyaka PDC ngo nta wundi Mukandida ryifuza utari Kagame

Mukabaranga Agnes, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda “Parti Democrate Centriste (PDC)” aratangaza ko mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba umwaka utaha wa 2017, nta wundi Mukandida bashaka utari Paul Kagame.

Hon Mukabaranga Agnes avuga ko biteguye gushyigikira umukandida Paul Kagame mu matora ya 2017.
Hon Mukabaranga Agnes avuga ko biteguye gushyigikira umukandida Paul Kagame mu matora ya 2017.

Ibi Perezidante w’ishyaka PDC Senateri Mukabaranga Agnes yabwiye abanyamuryango b’ishyaka ayoboye bari mu mahugurwa y’umunsi yahuje urugaga rw’abagore bashamikiye ku ishyaka.

Mukabaranga yababwiye ko bagomba kugira uruhare rugaragara mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe umwaka utaha wa 2017, ndetse ngo bagatora bazi neza uwo iri shyaka rishyigikiye ari we Paul Kagame.

Mukabaranga avuga ko hari itangazo basohoye mbere y’amatora ya Referendum rigaragaza aho bahagaze mu gukuraho ingingo ya ‘101’ yo mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe, yari inzitizi kuri Perezida Paul Kagame ku kuba yakongera kwiyamamaza, ndetse ngo bavuga ko ari we wenyine gusa bashaka kuzatora umwaka utaha.

Ati “Ndasaba abanyamuryango bacu kuzitabira amatora ya 2017 no gutora Paul Kagame gusa.”

Akavuga ko hari ibikorwa byiza Perezida Kagame yakoze bituma nta wundi Mukandida bashyigikira mu matora. Kubwe, ngo gutora Kagame ni ugushyigikira iterambere ry’igihugu n’iry’umugore muri rusange.

Mukamana Anastasie, umwe mu bagize urugaga rw’abagore we avuga ko hari impamvu zifatika zituma ishyaka PDC rishyigikiye ko abanyamuryango baryo batora Kagame, muri zo ngo hari ukuba yarahaye  ijambo abagore, akaba yaranashyizeho itegeko ryemerera umwana w’umukobwa kuzungura.

Yagize ati “Tugiye gushishikariza abanyamuryango bacu ko umukandida duherekeje mu matora ari  Paul Kagame.”

Perezidante w’urugaga rw’abagore bashamikiye ku ishyaka PDC, akaba n’umudepite mu Nteko Ishingamategeko Mukakarangwa Clotilde, avuga ko bagiye kwegera abagore cyane cyane kubera ko ari bo bagize umubare munini w’Abanyarwanda.

Ishyaka PDC rikunze gushyigikira gahunda za RPF-Inkotanyi rifite Abadepite babiri mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda n’Umusenateri umwe.

Biteganyijwe ko nyuma y’inama yahuje abagore, ku cyumweru hazahugurwa urubyiruko ruri mu ishyaka PDC ku birebana n’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha.

Hon Mukakarangwa Clotilde akaba na Perezidante w'urugaga rw'abagore bashamikiye ku ishyaka PDC.
Hon Mukakarangwa Clotilde akaba na Perezidante w’urugaga rw’abagore bashamikiye ku ishyaka PDC.

abanyamuryango-ba-pdc-bavuga-ko-bagiye-kugira-uruhare-rugaragara-mu-matora-yumukuru-wigihugu-ya-2017 bamwe-mu-bagize-urugaga-rwabagore-bashamikiye-ku-ishyaka-pdc hon-mukakalisa-j-darc-mukabaranga-na-hon-mukakarangwa-clotilde-bemeje-ko-bagiye-gushishikariza-abanyamuryango-gutora-kagame

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

30 Comments

  • Nanjye ngiye gushinga iryanjye mu kuboza imigabo n’imigambi nu kwamamaza perezida PKagame kandi nsabe kujya muri forum.Nanjye ntange ibitekerezo byanje.

  • Dushaka abantu batavuga rumwe na leta b’intarumikwa.Aba ahubwo kubaha ijambo nibo usanga bavangira ubutegetsi buriho bibwirako babukorera.Iyo ushinze ishyaka ubundi uba ushaka iki kitari ukugera kubutegetsi ngo ushyire imigambi yawe mu bikorwa?

    • Birababaje kbsa!! ibyo uvuga nukuri.

  • Umva nanjye nshyigikiye Paul Kagame 100% ariko aho kuba ridicule gutya ngo mushyigikire ndi mu rindi shyaka najya muri FPR kuko ni umukandida wa FPR si uw’urugaga rw’amashyaka.

    • Umutesi, umunsi wiyamamaje nzagutora urasobanutse kbs.

  • Hhhhhhhh birasekeje

  • Aba nibo bakora nabi imirimo yareta bitwaje ko batavuga rumwe nayo

  • Ariko mbona hari ishyaka rimwe twese
    Dutegetswe kubamo,,

    Ibyo uwo mugore yivugisha ntbyo azi?!

    Icyaha cyakoze ishyano: Mpyisi

  • politiqwe nkiyi imeze nkabyenda gusetsa, ahubwose yagiye muri RPF? YASHINZE ISHYAKA ridakeneye ubuyobozi gute? aba nibo batuma politic abayoborwa babona aho bahera bayipinga.

  • Uyu mudamu nafate umwanzuro yigire muri RPF, naho ibyo asobanura aha nta sens bifite.

    • Nonese ubona atarimo?

  • Ikibazo aba bo iyo bagiye kwiyandikisha nk’ishyaka nta kibazo bahura nacyo..Abandi bagerayo bakamara amezi n’amezi mpaka bananiwe..harya ubwo tuba tubeshya abahinde gusa?

  • Wagirango nakagoroba kababyeyi.bitwaje abana kugirango buzuze umubare.

  • Ariko se izi ngirwamashyaka zose zazigiriye muri FPR bikagira inzira. Mu Rwanda niho honyine ku isi haba amashyaka ya opposition atagamije kugera ku butegetsi. So funny!

    • ????????????????????????????

  • uyu mugore ntakigenda ni babandi baduteza ya miryango mpuzamahanga ivuga ko mu Rwanda haba ishyaka rimwe cg nta freedom ihari kuko batuma agakino kaba obvious, ubundi urijijisha nka green party ukajya wigira nk aho uri ku opposinga ark this one kbs she is making it obvious, aba atwiciye system kbs vraiment donc

  • ni mubareke bishakire umugati! murabona bitaratumye baba ba honorable se?

  • Harya nk’uyu yicecekeye byamutwara iki? Hari ahandi ku isi mwumvise umuntu ushinga ishyaka ryo kwamamaza irindi? Aba bagore n’impinja zabo se nibo barwanashyaka ugira mwo kubyara mwe? “Le ridicule ne tue pas”!!!

  • Uyu Mudamu Mukabaranga Agnes uyobora PDC, umugabo we witwa HABANABAKIZE Thomas yigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku ngoma ya Habyarimana, akaba yari umugabo witonda kandi wiyubaha kandi uzi ubwenge.

  • Iyi foto ya Mukabaranga Agnes (Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda “Parti Democrate Centriste (PDC)”) uyu munyamakauru yashyize kuri iyi nkuru, iramugaragaza nabi ku isura. Nimugerageze rwose iyi foto muyikureho mushyireho indi foto nziza itamuteza rubanda.

    • Iyi ni association, ni cooperative, ni ikimina cy’abagore cg ?
      Arikos se turetse n’ibyo, ni gute umuntu ahembwa million 1 n’igice buri kwezi agakomeza agasa utya ! Icyanyereka ku mutima !

      Habanabakize Thomas najyaga mwumva nkiri umwana muto cyane ari minister, none ndabona umugore agihanyanyaza mu gutungwa imisoro ya rubanda. Ese uwo umugabo we yaba akiriho ?

      • Oya, umugabo we HABANABAKIZE Thomasa ntabwo akiriho, yitabye Imana.

  • Birasekeje

  • Abandusha kubara mumbwire aba barwanashyaka (kazi) ni bangahe ku buryo hari kinini bahindura ku matora y’umukuru w’igihugu? Ntimubariremo impinja bateruye ariko! Harya nk’uyu koko ko umwanya bawumuhaye aririrwa avuga menshi y’iki? Ubu we atatubeshye yumva iri ari ishyaka koko?

  • Hahahahhhhh amashyaka aragwira ayo mu Rwanda yo ni byenda gusetsa.

    • Maisha, irya Museveni batangiye ari 27 none ryabyaye abaprezida 2. Uburo bwinshi siwo musururu.

  • Ndabona abantu nanditse bose kuri iyi nkuru bayihinduye ibitwenge!Parti d’opposition ntibavuga ko ihora ihangane n’izindi gusa , hari igihe partis zigirana alliance , zigashyigikirana kubera inyungu zibifite mo zombi.Ibi rero PDC yakoze ntiyaciye inka amabere, ni stratégie de positionnement, ejo yenda FPR na yo izayishyigikira.Mu bihugu byose Ibi birakorwa !Ntimugahore mubona ibintu byose de façon négative, sinon, Abanyarwanda ntacyo twajya dutinyuka gukora “ngo batazavuga ko..”. Umunsi mwiza mwese!

    • Yewe ubwose ushatse kuvugako FPR nayo bishoborako itatanga umukandida maze ikamamaza umukandida wa PDC? Jyureka gusetsa rubanda.

  • Iri syaka riranyumije pepepepepe……. Niba bashyigikiye Paul Kagame se kuki batagiye muri RPF bakaba ariho bamushyigikirira? Ubwo baba bavuze ko mubayoboke babo ntanumwe ufite ubushobozi bwo kuyobora igihugu. Ingwiza murongo gusa!!

  • abagabo barahejwe c !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish