Digiqole ad

Umwami Mohammed VI yasuye urwibutso rwa Gisozi, ahasiga ubutumwa bw’icyizere

 Umwami Mohammed VI yasuye urwibutso rwa Gisozi, ahasiga ubutumwa bw’icyizere

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Umwami wa Maroc Mohammed VI yasuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, ndetse ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri.

Umwami wa Maroc Mohammed VI agera ku rwibutso rwa Gisozi.
Umwami wa Maroc Mohammed VI agera ku rwibutso rwa Gisozi.

Yageze kuri uru rwibutso mu masaha y’igicamunsi, aherekejwe na Minisitiri w’umutongo kamere DR Vincent Biruta, Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu, n’abandi banyacyubahiro banyuranye.

Kuri uru rwibutso yabaje, yabanje gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250.

Amaze gushyira indabo kumva nibwo yinjiye mu rwibutso imbere, ahari amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, uko yahagaritswe n’ingaruka zayo. Aha ariko unahasanga n’amateka y’izindi Jenoside zagiye zibaho ku Isi.

Kubera ko itangazamakuru rinjiranye nawe imbere mu rwibutso, biragoye kumenya amarangamutima yagize imbere mu rwibutso.

Imbere mu rwibutso asura ibice binyuranye by'urwibutso.
Imbere mu rwibutso asura ibice binyuranye by’urwibutso.

Gusa, nk’uko tubikesha itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’urwibutso rwa Gisozi, umwami Mohammed VI ngo yasize ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda gushyira hamwe.

Yagiz ati “Jenoside ni igihe cy’umwijima mu mateka Abanyarwanda bose. Ni akaga ku kiremwamuntu muri rusange kandi kazakomeza kugaruka mu mitwe y’abantu. U Rwanda uyu munsi ruri kugaruka mu buzima n’umutima wose, biratanga icyizere uyu munsi n’ejo hazaza, twizeye tudashidikanya ko ejo hazaza harimo ubwuzuzanye, ubufatanye, ubumwe, umutekano n’ituze bizatanga umusaruro.”

Ubutumwa yanditse mu rurimi rw'Icyarabu.
Ubutumwa yanditse mu rurimi rw’Icyarabu.
Umwami Mohammed VI yandika ubutumwa bwe mu gitabo cy'abashyitsi basura uru rwibutso.
Umwami Mohammed VI yandika ubutumwa bwe mu gitabo cy’abashyitsi basura uru rwibutso.

Ku rundi ruhande, umuyobozi w’urwibutso rwa Gisozi Honore Gatera we yavuze ko kuba umwami Mohammed VI yasuye uru rwibutso bifite icyo bivuze kinini mu ntego bafite.

Ati “Twizeye ko bizafasha cyane mu kwigisha isi ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no guharanira ko ubwicanyi nk’ubu butazongera kubaho.”

 

Andi mafoto ajya n’uru rusinduko yagiriye ku rwibutso rwa Gisozi

Umukozi w'urwibutso agenda asobanurira Umwami Mohammed VI ibijyanye n'uru rwibutso.
Umuyobozi w’urwibutso agenda asobanurira Umwami Mohammed VI ibijyanye n’uru rwibutso.
Yasobanurirwaga buri kimwe.
Yasobanurirwaga buri kimwe.
Honore Gatera uyobora uru rwibutso rwa Gisozi asobanurira Umwami Mohammed VI iby'uru rwibutso.
Honore Gatera uyobora uru rwibutso rwa Gisozi asobanurira Umwami Mohammed VI iby’uru rwibutso.
Uyu mwami ni ubwa mbere yari ageze kuri uru rwibutso, dore ko ari n'ubwa mbere ageze mu Rwanda.
Uyu mwami ni ubwa mbere yari ageze kuri uru rwibutso, dore ko ari n’ubwa mbere ageze mu Rwanda.
Agiye gushyira indabo kumva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside.
Agiye gushyira indabo kumva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside.
Mohammed VI yunamiye abarenga ibihumbi 250 bashyinguye muri uru rwibutso.
Mohammed VI yunamiye abarenga ibihumbi 250 bashyinguye muri uru rwibutso.
Ibyabaye mu Rwanda ngo amahano yagwiririye ikiremwamuntu.
Ibyabaye mu Rwanda ngo amahano yagwiririye ikiremwamuntu.

dsc_4102 dsc_4117 dsc_4125 dsc_4137 dsc_4142 dsc_4153 dsc_4157 dsc_4162 dsc_4170

Amafoto: Evode Mugunga

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uyu mwami ikimugenza muri Africa y’abirabura ntazatubeshye.Arikugenzwa nikintu kimwe.Kuvana polisariyo riharanira ukwigenga kwa Sahara muri AU.Ibi niba bamaze guhitana Kadhafi yumvako bizashoboka aribeshya.Turi maso turi benshi turabirwanya kuva kera.

  • Naduhe umuhanda kimwe na kadhafi izindi tuzazirimbe twawutashye.

Comments are closed.

en_USEnglish