Digiqole ad

CNLG na Ibuka barifuza ko urw’ubujurire rwongerera ibihano Pascal Simbikangwa

 CNLG na Ibuka barifuza ko urw’ubujurire rwongerera ibihano Pascal Simbikangwa

Biteganyijwe ko kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 25 Ukwakira Pascal Simbikangwa aburanishwa ku bujurire yakoze nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 mu 2014, CNLG na Ibuka bakavuga ko byaba byiza muri ubu bujurire yongerewe ibihano kuko ibyaha yakoze bidakwiye igihano yahawe gusa.

Pascal Simbikangwa yajuriye akimara gukatirwa.
Pascal Simbikangwa yajuriye akimara gukatirwa.

Uru rubanza rw’ubujurire ruzaburanishwa kuva tariki 24 Ukwakira, kugera tariki 09 Ukuboza 2016, mu rukiko rw’ubujurire rwa Bobigny “Cour d’assises de Bobigny”.

Umuyobozi wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu yabwiye Umuseke ko nta mpungenge bafite kuri uru rubanza kuko bemera ko ubutabera bukora, kandi bakemera ko abantu bagira uburenganzira ku bujurire, ariko bagasaba ko ubutabera butangwa mu buryo busesuye kandi neza bitari ukurangiza umuhango.

Ati “Kwemererwa ubujuririe ni uburenganzira bw’umuntu wese uri mu nkiko, ariko icyo dukomeza gusaba Ubufaransa ni ugutanga ubutabera butavugirwamo (influenced) na politike n’abanyapolitike.

Ubutabera nibwigenge bukore akazi kabwo, buhe agaciro cas ya Simbikangwa kandi bwite ku bimenyetso byose, Simbikwangwa ibyo yakoze byose bijyanye no gutoteza abantu mbere ya Jenoside no mu gihe cya Jenoside, gukoresha ingufu za gisirikare yari afite, atoteza abantu muri za interrogatoire, kwijandika mu bwicanyi iwabo mu gihe bahungaga bajya muri Congo.

Turifuza ko ibyo byose abacamanza babireba Politike itabari inyuma kuko urubanza rwa Simbikangwa rurongera rukagaragaza nyirizina ibyo igisirikare cy’u Rwanda cyakoraga muri kiriya gihe, kandi biziwi neza ko Ubufaransa bwafashaga kiriya gisirikare.”

Nka Ibuka ngo bifuza ko urubanza rwa Simbikangwa rugenda neza, amakuru yose agatangwa kandi agahabwa agaciro, hanyuma bikagaragariza n’amahanga koko uruhare rutaziguye rw’Ubufaransa mu gufasha abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

Dr Dusingizemungu ati “Twifuzaga ko ibyo byose bigaragara, amagambo akavaho, n’Ubufaransa bukemera kuvuga uruhare rwarwo. Niba ari n’abanyapolitike n’abasirikare bakuru mu Bufaransa babikoze ibyo nabyo bigaragaye, ndizera ko byafasha Abafaransa bandi basanzwe batari muri izo nzego za Politike n’iza gisirikare.

Ayo makuru yose abonetse, yaba anazituye n’Abafaransa bose noneho abafite icyo babazwa bakakibazwa, ariko abafaransa bose ntitubafate mu gitebo kimwe nk’aho baduhemukiye bose.”

Abajijwe niba agatotsi kagarutse mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa gashobora kugira ingaruka kuri uru rubanza, Dr Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko aricyo Abafaransa bari bagamije bongera kuzana agatotsi hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Buriya na biriya Abafaransa bazanye, babizanye kuko bari bazi ko ruriya rubanza rw’ubujurire rugiye kuba, iriya ni bias,…ariko ubundi uko ubutabera bwigenga ntabwo bugendera kuri bias, ntabwo bugendera ku mubano wa Politike iriho muri icyo gihe, ubundi ubutabera bwagombye kugarama.”

Simbikangwa amaze kugira imyaka 57.
Simbikangwa amaze kugira imyaka 57.

Kubirebana n’igihano, Dusingizemungu avuga ko bakurikije ibyaha aregwa n’ibyo bazi nabo ubwabo bigenzuriye, ngo “agomba guhabwa igihano kirenze ibindi kiriya gihugu gishobora gutanga, igihano ubufaransa bushobora gutanga mu mategeko yabwo kiruta ibindi nicyo Simbikangwa yari akwiye guhabwa.”

Ku rundi ruhande, DR Bizimana Jean Damascene uyobora CNLG nawe avuga ko Pascal Simbikangwa mu nzego za Gisirikare n’ikinyamakuru cye “Indomptable Ikinani” yakwirakwije urwango, ndetse agira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ngo “akwiye kongererwa igihano, kuko icyo yakoze kidakwiye ibyaha yakoze.”

Dr Bizimana ntiyemeza ko agatotsi kari mu mubano wa Politike hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa gashobora kugira ingaruka kuri uru rubanza, gusa ngo yemera ko bishoboka, kuko hari n’ibindi byemezo ubutabera bw’Ubufaransa bwagiye bufata ukabona bishingiye kuri Politike, nko kwanga kwohereza mu Rwanda Agathe Kanziga, Padiri Wensislas Munyeshya, na Laurent Bukibaruta wari Perefe wa Gikongoro n’abandi.

Pascal Simbikangwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.REW

2 Comments

  • none se CNLG noneho igiye no kwiha kuyobora inkoko z’Ubufaransa ? tujye tureka guteta ! ubufaransa ni igihugu cy’igihangange kandi cyigengwa n’amategeko umuntu ujuriye ashobora kugabanyirizwa igihano si kimwe na hano iwacu i Rwanda

  • Simburanira Simbikangwa, utarahuye nawe mu ntambara azamubarirwa, n’ubwo yari ikimuga ntibyamubuzaga gukubita abanyabigango. Gusa CNLG na IBUKA nibareeke gutekereza ko ubutabera bwo mu Bufaransa bukora nk’ubwo mu Rwanda. Mu Bufaransa Executif, SENAT NA ASSEmBLEE? ubucamanza birigenga. Ndetse na presse irigenga. Nibategereze rero barebe uko bizagendera Simbikangwa. Nyamara hari n’abandi bidegembya mu Rwanda kandi barakoze amarorerwa. Ibuka na CNLG babatekerezaho iki?

Comments are closed.

en_USEnglish