Digiqole ad

Ikigega RNIT-Iterambere Fund kimaze gushorwamo amafrw arenga MILIYARI

 Ikigega RNIT-Iterambere Fund kimaze gushorwamo amafrw arenga MILIYARI

Andre Gashugi, Umuyobozi mukuru wa RNIT-Iterambere Fund mu kiganiro n’abanyamakuru (14/11/2016).

Kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’Ikigega RNIT-Iterambere Fund bwatangaje ko mu kiciro cya mbere cyo gukusanya ishoramari ry’Abanyarwanda ngo bakiriye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1 046 892 986, ndetse hafi ya yose ngo bamaze kuyashora.

Andre Gashugi, Umuyobozi mukuru wa RNIT-Iterambere Fund mu kiganiro n'abanyamakuru (14/11/2016).
Andre Gashugi, Umuyobozi mukuru wa RNIT-Iterambere Fund mu kiganiro n’abanyamakuru (14/11/2016).

Nk’uko byari biteganyijwe, ku itariki 14 Ugushyingo nibwo ubuyobozi bwa ‘RNIT-Iterambere Fund’ bwagombaga gutangaza ibyavuye mu kiciro cya mbere cyo gukusanya ishoramari ry’Abanyarwanda bifuza kugishoramo imari.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Andre Gashugi yavuze ko bakiriye abashoramari (applications) bagera kuri 920 barimo abantu ku giti cyabo, za Kperative, Ibimina, n’amatsinda y’Abanyarwanda banyuranye mu turere twose tw’u Rwanda, no hanze yarwo. Abagera kuri 87,9%, ngo ni abantu bafite ubushobozi bucye ubundi byagoraga kwizigamira.

Muribo, abagera kuri 842, bangana na 91,52% bashoye agera kuri 953 433 986Frw kandi bahitamo uburyo bw’inyungu yongera gushorwa (re-investment), ibi ngo bikaba bitanga ikizere ko Abanyarwanda baje muri iki kigega bafite intego y’ishoramari ry’igihe kirekire.

Abandi bagera kuri 78 bo bashoye amafaranga agera kuri miliyoni 93 459 000  gusa bo bahitamo uburyo bubyara inyungu y’ako kanya.

Aya mafaranga yose yakusanyijwe mu kiciro cya mbere cyatangiye tariki 12 Nyakanga gisozwa tariki 07 Ukwakira 2016.

Andre Gashugi, uyobora RNIT-Iterambere Fund yatangaje ko kubera iki kigega kiri mu bwoko bw’ibigega bihora bifunguriye imiryango abashoramari bashya, ngo bagiye gutangira noneho mu buryo buhoraho.

Yagize ati “Kuva ejo tariki 15 Ugushyingo turatangira kwakira nanone abashoramari,…ejo umugabane uzaba ugura amafaranga 100.92,…kubera ko amafaranga abantu bagiye bashyira mu kigega yatangiye kuzana inyungu.”

Gashugi akavuga ko buri munsi bazajya babara inyungu bateganya ku mwaka ku ishoramari bakoze, babare inyungu ya buri munsi, bakuremo ayakoreshejwe muri Serivise z’ikigega, hanyuma babare inyungu buri munsi umugabane wabonye, bitume bagena agaciro umugabane ugezeho buri munsi.

Iki kigega ngo nticyapfa guhomba kuko kugeza ubu biteganyijwe ko byibura 70% kuzamura kugera ku 100% by’amafaranga y’ikigega azajya ashorwa mu mpapuro z’agaciromvunjwafaranga (Treasury Bonds).

Mu gihe ayashorwa mu migabane iri ku isoko ry’imari n’imigabane ngo adashobora kurenga 30%.

Jonathan S. Gatera, umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya RNIT-Iterambere Fund avuga ko kugeza ubu ariya mafaranga babonye yose yashowe mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury bonds) no mu mafaranga agurizwa za banki (money markets instrument).

Ushoka gutangira gushora imari no kwizigamira mu buryo burambye binyuze muri iki kigega, ushobora kugana banki zinyuranye ugahera byibura ku mafaranga 2,000.

Iyo utangiranye ibihumbi bibiri (2 000Frw), ujya mu kiciro cy’ishoramari ryongera gushorwa (re-investment) kugera ugize ibihumbi 100, aho uba noneho ushobora guhitamo kujya uhabwa inyungu cyangwa nayo akongera agashorwa.

Hagati aho ariko n’uwatangije amafaranga menshi aba ashobora guhitamo kujya uhabwa inyungu cyangwa kongera igashorwa.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • nonesubwo niba guherejo umugabane 1 uzagurishwa 100.92Frw kandi twarawuguriye 100Frw bigitangira mukwakarindwi, murashaka kuvugako umugabane 1 wungutseho 0,92Frw gusa mumezi 4 cg 0.23Frw gusa kukwezi? nukuvugako uwashoye 100.000 mukwezi kwakarindwi ubungubu mukwa11 mwamwungukiye 920Frw gusa nyuma yamezi ane yose? walayi ibi nukudutuburira turutwa nuwayashoye munyanya cg muli me2u pe, ndumva nta business ilimope. mbese igishoro cya 100.000 kibyara inyungu ya 920 mumezi ane yose cyange 230Frw gusa mukwezi kwose!!!!! byABINTU ni danger

    • Nonese usobanukiwe n iri shoramari buryo rikorwamo n inyungu uburyo zitangwa
      haracyari kare kdi urabona ntabwo bari bazi azaboneka uko angana ahubwo ntekereza mugihe kiri imbere niho wamenya umurongo(rithm) bizaba biriho rero wica abantu intege rwose kuko uretse n iki cya leta reba na za private co ziri ku isoko ry imali n imigabane uko bimeze. uragira byishi wakwibaza biguhe gushaka usobanukirwe n aya masoko bisaba igihe n igishoro kinini kugira uhite ukora imibare mbona urimo ubara hariya.

    • Ishoramari rinyuze mu bigega nka biriya aba ari ishoramari rireba kure, ry’igihe kirekire, ntabwo wabigereranya n’ibyo Iolo yibwira hamwe n’abashobora kubibona kuriya, dore ko baba banirengagije ko abanyarwanda bashobora gukusanya ayo yabariyeho 100000 Frs atari benshi, kandi n’ababigeraho si ko bose babona aho bayashora nko gucuruza izo nyanya cg M2U. Murebe abantu batagira ingano batangira twa business duto ntitumare kabiri kubera imiterere y’isoko aho abafite ubushobobozi bufatika aribo babona uburyo bwo gukora neza business bakanunguka.

      Si mu Rwanda gusa, ku isi yose niko bimeze, akaba ariyo mpamvu umuntu udashoboye kubona ubushobozi bwinshi ku giti cye, yisunga abandi cyangwa akajya mu mabanki gushaka inguzanyo. Ririya shoramari ry’igihe kirekire ni iriteganyiriza inyungu zizagenda ziyongera uko imyaka itashye kandi hari amahirwe menshi ko n’agaciro k’imigabane karushaho kwiyongera kubera imiterere y’aho iyo mari yakomatanyijwe ishorwa haba hizewe.

      Ni uburyo bwashyiriweho abantu badafite amafaranga menshi ariko bareba kure, n’ubwo n’abifite badahezwa; si abashishikajwe no gukora ubucuruzi busa n’urusimbi aho uyu munsi wakunguka menshi, ejo yose ukayahomba ndetse n’igishoro. Ni ishoramari riteganyiriza imyaka iri imbere, n’abana bacu, kandi hagati aho, igihe cyose wakenera cash kubera ibibazo bigutunguye, ukaba ufite uburyo bworoshye bwo kugurisha imigabane yawe ku giciro iba igezeho. Kandi ntuba waravunitse kuko burya ubucuruzi busanzwe buravuna cyane akaba ari nayo mpamvu ababugerageza bose atariko babushobora, abari bake barahomba.

      Ni yo mpamvu mu bihugu byateje imbere ibigega by’ishoramari rikomatanyije biba byishingiwe kandi bigenzurirwa hafi na Leta ngo bidahomba, abantu benshi, by’umwihariko abantu basanzwe bakorera umushahara cyangwa babona amafranga nk’abahinzi,abanyabukorikori n’abandi babyitabira bashoramo ayo bashobora kwizigamira, ubundi bagatuza bakajya babona inyungu zishyirwa ku makonti yabo.

      Ugasanga nawe uri umushoramari mu bikorwa bikomeye nk’ibikorwa remezo, inganda zikomeye kandi utavunika kuko haba hari ibigo nka RNIT bibikora kinyamwuga. Abantu ntibazatangare rero babonye mu myaka nk’itatu umugabane watangiye ugura 100 wikubye na 3 cg 4.

  • Tujye tuvugisha ukuri,ibi byose bigamije gukiza ibifi binini gusa, nta nyarucari uzabyungukiramo. Full stop.

  • Ibirya cash abaturage ni byinshi:
    -Agaciro fund,
    -Ishema ryacu Fund,
    -Amafaranga y’umutekano,
    -Ay’ibishingwe,
    -Ay’uburezi,
    -Ayo gufasha imfubyi n’abapfakazi ba genocide,
    -Ay’amatora,
    -Aya one dollar campaign,
    -Aya sacco,
    -Nnumvise n’ejo bundi Gatete avuga ngo ayo kwizigamira
    – Ubwo siniriwe mvuga indi misanzu ya hato na hato umuturage atanga iyo ari umushoferi, umumotari, umucuruzi, umukozi wa leta etc.
    -None ubu ngo ikigega RNT-Iterambere….

    Harya ubundi ubwo uwo muturage wakwa ayo mafaranga yose ahembwa angahe? yinjiza angahe? Harya ubundi ibyo byose bimumariye iki? ibimaze imyaka ingahe bigiyeho kuki turarumva icyo byakoze. Kuki Rwangombwa cg Gatete batatubwira amafaranga y’agaciro yinjiye mu ngengo y’imari ya y’u rwanda ya 2015 cg 2016 ngo abantu bumve koko ko ayo batanga hari aho ajya? Ni danger!

    • Kamuzinzi ugerageze kwagura imitekerereze! Muri biriya byose wavuze unavangavanga wanyereka ikintu kimwe gusa kidafitiye utanga ayo frs akamaro, ni ukuvuga kidafitiye umuturage akamaro? None se ko bagusobanuriye neza ko amafranga ashorwa muri RNIT aba ari aya nyirayo, akazanamwungukira, kuki uyobya abantu uvuga ko abantu baba bayatanze? Bayatanga he? Bayaha nde? Ushoye imanri yawe ni wose uba witeganyiriza ejo hazaza, RNIT ejo bundi izatangira guha abashoramo imari impapuro z’agaciro zigaragaza ko bafitemo imigabane? Amafaranga yabo urumva bayahaye nde? Bakubwiye ko ari uburyo bukoreshwa mu bihugu byinshi kandi buri ku isonga mu kunguka ku bshoramo imari! Si byiza rero kuzana ubujiji bwawe mu gusenya ibyo utumva, ahubwo sobanuza.

      • jye nabajije ikibazo cyoroshe cyane. Uwo muturage wakwa ibyo byose akura he? Yinjiza angahe? Kuki hatabanza kurebwa ubushobozi bw’uwo muturage mbere yo gutangira kumuzanira imishinga ya rutura irangira ntacyo izarangira n’ubundi ntacyo igezeho?

        • Bwana Kamuzinzi, biragaragara rwose ko utati wasobanukirwa; kuki ukomeza kwibwira ko abaturage babaka Frs? Ishyiremo imbaraga zo kwikuramo ko abaturage babaka Frs, urayobya abantu nawe utiretse! Ntawaka abaturage amafranga ahubwo bashyiriweho bumwe mu buryo butandukanye abashaka gushora imari babikora, maze batekereza n’abadafite ubushobozi bwinshi nk’uko nyine bimeze kuri benshi mu Banyarwanda,maze igishoro fatizo gishyirwa kuri 2000Frs. None se Kamuzinzi, utigijije nkana, usanga nta mubare ufatika w’abanyarwanda bashobora kwizigamira 2000 frs nibuze mu kwezi? Niba ubona ntabo, ubwo waba wigiza nkana cyangwa utaba mu Rwanda. Wumve neza ariko ko ntavuze ko hari abatayabona uyu munsi,barahari ariko njye ndi muri babandi bafite icyizere ko umubare w’abazagira ubwo bushobozi uzakomeza kwiyongera, kandi buri wese akagira amahirwe ye! Ubyumve neza rwose ko ntawaka Frs abaturage, iyo myumvire yawe iri hasi cyane! Cyeretse niba wigiza nkana ukaba uri muri babandi wereka ikintu kigenda neza, aho kukibona uko kiri, bakameneka umutwe bashakisha ikitari cyiza muri cyo. Iyo aba ari indwara (negativism), akenshi bigoye kugira icyo uyikoraho! Abaturage barakangurirwa kuzigama no gushora imari yabo, n’ubwo ubushobozi bwa benshi bukiri buke, ariko ni mu nyungu zabo n’iz’igihugu muri rusange.

          • @ Kamari J.

            Wivunika erega!! Icyo nakwibwirira ni uko rimwe na rimwe mwajya munyuzamo mukibuka ko ari abanyarwanda bakorerwaho ibyo byose muba mubwira cyangwa baba basoma ibyo mwandika. Ngo ABAHAHA BAZIRANYE BAHAHA BWIJE!

  • kamuzinzi we, ayomafranga yose urondoye (uretse ayumusoro wa Rwanda revenue wenda nayisuku numutekano womuli quartier kukobyo biranumvikana nino kunyunguzawe n’ahutuye)ndagirango nkuibutseko umuntu ayatanga kubushakebwe, ntanarimwe umuturage ayasabwa kungufu ahongaho ntutubeshye. Uyatanzewese nukwaba yabisobanukiwe yakumvanyuzwe harihwinyungu azavanamo akabona kuihitiramo kuyatanga cg akarorera, jyamugerageza kuvugishukuli mudashuhijimitwe yabantu

  • Si mbona se ibyo gukata ku mushahara w’abakozi amafaranga y’agaciro funds byagarutse!!!!!

  • yegorata kamali & ndayishimiye, nibenamwe muransobanuriyeneza ndanyurwa. akandikabazo kamatsiko nalimfite, inyungu izajyivamo bazajya batwungukiranatwe abashoyemo imari kuburyo haramafranga bazajyabadushirira kuli compte zacu twabahaye nka dividends? nibaliko bimeze, nibulikwezi, buligihembwe, bulimwaka? murakoze kunsubiza. bitanabujijeko umusinzashaka kugurishimigabane yanjye bazansubizamafranga yanjye kugiciro umugabane uzabugezeho kuluwomusi? (hano ndasobanuza ibibazo bibili: niba haramafranga bazajya batwungukira kugiherunaka nkabulikwezi, buligihembwe,…. nka dividends ikindinanone niba igihe nzagurishimigabane nkazayigurisha kugiciro uzabugezeho kuluwomusi); mbese ndashaka kumenyaniba mulili shoramari izonyungu ukwarebyiri nzazibona. murakozecyane. aliko ndasabako ikikigega iterambere fund nacyocyajya gisobanurira abantu birambuye kuko nta informations zihagije kigeza kubantu, basobanura utuntuduke babicahejuru gusa kandi abanyarwanda bamaze kugira umuco wokuzigama kandi biragaragarako bashaka gushorimari ahantu bizeye pe kuko ibya business bitoroshepe, ikikigega kinoze strategies za communication kuko nokuli website yabo kugezananubu ntakintu baratangaza kuliyinkuru haracyariho inkuru zakera bakigifungura. Ikindikandi, natwe abagishoyemo balibakwiye kujyabatumenyesha amakuru kuli email zacu cg sms ukobihagaze byibura nkabulikwezi cg iyo habaye ikintu kishya. murakoze

  • alikonamwe muraducanga, komperuka kugurumugabane byaraheragakuli 2.000Frw kuzamuka kandumuntu yishyuraga kumbube zamajana cg ibihumbi cg naza miliyoni(nta mafaranga mirongwingahe cyangwa uduceri tundi wongeragaho kuburyo umuntuyatangaga guherakuli 2.000 uzamuka aliko hakiyongeraho magana cg ibihumbi… gusa) nonengo total ni 1.086.892.986Frw, ayo “986Frw” yavuyehe? konubwowaconsidera ayo 1.086.892.986 nka 100.92% yayomwakusanyije(kuko nkurikije imibare mwaduhaye umugabanumwe wungutseho 0.92frw) ubwo byasobanurako net yayo mwakusanyije (mbese net yayo abantu bashoye mbereyo kubarinyungu cg 100%yayo) yaba 1.076.984.726,51 (noneho hajemo nibice). ibibintu mubisobanureneza wamugani wa lolo jyamusobanura birambuye. kamari na ndayishimiye nimudusobanurire nabonyemusa nababisobanukiwe

Comments are closed.

en_USEnglish