Gutanga serivisi zinoze ku baturage byasubiye inyuma mu ntara y’amajyepfo
Icyegeranyo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) kigaragaza ko igipimo cy’imitangirwe ya Serivise zihabwa abaturage cyasubiye inyuma mu Ntara y’Amajyepfo, bitewe n’uko uruhare rw’umuturage mubimukorerwa bifite ibipimo biri hasi, abaturage ngo ntibahabwa umwanya mu bibakorerwa.
Icyegeranyo cya RGB kigaragaza ko Intara y’Amajyepfo yasubiye inyuma mu mitangire ya Serivise inoze, ibipimo byavuye kuri 71.1% mu 2015 bigera kuri 67,7% muri uyu mwaka 2016.
Imwe mu mpamvu zateye uku gusubira inyuma ngo ni uko abaturage baba bifuza ibirenze ubushobozi bw’Uturere.
Dr. Felicien Usengumukiza ushinzwe ubushakashatsi muri RGB avuga ko mu gukora ubushakashatsi batasanze abayobozi n’abandi bashinzwe gutanga Serivise bararetse kuzitanga.
Ati “Ahubwo uko bucyeye n’uko bwije abaturage bagenda bahumuka bajyana n’iterambere, uko gushaka kujyana n’iterambere bituma bakenera byinshi biganisha ku iterambere, kugeza ubu umuturage yifuza kunyura mu muhanda urimo kaburimbo, akaba ahari amashanayarazi,…ibi byose iyo abisabye Akarere ntikabikore, avuga ko nta Serivise inoze yabonye.”
Usibye ibyerekanwa n’ubushakashatsi, abaturage nabo bemeza ko hari inzego zimwe na zimwe za Leta zitanga Serivise zitanoze.
Uwitwa Mukarushema Venantie ati “Nagiye ku murenge mbabaye njyanye ikibazo cy’uwampemukiye, ndasiragira ahasigaye ndakireka nsigara nibaza icyo ubuyobozi butumariye.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano, nyuma yo kugaragarizwa uko Intara ihagaze, yasabye inzego z’ibanze kurushaho kwegera abaturage.
Yagize ati “Ni gute uzakorera abaturage ubuvugizi utabegereye ngo umenye icyo bakeneye, nawe ubone uko ubakorera ubuvugizi? Mugende mwegere abaturage mubahe Serivise zose bakeneye kuko nibo dushinzwe gukorera.”
Ishusho rusange y’uko abaturage bishimiye imitangirwe ya Serivise mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Kamonyi niko kaza ku mwanya wa mbere n’amanota 73,2%, Muhanga ku manota 70,2%, Gisagara 69,1%, Ruhango 65,2%, Nyamagabe 65,6%, Huye na Nyanza dufite 65,2, Nyaruguru iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 63,3%.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/HUYE
2 Comments
I Muhanga ntabwo twaba abakabili. Niba turi abakabili biciye mu kuri ni ukwihanganisha abo twarushije!
Nubwo abantu badapfa kubyemera, gukora neza muri Public Sector, bisaba gukorana umutima nk’uwabakorera IMANA (aho urangwa no kugirira neza umuhisi n’umugenzi, kuyoborwa n’umutima-nama, kudakorera ijisho, gutinya IMANA etc, etc)
Comments are closed.