Digiqole ad

Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR bakorera mu bitaro bya Byumba biyemeje kunoza Serivise

 Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR bakorera mu bitaro bya Byumba biyemeje kunoza Serivise

Abanyamuryango bashya barahiye.

Kuwa gatanu, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakorera mu bitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumbi bishimiye uruhare rw’umuryango mu iterambere no kwita ku buzima bw’abaturage, nabo biyemeza kurushaho kunoza Serivise batanga.

Abanyamuryango bashya barahiye.
Abanyamuryango bashya barahiye.

Muri uyu muhango, Dr Jean de Dieu Twizeyimana uyobora ibi ibitaro bya Byumba, ndetse akaba n’umukuru wa FPR muri ibi bitaro yibukije abakozi be indangagaciro z’umuryango abasaba gukomeza kuzirikana inshingano bafite ku baturage.

Yagize ati “Turashima uruhare rw’umuryango kandi turakomeza gutera imbere mu gushyiraho uruhare rwacu mu kubaka umuryango no kwita ku buzima bw’abaturage.”

Muri ibi bitaro hari abanyamuryango ba FPR bagera ku 176, aba bakaba bagize 94,6% by’abahakora.

Mubyo bishimira uyu munsi, harimo ko batanze amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri, mu rwego rwo kubaka ingoro y’Umuryango ku rwego rw’Akarere. Abanyamuryango ba FPR bo muri ibi bitaro bakaba batanga amafaranga agera ku bihumbi 350 ya buri kwezi, agenewe gufasha FPR mu bikorwa bitandukanye, kandi ngo barateganya no kuwongera byibura bakajyatanga ibihumbi 480 buri kwezi.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu bitaro bya Byumba bakaba bishira uruhare rwabo mu kubaka ishyaka ryabo, ndetse n’igihugu muri rusange.

Aba banyamuryango usibye kuba bafite inshingano zo kwita ku buzima bw’abaturage, banatanga umusanzu mu gufasha ingabo zavuye ku rugerero, dore ko baherutse gutanga ibihumbi 650 babicishije ku mipira yagurishwaga, buri munyamuryango akaba yemera gukatwa amafaranga  2% ku mushahara ahembwa, ibi bikaba byaranabafashije gutanga miliyoni zigera kuri 50 mu kigega ‘Agaciro Development Fund’.

Abaganga baganira ku iterambere ry'umuryango.
Abaganga baganira ku iterambere ry’umuryango.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  • Natwe abanyamuryango ba FDU Inkingi twarahiriye kuzana demokarasi mu Rwada.

Comments are closed.

en_USEnglish