Digiqole ad

Imiyoborere y’ibigo bya Leta n’ibyigenga ihagaze neza mu Rwanda – Obadiah Biraro

 Imiyoborere y’ibigo bya Leta n’ibyigenga ihagaze neza mu Rwanda – Obadiah Biraro

Obadiah Biraro, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Imiyoborere ni myiza, kuba uyu munsi dufite isoko ry’imari n’imigabane, aho uzabona isoko ry’imari n’imigabane ni imiyoborere myiza, ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza mu rwego rw’imari n’ubukungu bw’igihugu.

Obadiah Biraro, umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta.
Obadiah Biraro, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Kuri uyu wa gatatu, abayobozi b’ibigo by’imari, isoko ry’imari n’imigabane, inzego zinyuranye z’ubukungu n’imari bari mu nama yiga ku miyoborere y’ibigo (corporate governance).

Obadiah Birario, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta wari muri ibi biganiro yavuze ko imiyoborere myiza y’ikigo, ituma ikigo gitera imbere kuko kiba gifitiwe icyizere, bigatuma gishobora kubona inguzanyo y’igihe kirekire kandi ihendutse.

Biraro akavuga n’ibibazo bikigaragara mu miyoborere y’ibigo muri iki gihe mu Rwanda, ngo ni ikibazo cy’igihe gusa.

Yagize ati “Ni igihe, uyu munsi SACCO turimo kubaka, mu Budage zatangiye mu 1944, ariko ubu ni ubukungu bukomeye Iburayi.

Aho turi mujye muhizera, ahubwo muhahe imbara. Mu bijyanye no kuyobora ibigo (corporate governance) bavuga ko company iyo ariyo yose itangiye ikamara imyaka itatu itari yapfa, buriya ntizapfa.”

Abajije niba abona ibyerekeye imiyoborere y’ibigo mu Rwanda biri heza ku buryo nta mbaraga zigikenewe.

Yagize ati “No no no, nibyo nkubwira nti tugeze aheza,…kuvugurura ni buri munsi, niko kazi turimo.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Biraro avuga ko iterambere igihugu kigenda kigeraho, ubuzima bw’abantu buhinduka, ishoramari ryiyongera n’ibindi, ngo byose bishingiye ku kuba hari imiyoborere myiza mu bigo byigenga n’ibya Leta.

Ati “Aho bigeze ni heza, iyo ubona ibigerwaho biguha icyizere ko n’ejo n’ejo bundi hazaza n’ibindi,…mujye mubirebera mu ifoto nini. Yego hari ibyo tugomba kunenga kandi mujya mubibona muri za raporo.”

Akavuga kandi ko abaturage bafite inshingano yo gukurikirana imiyoborere y’ibigo bafitemo imigabane cyangwa ibibaha Serivise.

Robert Mathu, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane (Capital Market Authority) we yavugze ko kugeza ubu abona imiyoborere y’ibigo ihagaze neza, gusa ngo biracyasaba gukomeza kwigisha, abayobozi bakamenya ko bafite abo bakorera kandi bagomba gukora mu mucyo (transparency).

UM– USEKE.RW

en_USEnglish