Digiqole ad

Simbikangwa yari icyigenge, akaba inshuti ndakorwaho ya Habyarimana,…-Dr Iyamuremye

 Simbikangwa yari icyigenge, akaba inshuti ndakorwaho ya Habyarimana,…-Dr Iyamuremye

Dr Augustin Iyamuremye

Kuri uyu wa mbere, GASANA NDOBA na Dr Augustin Iyamuremye ubu uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye batanze ubuhamya mu rubanza rw’ubujurire bwa Pascal Simbikangwa.

Dr Augustin IYAMUREMYE ubu uyobora Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye azitaba urukiko ruburanisha Simbikangwa.
Dr Augustin IYAMUREMYE ubu uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye azitaba urukiko ruburanisha Simbikangwa.

GASANA NDOBA yatanze ubuhamya ashingiye kubyo yasomye, n’ibyo yumvaga kuva mu 1990 ubwo yakoraga mu bijyanye no kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Dr Augustin Iyamuremye we yatanze ubuhamya nk’uwari umuyobozi mu Rwanda, by’umwihariko akaba yaranayoboye Pascal Simbikangwa ubwo yagirwaga Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza “Service Central de Renseignement (SCR) hagati y’umwaka wa 1992 na 1994.

Dr Iyamuremye yabwiye umucamanza Régis DE JORNA uyoboye inteko iri kuburanisha uru rubanza ko yamenye Simbikangwa mu 1992, ubwo yari amaze kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa SCR. Uru rwego rwari rumaze gushyirwa mu nshingano za Minisitiri w’Intebe, rwari rufite mu nshingano Iperereza ryo hanze n’iry’imbere mu gihugu; Na Serivise z’Abinjira n’Abasohoka.

Icyo gihe, Pascal Simbikangwa akaba yari ashinzwe itangazamakuru, gusa ngo Iyamuremye yatunguwe no kubona Simbikagwa wafatwaga nka “tortionnaire (umuntu ukorera abandi iyicarubozo abashakamo amakuru)” ari umuntu umugaye.

Iyamuremye ngo akigera mukazi, yahise asurwa n’umushinjacyaha mukuru Alphonse-Marie Nkubito aje kumubwira ko hari umukozi we uri ku rutonde rw’abagomba kwicwa, icyo gihe ngo byatumye agira impungenge z’imikorere y’urwego atangiye kuyobora, mu gihe abakozi be baba bitwara nabi.

Dr Iyamuremye yabwiye urukiko ko agera muri SCR yasanze Simbikangwa ari umuntu w’icyigenge, utaratangaga Raporo n’imwe, kandi agasohoka igihe ashakiye. Ku buryo ngo hari n’ubwo yashatse kumwambura imodoka ariko bikananirana kuko byagombaga gusinywa na Perezida.

Ati “Ntacyo twashoboraga kumukoraho. Ntabwo yari akiri umukozi nk’abandi. Byari bizwi ko ari inshuti na Habyarimana.”

Perezida w’urukiko yabajije Iyamuremye icyo Simbikangwa yari ashinzwe, amusubiza agira ati “Inshingano ze zari zisobanutse. Yagombaga gusesengura ingaruka z’itangazamakuru na Radio ku baturage. Ntabwo yagombaga kwita kuri kubyo abantu batangaza, yagombaga gusa guha Raporo Umunyamabanga mukuru we. Ariko yarenze ku nshingano.”

Iyamuremye yashimangiye ko Simbikangwa atatandukanaga no gutoteza abantu, ruswa n’andi makosa menshi ariko ntabihanirwe kuko yari inshuti ya hafi ya Perezida Habyarimana bavukaga hamwe.

Alain GAUTHIER, Uyobora collectif des parties civiles pour Rwanda (CPCR) uri gukurikirana uru rubanza avuga ko Pascal Simbikangwa asabwe kugira icyo avuga kubyo Dr Augustin Iyamuremye yamuvuzeho, ngo yabanje gusa n’uvanga agaruka ku ruhare rw’Ubufaransa n’icyo afata nk’ineza bwagiriye u Rwanda. Umucamanza amukebuye, avuga ko “Ibyo Iyamuremye amushinja nta bimenyetso abifitiye, ahubwo abivuga kugira ngo yigure, ndetse agure umwanya.”

Bumaze kwira, Umucamanza yasabye ko iburanishwa risubikwa rikongera gusubukura uyu munsi yumva Simbikangwa n’abandi batangabuhamya.

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Jyewe mfite ubuhamya bw’ibyo Simbikangwa yakoze mpibereye!!Mbere ya jenocide gato nko muri za 92!!Simbikangwa yaje muri gare routiere mu mugi (Aho Kigali City Tower yubatse).aiacyo gihe yari ku isiri n’interahamwe zagombaga kwigabiza aba chauffeur b’Abatutsi bahakoreraga!!Icyo gihe bakoze imyigaragambyo muri gare,Abatutsi barakubitwa,abandi baricwa,minibus zabo ziratwikwa…!!!simbikangwa ahari ameze nk’uwogeza umupira.Intero y’interahamwe yitwaga ‘kukayenza cg “kukameza muri gare no mu bindi bice bya kigali yabaga ihagarikiwe na Simbikangwa,ndtese n’uwitwa majoro nyirampfikije wari ufite akabari i Remera mu Migina!!!Aba bombi Simbikangwa na Nyirampfikije na Rose waa Kimisagara nibo bahagarikiraga ubwicanyi ku mugaragaro mu mugi wa Kigali.Simbikangwa kandi azabazwe na bus yatikiriyemo abatutsi n’abandi bo mu ishyaka PL yari ivuye muri meeting i Butare kakayitega ikamyo abantu bagashira.Ni byinshi cyane jye muziho gusa Imana izamukanire urumukwiye

    • Ni byiza kuduha ayo makuru. Ariko twibaze, Simbikangwa yabikoraga atumwe na nde? Yakoreraga nde? Ni nde wari ushishikajwe no guteza ako kavuyo kose? Nizere ko Simbikangwa azabisobanura. Munadushakire umwirondoro we wuzuye, ni mwene nde, yavutse he, yakuriye he, yize he …

    • Aha tugomba kumenya jenoside yaratangiye ryari kuko ibyaha bya byabaye 92-93 (niba Simbikangwa yarabikoze koko) sinzi niba bibarwa muri jenoside!

      • Kuva kuya 01/10/1990 kugeza kuya 31/12/1994 ibyakozwe muri icyo gihe byose bibarwamo

  • Ese ko Dr Augustin IYAMUREMYE yari Maneko mukuru ku ngoma ya Habyarimana ashobora kutubwira niba azi neza ibijyanye n’ibikorwa byo gutegura Genocide???? nk’uko bivugwa????. Nta kuntu Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza mu gihugu no hanze yacyo atamenya ibitegurirwa mu nzego zo hejuru. Turasaba ko uwo mukwe wa SINDIKUBWABO Theodore wasimbuye HABYARIMANA amaze gupfa atubwiza ukuri kose, ukuri kwambaye ubusa ku byo azi ku bijyanye n’iyicwa ry’abatutsi mu Rwanda.

    • Ubushize m’urukiko rw’ibanze ngo uyu Simbikangwa yabwiye Iyamuremye ngo aho kuba nkawe
      yakwemera akugumira m’ubuzima abayemo ari imfungwa!

      • Yamubwiye neza cyane.

  • Ubuhamya buragwira! Simbikangwa afite ibibi byinshi yakoze anaregwa, ariko kwemeza ko yaje guhagarikira muri gare batwikiramo minibus z’abatutsi ndumva ari bishya. Ko imodoka zabaga ziparitse imwe ikizuru kuri boot y’indi, wari gutwika zimwe mu modoka ukizera gute ko izindi zidashya? Ese ubundi ubwo imodoka y’umututsi, ni iyanditse ku mututsi, cyangwa ni itwawe n’umututsi? Ko ubanza ziriya taxis harimo nyinshi zatwarwaga n’abafite ubwoko butandukanye n’ubwa bene zo zanditseho? Uwo Simbikangwa wagendaga mu kagare amaguru adashinga, ngo “yahagarikiye” itwikwa ry’imodoka muri gare koko! Ikintu gikomeye cyane nzi cyigeze kubera muri iriya gare muri 1992 cyangwa 1993, ni igihe haturikiragamo igisasu muri imwe muri minibus. Ubuhamya nk’ubu budafite ishingiro, ni kimwe mu bipfobya ibintu bindi by’ubugome abantu nka bariya baba barakoze. Ntaho butaniye n’ubw’umusore wagiye gutanga ubuhamya mu rubanza rwavugwagwamo ibyabereye muri Paroisse Sainte Famille, akavuga ngo yashoboye gucika interahamwe aciye mu idirishya rya Kiliziya yaho. Uzi amadirishya y’iyo Kiliziya ya Sainte Famille, arabizi neza ko ibyo bidashoboka.

    • Jya ubwira abo bantu bubatswe ninzangano gusa bene nkuyu ni kamereye ntawe uhana uwahanutse.

    • Harabantu baza kwivugiribyo bashatse ukagirango ababyeho mu Rwanda muriyo myaka barapfuye bose ntanuwo kubarinkuru wasigaye nkuyu wiyise mbereyejenoside aribwirako ariwe wenyine wabaga mu Rwanda muri 1992-1993 cyangwa kwariwe wenyine wanyuraga muri gare routière? Ese kuko hashoboraga kuberibintu nkibi ntibimenyekene muri Kigali yose ndetse nokumaradiyo mpuzamahanga kandi ko rapport kurwanda zakorwaga nimiryango yabanyamahanga zigasoboka buricyumweru niba twemyeko ibinyamakuru byomu Rwanda icyo gihe byari bifitubwoba doreko nabyo ataribyo kuko guhera muri 1991 abantu benshi bandikaga amakuru aratuka Habyarimana aratuka abandi bayobozi bose yari yeze rwose urekubu wibeshya gato ntumenye ikigukubise kumugani wabamwe.

  • hahaha, none se wa mugani habagaho bisi z’abatutsi n’izindi zigenewe abahutu? Rwanda we waragowe pe. Abatikiriye muri gare ni abanyarwanda, mwibarobanura. Naho uriya Iyamuremye ibyakorwaga byose yari abizi, ni nayo ngororano afite ubu.

  • Mbega Iyamuremye! Vana amazuru mabi aho ureke kubeshya! Komeza uvuge ubeshya umunsi wawe nturagera! Ruriye abandi rutakwibagiwe!

  • Dr Iyamuremye niwe wakagombye kuba afunze kuko yarakuriye Simbikangwa mu kazi, biriya abeshyabeshya ngo Simbikangwa yari inshuti ya Habyarimana ntabwo byari kubuza Iyamuremye kumufatira inyemezo niba yaritwaraga nabi kuko nziko Habyarimana yari yarabahaye uburenganzira bwinshi akarenza. Ibi simbivuga kugirango nerekaneko Simbikangwa ari umwere ariko se uyu mukwe wa Sindiri we ni amahoro ra? Aho tortures nyinshi siwe wazitangiraga orders? Cyangwa ahari yiberaga kuri uriya mwanya afite abandi akorera batari reta yicyo gihe. Ubu buhamya bw’Iyamuremye ndumva nta kintu na kimwe kijyanye na genocide yavuze kuko 1992 nta genocide yakorwaga usibye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nabwo hakiri byinshi tutahita tuvuga ngo ni runaka wabikoraga kuko hakiri byinshi bibitswe. Uru rubanza rushobora kuzagendera cyane ku marangamutima kurusha gushaka kumenya ukuri kandi ku mpande zombi. Ese iriya kajoriti ubundi……

  • IYAMUREMYE UTAMUZI NEZA, AZABAZE ABO BAKORANYE AGITEGEKA I NYANZA MURUGANDA RWAMATA.
    MPEMUKE NDAMUKE IGIHUGU CYATANZWE KERA BAKIMUHA ULIYA MWANYA.KUBA IMBWA NGO NTABWO ALI UKUGIRA UMULIZO.

  • Sha niba aribi iyamuremye yavugiye murukiko ,simbikangwa abaye umwere.
    kuko yarumusesenguzi wamakuru? None c Ko numva ntamuntu yishe cg Ngo yicishe.gusesengura nicyaha?Buri ngoma igira abantu bintakoreka baba bahagarariwe na ba present bariho.bameze nkimarwa,bavuga ibyobishakiye bakora ibyo bishakiye.
    urg;luise mushikiwabo&present wafarwafa&jaque nziza,gacinya,dodo,nutundi tumarwa ntarondora. Muzaba mubwira kayumba namara kurufata,ntamwe muzakatirwa nibyo mutakoze mbiswara.

    • In your dreams!????

  • Ariko mukunda guhakana,uriya muri gupinga ibyo avuga”mbere ya genocide”jyewe ndabona byashoboka kumenya Minibus z’Abatutsi n’iz’Abahutu ntabwo bigoye.Ubuse jyewe 1992 nigaga 2 sec.ariko mu ishuli ryose buri munyeshuli yabaga azi ubwoko bw’undi ndetse no Ku kigo wabaga uzi abo musangiye ibyago byo kuba Umututsi.

Comments are closed.

en_USEnglish