Digiqole ad

Ndayisenga na Nsengimana bafatanyije kenshi ariko ubu barahigana ubutwari

 Ndayisenga na Nsengimana bafatanyije kenshi ariko ubu barahigana ubutwari

Mu gihe habura amasaha macye ngo Tour du Rwanda 2016 itangire, Abanyarwanda babiri baheruka kuyitwara bafatanyije ariko bagahita bajya gukina nk’ababigize umwuga mu mahanga, ubu bagiye guhura bahanganye, gusa ubu barahiga ko tuzabona uwarushaga undi mu gihe cyashize.

Aba basore bombi batwaye Tour du Rwanda bafatanya muri Team Rwanda Kalisimbi.
Aba basore bombi batwaye Tour du Rwanda bafatanya muri Team Rwanda Kalisimbi.

Kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016, haratangira isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare “Tour du Rwanda 2016”, rigiye kuba ku nshuro ya munani (8) kuva ryaba mpuzamahanga muri 2009.

Ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi benshi muri iri siganwa, 18.

Aba bakinnyi barimo 15 bagabanyije mu makipe atatu azahagararira u Rwanda, ariyo Team Rwanda, Amis Sportifs de Rwamagana na Benediction Club de Rubavu.

Abandi Banyarwanda batatu babigize umwuga, bazakinira amakipe y’i Burayi, Team Dimension Data yitoreza mu Butaliyani,na Stradalli BikeAid yo mu Budage.

Aba bakinnyi, barimo babiri begukanye ‘Tour du Rwanda’ ebyiri ziheruka.

Valens Ndayisenga (wa Team Dimension Data) watwaye ‘Tour du Rwanda 2014’, na Nsengimana Jean Bosco (wa Stradalli BikeAid) wegukanye iheruka ya 2015. Bakaba aribo Banyarwanda bonyine begukanye iri rushanwa kuva ryaba mpuzamahanga.

Begukanye aya masiganwa yombi bafatanya mu ikipe imwe, Team Rwanda Kalisimbi. Ariko uyu mwaka bagomba guhanganira kwambara umwenda w’umuhondo ibitarigeze bibaho mu mateka yabo bari mu makipe atandukanye.

Ubwo Umuseke wasuraga umwiherero w’amakipe y’aba basore, batubwiye ko nubwo bifuza ko Tour du Rwanda yegukanwa n’Umunyarwanda uwo ariwe wese ngo bagomba guhangana bikomeye.

Valens Ndayisenga yagize ati “Ni ubwa mbere ngiye guhura na Bosco mu irushanwa mpuzamahanga duhanganye, tumaze imyaka itatu dutahiriza umugozi umwe. Ni inshuti yanjye mu buzima busanzwe ariko harageze ngo tubishyire ku ruhande. Nzaba ndwana no kuzamura ikipe yanjye ku rutonde rwa UCI. Birumvikana tugomba guhangana n’abakomeye bose kandi mu bakomeye muri Tour du Rwanda uyu mwaka, harimo na Bosco wayegukanye ubushize.”

Valens Ndayisenga akomeje umwiherero yitegura Tour du Rwanda 2016.
Valens Ndayisenga akomeje umwiherero yitegura Tour du Rwanda 2016.

Nsengimana Jean Bosco wifuza kwisubiza iri rushanwa we yabwiye Umuseke ko ababajwe no guhangana n’inshuti ye, ariko ngo akazi iyo kaje ubucuti bushyirwa ku ruhande.

Ati “Niwe (Valens) mukinnyi w’Umunyarwanda nemera, twahanganye mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndamuzi. Iteka iyo Tour du Rwanda igeze, ari mubaba bahabwa amahirwe hari ibyo murusha nawe azi, harimo n’imihanda mishya ica muri Nyungwe. Baravuga ngo ushaka ihene ayifata igihebeba niyo mpamvu nshaka guhera kuri Prologue. Nakoze amateka umwaka ushize kandi ndifuza kuyasubiramo.”

Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda iheruka ngo arifuza kuyisubiza.
Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda iheruka ngo arifuza kuyisubiza.

Kuri iki cyumweru, Tour du Rwanda iratangira hakinwa agace ka “Individual Time Trial – Prologue” k’ibilometero 3,3, kakazazenguruka agace gakikije stade Amahoro.

Ndayisenga na Nsengimana ubu barahiga ubutwari. Ni inde uzarusha undi?
Ndayisenga na Nsengimana ubu barahiga ubutwari. Ni inde uzarusha undi?

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • amahirwe masa basore

  • ariko dukeneye kumenya nabari mumakipe yomurwanda bahabwa amahirwe

  • Amahirwe masasa natwe aba fans turahabaye

  • Nimunyibutse amazina ya wawundi waretse igare akavuga ko yigiriye gucuruza kuko afatwa nabi n’ishyirahamwe ryabo.Na we ubanza yarakireye mu Budage.

Comments are closed.

en_USEnglish