Digiqole ad

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ ugeze ku mafrw 107.05

 Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ ugeze ku mafrw 107.05

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa 06 Nyakanga, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 107.05 Frw.

Rwanda National Investment Trust (RNIT).
Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Uyu mugabane wageze ku mafaranga 107.05 Frw, uvuye ku mafaranga 107.03 Frw wariho kuri uyu wa gatatu, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02 ugereranyije n’igiciro wariho ejo hashize.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, agaciro k’umugabane w’ikigega ‘Iterambere Fund’ kamaze kuzamukaho amafaranga 7.05; Bivuze ko nk’uwaguze imigabane 1 000 ku mafaranga 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 107 050, kandi hakaziyongeraho n’inyungu ku mwaka.

Ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko ku mpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga ari hejuru 9%.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko kugeza ubu izamuka ry’agaciro k’umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) riri kubyara inyungu.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ kandi kikaba gikomeje gukusanya imisanzu y’abantu banyuranye bifuza kugishoramo imari.Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura, ushira kuri Konti yabo mu mabanki atandukanye.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ariko koko ubu uwabaza aho amafranga arenga miliyari 30 z’iki kigega ari yaherekwa? Abakozi bagikoramo bahawe akazi na nde? Baha raporo nde? Bahembwa gute? Bunguka angahe ku mwaka?

    • wigirimpungenge muvandi, kuko ikigega RNIT nikigo cyemewe namategeko gifite structure isabwa na leta kandi ihamye kikagira nabayobozi nabakozi bafite ubunararibonye mubiryanye nubukungu nogushorimari ibyazwa umusaruro. nibufitimpungenge zahari amafranga wagana ahogikorera mumugi munyubako ya ecobank rwose bakumarimpunge. ikigo kirazwineza kireportinga kuli BNR na Minecofin, twetwakimeye kera turacyemera kandi twatangiye gusarura imbuto zacyo mukuizigamira dushoramo imari yunguka kandi inyungu irutakure iya saving account ya bank, ikikigo cyaje gikenewe pe

  • Ni byiza cyane mukomereze aho kuko bituma umuntu yunva gukora savings mu buziam bwe bifite akamaro.

    Akabazo: Usibye se gushora muri “treasury Bond” ntahandi ubuyobozi bwa RNIT bwunva bwashora imali kugira burusheho kungukira ba nyirimigabane?

Comments are closed.

en_USEnglish