Digiqole ad

Nyabihu: Akarere kari guhangana n’Ikibazo cy’imirire mibi cyugarije imwe mu miryango

 Nyabihu: Akarere kari guhangana n’Ikibazo cy’imirire mibi cyugarije imwe mu miryango

Umwana wo mu Mudugudu wa Kajebeshi, Akagari ka Rega, Umurenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu ugaragaraho ikibazo cy’imirire mibi kubera ko nyina abyuka ajya gucuruza ntamwiteho.

Nubwo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba hakigaragara ikibazo cy’imirire mibi mu miryango bigaragarira ku bana bato, ubuyobozi bw’Akarere buremeza ko ingamba bwashyizeho zigenda zigikemura.

Umwana wo mu Mudugudu wa Kajebeshi, Akagari ka Rega, Umurenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu ugaragaraho ikibazo cy'imirire mibi kubera ko nyina abyuka ajya gucuruza ntamwiteho.
Umwana wo mu Mudugudu wa Kajebeshi, Akagari ka Rega, Umurenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu ugaragaraho ikibazo cy’imirire mibi kubera ko nyina abyuka ajya gucuruza ntamwiteho.

Abaturage bavuga ko igitera imirire mibi mungo zabo ari ukurya ikiriribwa kimwe cy’ibirayi gusa n’uburangare bw’ababyeyi bamwe na bamwe.

Bikorimana Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Kajebeshi, Akagari ka Rega, Umurenge wa Jenda avuga ko imirire mibi muri uyu murenge igaragara ku bana benshi kubera ko hari ababyeyi basiga abana mu gitondo bakagaruka nimugoroba batazi uko abana biriwe.

Ati “Hari ababyeyi babyuka bagenda, ntumenye ngo ariririrwa iki? Ugasanga havuyemo ya bwaki hejuru y’icyo kibazo cy’ababyeyi batita ku mwana uri umubyeyi we, babyukira mu kazi bakajya nko muri Digi hamwe bashaka akazi akaza, yaza nimugoroba agahitira mu kabari, hari nk’ugenda mu gitondo akagaruka nimugoroba nka saa kumi n’ebyiri.”

Nikobahoze Coletta utuye mu i Gakarara, mu Murenge wa Jenda avuga ko hari imiryango ikennye itabasha kugaburira abana babo neza, gusa ngo hari n’igihe ibyo kurya biba bihari ariko imirire mibi igaterwa n’umubyeyi utita ku bana ngo abategurira ifunguro ryuzuye.

Mugenzi we baturanye witwa Ayinkamiye Tamali we ati “Abana bafite indwara zikomoka ku mirire mibi barahari, iyo mirire mibi iterwa no kurya indyo imwe, ni ibirayi gusa turya kubera ubukene nta bindi turya, ubwo rero niba wabonye ibirayi ni ibyo, niba wariye neza ni udushyimbo ugeretseho ubwo wariye neza.”

Uyu muturage witwa Ayinkamiye Tamali avuga ko imirire mibi bayiterwa n'indyo imwe y'ibirayi gusa.
Uyu muturage witwa Ayinkamiye Tamali avuga ko imirire mibi bayiterwa n’indyo imwe y’ibirayi gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste avuga ko ikibazo cy’imirire mibi kigaragara mu karere ayoboye kidaterwa no kubura ibiryo ahubwo ngo ni uko batazi kubitegura.

Ati “Twasanze ikibazo nyamukuru ari uko umuntu areza akeza ibirayi, akaba afite ibishyimbo ahongaho munzu ye akumva ibyo birahagije umwana arabirya kuva ku itariki ya mbere kugera kuya 30 ubwo yariye byarangiye,… ni icyongicyo cyateye iki kibazo ariko ni ibintu bishingiye ku bukangurambaga kugira ngo gikemuke.”

Gahunda yo kondora abana bagaragaraho imirire mibi iri gutanga umusaruro

Muri Kamena 2016, ubuyobozi bw’Akarere bwagenzuye imirenge yose bubona abana 224 barwaye bwaki ikomoka ku mirire mibi, aba bana bitaweho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bamwe barakize abandi baracyitabwaho.

Mukabideli Beatrice, Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Kajebeshi, Akagari ka Rega, Umurenge wa Jenda avuga ko ikibazo gikomeye bafite gitera iyi mirire mibi ari imyumvire y’ababyeyi batita kubana kuko mu bisanzwe abaturage badakennye cyane ku buryo barwaza bwaki, ari nayo mpamvu hatangijwe gahunda yo kondora abana bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi.

Ati “Ikibazo cy’imirire mibi ntabwo kikigaragara cyane kubera gahunda yo kondora abana bafite ibibazo by’imirire mibi mu gikoni cy’umudugudu,… ubu turi kondora abana batandatu muri uyu mudugudu, twatangiye ariko dufite 12, batandantu barakize.”

Umujyanama w’ubuzima Mukabideli Beatrice.
Umujyanama w’ubuzima Mukabideli Beatrice.

Yamfashije Chantal utuye mu Mudugudu wa Ruhongore, Akagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba akuriye itsinda ry’ababyeyi bishyize hamwe kugira ngo bahabwe inyigisho zo gutegura indyo yuzuye.

Mu gihe cy’umwaka batangiye, ngo batangiye ari abagore 30 none ubu bose abana babo bakize ikibazo cy’imirire mibi kandi byanabafashije guhindura imiriri mu ngo zabo muri rusange.

Dusenge Pierre, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyabihu avuga ko ubu iyi gahunda yo kondora abana bafite imirire mibi iri gutanga umusaruro.

Ati “Ubu twashyizeho ishuri ry’umudugudu kuri buri muduguhu aho abajyanama b’ubuzima bigishiriza ababyeyi uko bategura indyo yuzuye babishyira mu bikorwa, kandi bakabikora bakoresheje ibyo biyezereje.”

Dusenge avuga ko nubwo abagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi ikabije bakurikiranwe bagakira, ngo bitabuza ko igihe icyo aricyo cyose haboneka abandi bana bashya nabo barwaye indwara zikomoka ku mirire mibi, ari nayo mpamvu ngo bashyizeho ingamba zo kwigisha ababyeyi kugira ngo bakumire.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo bwo mu 2015 bwagaragaje ko 59 ku ijana by’abana bo mu Karere ka Nyabihu bafite ikibazo cyo kugwingira, gusa ngo ubu bageze kuri 48%.

Uwanzwenuwe Theoneste, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu
Uwanzwenuwe Theoneste, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu.
Yamfashije Chantal ukuriye rimwe mu matsinda y'ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye yo mu Mudugudu wa Ruhongore, Akagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba.
Yamfashije Chantal ukuriye rimwe mu matsinda y’ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye yo mu Mudugudu wa Ruhongore, Akagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • None ko bababuje kwihingira invange y, ibigori, ibishyimbo n, ibirayi kandi aribyo byabatungaga kuva kera none babigenze bate? Kera biriraga imvange y,ibirayi n, impungure agusanga ari abasore b,”ingamba” kandi ntacyo byari bibatwaye!

Comments are closed.

en_USEnglish