Digiqole ad

Rusizi: Abaturage bambuwe na Rwiyemezamirimo baheze mu rujijo

 Rusizi: Abaturage bambuwe na Rwiyemezamirimo baheze mu rujijo

Ubwo kubakwaga uyu muhanda.

Abaturage bagera kuri 90 mu Mirenge ya Nzahaha na Bugarama mu Karere ka Rusizi barishyuza amamiliyo rwiyemezamirimo witwa Seburikoko wabakoresheje mu kubaka umuhanda ugana ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, umuhanda ngo wamaze kuzura bamuburiye irengero.

Ubwo kubakwaga uyu muhanda.
Ubwo kubakwaga uyu muhanda.

Muri aba baturage 90 harimo ababwiye Umuseke ko bishyuza uriya rwiyemezamirimo amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi ijana na makumyabiri (120 000 Frw).

Bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw’imirenge ya Bugarama na Nzahaha bizezwa ko kizakemuka kuko cyagejejwe ku buyobozi bw’Akarere, none ngo umwaka n’igice birashize batarishyurwa.

Umwe muri aba baturage witwa Callixte Mugarura yabwiye Umuseke ko hashize umwaka n’igice bamuritse ibikorwa bakoze barataha none amaso yaheze mu kirere.

Mugarura avuga ko mu gihe bakoraga bafashe amadeni, ariko ngo nyuma yo kumara igihe kinini batishyurwa we na bagenzi be byabateje ikibazo. We ngo kugira ngo yishyure amadeni byamusabye kugurisha amatungo ye.

Agira ati “Twakoze umuhanda ugana ku rugomero RWA Rusizi ya 3,…ariko umwaka n’igice birashize bamwe twabuze n’amafaranga ya mutuelle, ikibazo cyacu n’ubuyobozi burakizi, gusa turasaba ko baduha amafaranga twakoreye.”

Ingabire Joyeux, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Nzahaha yabwiye Umuseke ko bazi iki kibazo ndetse ko bagikurikiranye, gusa ko ubu bagishyize mu maboko y’Akarere ka Rusizi.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ese Ni Seburikoko wari ukomeye hamwe na Murenzi, na Usengimana bari bakomeye kungoma ya Habyarimana?

  • Nyabuna mugerageze.
    (Ko tutarumva abaturage cg abakozi bambuwe na rwiyemeza-mirimo muri USA, Europe, Japan,Australia,…, bo babigenza bate? Kereka niba nta ba rwiyemeza-mirimo babayo?)

  • Seburikoko numubingwa ntayo azabaha aba yiyemera gusa nibatamwishyuza kungufu ntayo yabihera umugi wose yarawambuye ariyemera muri V8 akodesha kwa mbundu gusa.mwihangane mwariwe nimbwa ise niwe warumugabo.

Comments are closed.

en_USEnglish