Digiqole ad

RSE: Hacurujwe treasury Bond n’imigabane ya BK na Crystal Telecom bya miliyoni 292

 RSE: Hacurujwe treasury Bond n’imigabane ya BK na Crystal Telecom bya miliyoni 292

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Umugabane wa Crystal Telecom wamanutseho -5 Frw, ubu ugeze ku mafaranga 70 Frw

Kuri uyu wa 06 Nyakanga, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro mvunjwagaciro z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) n’imigabane ya Banki ya Kigali na Crystal Telecom bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 292 342 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu kane hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 45 000 000 zacurujwe ku mafaranga 101.3 Frw ku mugabane muri ‘deal’ imwe.

Izi mpapuro zacurujwe ni iz’imyaka 5 Leta yagurishije mu 2015 (FXD3/2015/5yrs), Leta izasoza kuzishyura tariki 21 Kanama 2020, ndetse zikaba zifite inyungu ya 11.950% ku mwaka.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 1 007 900 ya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 246 935 500 Frw yacurujwe muri ‘deals’ eshatu, ku gaciro k’amafaranga 245 Frw ku mugabane, ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane 5 800 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 406 500 Frw yacurujwe muri ‘deals’ eshatu, ku gaciro k’amafaranga 70 Frw ku mugabane umwe. Uyu mugabane wasubiye inyumaho amafaranga -5 Frw kuko ejo hashize wari ku mafaranga 75 Frw.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitandatu (6) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse, Umugabane wa Bralirwa uri ku mafaranga y’u Rwanda 125, uwa IMB (I&M Bank) ni 95 Frw, Equity Bank ni 320 Frw, NMG ni 1 200 Frw, KCB ni 330 Frw, naho USL ni 104 Frw.

Amasaha yo gufunga isoko kuri uyu wa kane yageze, hari ubusabe bw’abifuza kugira imigabane 511 400 ya Banki ya Kigali ku mafaranga ari hagati ya 235-245 Frw ku mugabane, ariko migabane iri ku isoko.

Ku isoko hari imigabane ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 1 600 ya Bralirwa ku mafaranga ari hagati ya 122 – 125 Frw ku mugabane, gusa hari imigabane 17 300 igurishwa ku mafaranga ari hagati 135-140 Frw.

Hari n’imigabane 822 000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 75 – 80 Frw ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 4 200 ku mafaranga 70 Frw ku mugabane.

Hari kandi imigabane 676 700 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 – 104 Frw, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish