Digiqole ad

Kirehe: Abaturage bariwe milioni 4 n’uwiyise umukozi wa BDF

 Kirehe: Abaturage bariwe milioni 4 n’uwiyise umukozi wa BDF

Yiyitiriye ko ari umukozi wa BDF yambura abaturage.

Mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe hari abaturage basaga igihumbi bavuga ko banyazwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 3 900 000 n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kwishingira urubyiruko n’abagore “BDF”, ariko BDF yo ikavuga ko uwatse abaturage ayo mafaranga atari umukozi wabo ahubwo ari umutekamutwe wabiyitiriye.

Yiyitiriye ko ari umukozi wa BDF yambura abaturage.
Yiyitiriye ko ari umukozi wa BDF yambura abaturage.

Aba baturage bagera ku 1 300 bavuga ko mu myaka itatu ishize haje umuntu witwa Iyamuremye avuga ko ari umukozi wa ‘BDF’ maze akoreshereza inama ku Murenge, ubundi akajya agenda mu baturage abakangurira gutanga amafaranga ibihumbi bitatu (3 000 Frw) kuri buri muturage ngo kugira ngo ‘BDF’ ibigire imishinga maze babone inguzanyo basezere ku bukene.

Ibitekerezo bye byakuruye benshi batanga amafaranga ku bwinshi, abagera ku 1 300 bose hamwe batanze amafaranga agera kuri 3 900 000 Frw, ariko kuva icyo gihe uwayatwaye ntibongeye kumuca iryera, ndetse na ‘BDF’ yarabihakanye ivuga ko nta mukozi yigeze ituma kwaka ayo mafaranga.

Niyoyita Abraham ati”Inama ya mbere yabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge (wa Musaza) amafaranga tuyashyikiriza uwitwa Iyamuremye ndumva imyaka itatu ishize

Umuturage witwa Nzabonimpa Jean Bosco aragira ati “Yaje mu midugudu, akaza akatwigisha akabwira umuturage ngo tanga ibihumbi bitatu ahasigaye tukwigire umushinga ubone inguzanyo, yatubwiraga ko ari umukozi wa BDF.”

Aba baturage bavuga ko iyo bahamagaye uyu Iyamuremye ababwira ngo nibage kumurega aho bashaka hose, none bakaba basaba Leta kubarenganura kuko baheze mu gihirahiro.

Uwitwa Yamfashije Oliver ati “Twumvaga ari ubufasha bwiza none ubu turamuhamagara akatubwira ngo nituge kumurega aho dushaka hose.”

Uyu Iyamuremye tutabashije kumenya irindi zina rye ari nawe uvugwa ko yatse abaturage amafaranga yitwikiriye umutaka wa BDF ntitwabashije kumuvugisha, gusa amakuru atugeraho aravuga ko ari umucuruzi ukomeye mu mugi wa Nyakarambi.

Umuseke wavuganye na Mugisha James uhagarariye ‘BDF’ mu Karere ka Kirehe atubwira ko iki kibazo nabo bumvise hari abaturage bakibabaza, gusa ngo nta mukozi bigeze batuma kwaka amafaranga abaturage yo kwiga imishinga.

Ati “Uwo muntu ntabwo tumuzi ashobora kuba yarabatetseho umutwe kuko ntabwo tumuzi ahubwo arimo aradusiga izina ribi natwe tugiye kumushakisha dufatanyije n’abaturage tumusabe yishyure amafaranga yabo areke kudusebereza izina.”

Nsengiyumva Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’Akarere yatubwiye ko iki kibazo atari akizi, gusa ngo bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Ntabwo icyo kibazo nari nkizi, ariko ndumva bikabije tugiye kubikurikirana kuko ntabwo umuturage yagira ikibazo nk’icyo ngo gihere aho kidakemutse.”

Kuba iki kibazo hari inzego zirebwa nacyo zitakizi ndetse na BDF ikavuga ko itigeze igira umukozi witwa Iyamuremye, bishyira mu gihirahiro abaturage ubu bahanze amaso ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kirehe

3 Comments

  • Ntabwo wanyaga amafaranga angana gutyo mu Rwanda umunsi, amezi ntamuntu wundi mukorana ntabwo bishoboka.Kandi uwo muntu atarumusilikare cyangwa umumpolisi cyangwa umuntu uvugako akorana ninzego zumutekano ntibishoboka.

  • Hari ibintu rwose bimaze kunyobera,ikinyamakuru nkumuseke nacyo gisigaye kiniga abantu. ibitekerezo byange rwose nubwo bidatukana, ntibibibe amacakubiri ntibigire nuwo bisebya sinibaza impanvu ikinyamakuru nk’umuseke cyanshyira kumunigo. naho amafaranga ya rubanda yo ? iyo bageze munteko sitwunvw ko banyereza za milliard. bariya nabo se n abatekamutwe da ? yew ka nicecekere ngewe nibera kumunigo. abari migihugu munkomereze BARAFINDA SIKIKUBO FREED umunyaporitike w amahoro w ikanombe nubundi amahoro niyo dukeneye amafaranga namakorano umutekano siko kaciro agaciro kumuntu nukwigira. aba baturage basaga igihumbi b i MUSAZA, i KIGARI N’i KIREHE bihangane mbatuye indirimbo ya KIZITO MIHIGO (INTARE YAMPAYE AGACIRO) mukomere mwese abakunda RWANDA turaho natwe kumunigo.

  • Nonese ubwo inama yabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge executif cg affaires sociales atabizi, atazi uwo muntu!
    Hhhhhhhhhh bibaye ari ukuri nta bayobozi twaba dufite kabisa! Kuko ntiwambwira ngo umuntu araje yaka cash abaturage, wamutije akebo ayatwaramo utamuzi. Nibabikurikirane pe!

Comments are closed.

en_USEnglish