Yagwiriwe n’igisimu arirwariza, nyamara ngo banyiri ibirombe bababeshya ko bafite ubwishingizi
Umusaza Gasana Elias ni umwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero batavuga rumwe na ba nyiri ibirombe ngo babeshya ubuyobozi ko babatangiye ubwishingizi nyamara ngo iyo bahuriyemo n’impanuka birwariza, aherutse kugwirwa n’igisimu arirwariza kugera yorohewe asubira mukazi.
Nubwo ubuyobozi bwa Kompanyi zicukura amabuye mu birombe biri mu mudugudu wa Rukaragata na Ruhanga mu Kagari ka Rusumo, Umurenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero twasuye usanga buvuga ko butangira ubwishingizi abakozi babwo bose, abakozi cyane cyane bakora nka ba nyakabyizi bahemberwa amabuye bacukuye bo barabihaka.
Mugabonake Jean de Dieu, ukora mu birombe bya Ruhanga avuga ko mu bibazo bafite harimo icy’uko Kampani bakorera nta bwishingizi babashyiramo kandi akazi kabo rimwe na rimwe kagira ingaruka nyinshi.
Umusaza Gasana Elias utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Rusumo, Umurenge wa Gatumba mu ngo amaze imyaka hafi 10 akora mu birombe bya Ruhanga.
Avuga ko gucukura amabuye y’agaciro byamurihiye amashuri y’abana kandi bimubeshejeho neza kugera mu kwezi gushize tariki 12 Kamena 2017 ubwo yagwirwaga n’igisimu akavunika akaguru k’iburyo bidakabije.
Gasana amaze guhura n’iyi mpanuka ngo abakozi bakorana bamuhaye amafaranga y’u Rwanda igihumbi kugira ngo afate moto imugeze murugo ajye kwivuza, yewe ngo nta n’umuyobozi wa Kampani ‘SEAVEMC Ltd’ akorera wamugezeho ngo byibura anarebe uko ameze.
Ati “Nta bufasha nigeze mbona, iyo Kampani bavuga ko bafite ‘assurance (ubwishingizi)’ ariko bigahera mu magambo, ntacyo bamariye rwose kwa muganga ninjye nirwarije, navaga hano na moto nkagenda nkivuza, ikangarura, ntacyo bamariye.”
Aho agarukiye mukazi mu mpera z’icyumweru gishize hashize hafi ukwezi adakora, ngo yagerageje kubaza Kampani niba bizarangirira aho gusa ntacyo bazamufasha abona batabyitayeho arabyihorera.
Gasana yabwiye Umuseke ko mu minsi yamaze ajya kwivuza yakoreshaga moto gusa mu kugenda no kugaruka byamutwaye amafaranga arenga ngo arenga ibihumbi 50.
Ati “Nagize amahirwe nari afite ubwisungane mu kwivuza, byarantangaje kubona hari nk’aho bagiye banca igiceri cy’amafaranga 50 cyangwa amafaranga 200.”
Turikunkiko Salomon, uhagarariye ubugenzuzi bwa Kampani SEAVEMC ku birombe bya Ruhanga, avuga ntiyemeranya n’abakozi bakoresha kuko we atsimbarara ku kuba abakozi bose bafite ubwishingizi ku buryo uwagira impanuka wese bamugoboka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko ubundi Kampani kugira ngo yemererwe gucukura hari ibyo igomba kuba yujuje birimo n’ubwishingizi bw’abantu bazakoresha.
Avuga ko ikintu cya mbere basaba Amakampani yose aba aje gucukura amabuye ari ubwishingizi bw’abantu baba bazakoresha, dore ko ngo hari n’amakampani amwe banahagaritse kubera ko atari afite ubwishingizi. Ikindi ngo Kampani zisabwa harimo n’ibyangombwa n’ibikoresho birinda abantu bakoresha kugira ngo abakozi bajye bacukura bafite ikizere cyo kubaho.
Mayor Ndayambaje ati “Turabizi neza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buba bufite’ risks (ingaruka)’ cyane ku buzima, abakoramo igihe icyo aricyo cyose baba bashobora gukomereka cyangwa gupfa.”
Uyu muyobozi w’Akarere ka Ngororero avuga ko bagiye gukurikirana bamenye impamvu impamvu Kampani zivuga ko zifite ubwishingizi bw’abakozi nyamara bahura n’impanuka ntibafashwe kwivuza.
Ati “Imbogamizi zaba zihari ni uko ba nyiri Kampani batubahiriza ibyo baba barasabwe, icyo twakora ni ukubatungura kurushaho kugira ngo turebe neza niba bya bindi basabwe ku munsi wa mbere babyubahiriza aho batangiriye gukora. Turongera dushyiremo imbaraga turakurikirana turebe.”
Mayor Ndayambaje kandi yiyemeje gukurikirana ikibazo cya Muzehe Gasana Elias watereranye na Kampani ye.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW