Kompanyi y’Abataliyani izubaka ‘Utumodoka two mu kirere’ kuri Karisimbi ngo iriteguye
*Ni umushinga wa miliyoni zirenga 38 z’ama-Euros
*Utumodoka two mu kirere bazubaka ku kirunga cya Karisimbi ni utwa kabiri muri Africa
*Ni umushinga witezweho kuzamura ubukerarugendo muri Parike y’Ibirunga.
Kompanyi y’Abataliyani “Leitner Group” iri kumvikana na Leta y’u Rwanda kugira ngo iyifashe kubaka umushinga w’utumodoka two mu kirere (Ropeway) ku kirunga cya Karisimbi, iravuga ko yiteguye, ngo itegereje gusa ko u Rwanda ruyibwira ngo tangira.
Dominic Bosio, Umuyobozi mukuru wa Leitner Group ushinzwe ‘Export Sales‘ mu kiganiro yagiranye n’Umuseke yavuze ko uyu mushinga ushingiye ku masezerano y’akazi azamara amezi 22, azatangira kubahirizwa impande zombi nizimara kumvikana no kuyasinya. Gusa, ngo bateganya ko umushinga bazaba bawurangije mu mezi 18 gusa.
Ati “Iyi gahunda izaterwa n’igihe tuzabonera ibyangombwa byo gutangira na gahunda yo kutwishyura, ibi ntabwo ari twe bireba (ni u Rwanda).”
Bosio avuga ko biteguye kuko ibyangombwa Tekinike byose bisobanutse kandi bihari, ibi ngo akabishingira ko Leitner Group ari Kompanyi ifite inararibonye mu bwubatsi no gukora ibikoresho bijyanye nabwo, by’umwihariko mu bijyanye n’ibikorwa by’ubukerarugendo nka ‘Ropeway’ bazubaka mu Rwanda.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda iracyakora inyigo ku yindi mishinga ifitanye isano n’uyu mushinga, nko kubaka aho abantu bazasura ‘Ropeway’ bashobora kwakirirwa, no guhuza za Minisiteri zose zifite aho zihuriye n’uyu mushinga nka Minisiteri y’ibikorwaremezo, iy’umutekano, iy’itumanaho n’iy’uburezi.”
Akavuga ko ikindi cy’ingenzi cyane ari ibiganiro bireba n’inkunga izava mu mahanga yo gukora uyu mushinga, ngo ibiganiro birakomeje hagati ya RDB na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.
Abajijwe niba biteguye gutangira umushinga igihe cyose baba bahawe uburenganzira bwo gutangira, Bosio yagize ati “Kompanyi yacu iriteguye, ndetse yanatangiye inyigo z’ibanze. Iyi ‘ropeway’ izaba imwe mu mishinga iri hagati ya 50 na 60 tuba dufite buri mwaka. Rero ntabwo ari ikintu gikomeye cyane mu birebana n’ibikoresho.”
Gusa, nanone ngo bazi neza ko ku kirunga cya Karisimbi ari ahantu hihariye hatandukanye n’ibindi bice by’u Rwanda, ndetse no muri Africa yo hagati.
Ati “Ni ahantu hihariye kubera imiterere yako karemano nk’ikirunga ndetse n’ingagi zihari, ni ahantu hadasanzwe, Karisimbi ntisanzwe (ntabwo ari umushinga usanzwe nk’indi).”
Dominic Bosio yatubwiye ko amasezerano y’akazi ko gukora gukora uyu mushinga afite agaciro ka miliyoni 38 z’ama-Euros, gusa aya mafaranga ngo ashobora guhinduka bitewe n’imisoro n’igihe inguzanyo izamara.
Ikindi ngo agaciro k’umushinga karenze ziriya miliyoni kuko hari n’ibindi bikorwaremezo RDB izubaka nk’imihanda, ibitwara umuriro w’amashanyarazi n’ibindi bisabwa kugira ngo abasura iyi Ropeway banezerwe, ibyo njye sinabimenya.
Umuyobozi w’Ishmi ry’Ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza yabwiye Umuseke ko uyu mushinga bawitezeho kuzamura umubare w’abakerarugendo basura Parike y’Ibirunga, no kongera ibyiza abakerarugendo bashobora gusura mu Rwanda, ku buryo abakererugendo bashobora kurushaho gutinda mu Rwanda kuko hari byinshi byo gusura, ibyo bivuze ko baba bazanahasiga Amadovize menshi kururushaho.
Tumubajije niba muri uyu mwaka uyu mushinga uzaba watangiye, Kariza yavuze ko atavuga ngo umushinga uzatangira igihe iki n’iki kubera ko biterwa n’ibiganiro uko bizagenda.
Ati “Nta kidasanzwe nabivugaho. Ni ibintu biri gukorwaho’, ariko icya ngombwa cyane cyari ukubona uzayubaka (ropeway) kandi yarabonetse, nabo ubabajije ubu bakubwira ko ibiganiro byatangiye.”
Uyu ni umwe mu mishinga myinshi Guverinoma y’u Rwanda ifite igamije guteza imbere ubukerarugendo, dore ko ubu ari narwo rwego rwinjiriza igihugu Amadovize menshi, mu 2015 bwinjije miliyoni zirenga 300 z’amadolari ya America.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
6 Comments
Nzaba uwambere kuhasura nihaba hadahenze cyane.
Iki gihugu kirashimishije. Imana iturinde twese.
Kaka rero niba ushaka kuhasura witegereza turiya tumodoka. Fata umwanzuro uzamuke ikirunga n’amaguru. Turiya tumodoka ni utwo abantu b’abanebwe akanguhe. Nizere ko utari muri abo. Biriya bizatuma habaho tourisme de masse ugereranyije na tourisme selecif. Ndizera ko bakoze inyigo zihagije mu kureba niba abantu benshi bazasura hariya batazabogamira ibidukikije.
Hahaha ikirunga nakizamuka (nubwo ntazi ibiciro byo kukizamuka) Ariko na turiya tuntu ndifuza kuzatujyamo kuko ntobona muri film gusa. Dore ko ntaranarenga imipaka y’urwa Gasabo. Lol
Ariko RDB cg za company ‘tour operators’ bagiye bamamaza nka hano tukamenya ibiciro, uzi ko hari igihe umuntu atinya gusura ahantu azi ko bikosha kandi wasanga wenda bitanahenze.
Nk’ubu ndumva nshatse kuzamuka ikirunga ariko sinzi ayo byantwara.
Dore ibyiza bitatse Urwanda nibindi birimbere.Nimukomeze mwese imihigo nfura zu Rwanda.UHINGA MUKWE NTADEHA.
Najyaga nibaza nti ariko utu tudege tuzagera ino ryari none ndashubijwe. Inzozi zibaye impamo. Urakoze RDB
Comments are closed.