Digiqole ad

Umukino wa UNIK VC na Kirehe VC wasubitswe “kubera Abasifuzi bitwaye nabi”

 Umukino wa UNIK VC na Kirehe VC wasubitswe “kubera Abasifuzi bitwaye nabi”

Wari umukino ukomeye cyane uhuza amakipe aturanye.

Imikino ya shampiyona Volleyball yabereye mu Karere ka Ngoma ku kibuga cya UNIK VC mu mpera z’icyumweru gishize ntiyabashije kurangira yose kuko habayemo gusubikwa kw’umukino wa UNIK VC na Kirehe VC bitewe n’ijoro ryari ritangiye kubudika.

Wari umukino ukomeye cyane uhuza amakipe aturanye
Wari umukino ukomeye cyane uhuza amakipe aturanye.

Uyu mukino wasubitswe ahagana saa 18h16 mugihe bari batangiye gukina ‘set’ ya nyuma, aho Kirehe yari imaze gutsinda ‘set’ ebyiri kuri imwe, ndetse iyi yanyuma umukino wasubitswe Kirehe iyoboye ku manota 10 kuri ane (4) ya UNIK.

Mbere y’uko abasifuzi bafata umwanzuro wo kuwusubika abakinnyi ba UNIK VC bakomeje kugenda bagaragaza imbogamizi z’ikirere cyatangiye guhumana mu mukino hagati, gusa ukabona batabyumva kimwe na Kirehe VC kuko yo yari iri imbere muri iyi ‘set’ ya nyuma ndetse ikaba yari imaze no gutsinda ama-set abiri yikurikiranya kuko UNIK ariyo yari yatsinze iya mbere.

Abafana by’umwihariko ba UNIK VC bari bacanye amatara y’amatelefone ku kibuga mu rwego rwo kwerekana ko bwije gusa abasifuzi nabo banyuzagamo bagahagarika umukino bakajya guhosha akavuyo kari gatangiye kuza ku kibuga no kutumvikana hagati y’abatoza n’abakinnyi ku mpande zombi.

Aho bigaragariye ko bitaribukunde ko umukino ukomeza abasifuzi bafashe umwanzuro wo kuwusubika ukazasubirwamo ikindi gihe.

Uyu mukino ukimana gusubikwa abo kuruhande rwa Kirehe VC ntibishimiye namba ibikozwe n’aba basifuzi.

Umutoza wa Kirehe VC, Fidel Nyirimana yagaragaje ko uku gusubikwa kw’uyu mukino harimo uruhare rw’abasifuzi.

Ati “Ni ibintu bibabaje kuko twari twabaze amanota atatu y’uyu munsi, ubu tubonye akandi kazi kuko ikipe ubu zihari zirimo ziratinya kwitegura zikaza zizi ko zije gusarura gusa ikigaragara Arbutrage (imisifurire) iragenda gahoro cyane niyo yatindije match (umukino) iminota hafi icumi tuburana yari kuba irimo ibitego hafi 15, ngewe mbona umukino wagombaga kurangira.”

Umutoza Nyirimana kandi yongeraho ko ibintu nk’ibi bituma ubukungu bw’amakipe buhazaharira kuko amakipe aba atakaje amafaranga mugutegura umukino ariko bigapfa ubusa.

Ku rundi ruhande, umutoza wa UNIK VC Dominique we aravuga ko niba abasifuzi bahawe gusifura umukino uba ugomba kwakira ibyo bakoze byaba bibi cyangwa byiza.

Aha yagize ati “Si umwanya wanjye wo kugaya abasifuzi ntekereza ko niba umuntu yagiriwe ikizere uba ugomba kwakira ibyo yakoze, gusa natwe biduhaye akandi kazi ko kwitegura umukino utaha (na Kirehe VC).”

Umukino wa UNIK VC na Kirehe VC ugomba kuzasubirwamo wose hatitawe aho wari ugeze kuko amategeko ateganya ko niba umukino usubitswe hakarenga amasaha 24 utangira bushyashya.

Uretse kuba bamwe mu batoza batoboye bakagaya imisifurire n’abafana bari ku kibuga uretse no kuri uyu mukino wa UNIK na Kirehe no mu yindi mikino yahabereye, bagaragaje ko imisifurire itagendaga neza ndetse rimwe na rimwe abasifuzi ngo bivuguruzaga kubyemezo bafashe.

Uretse uyu mukino wa Kirehe na UNIK, hari n’indi mikino yabeye i Ngoma ku kibuga cya UNIK, aho UNIK VC yatsinze APR VC ama-set atatu kuri abiri, Kirehe VC nayo kandi yatsinze APR VC n’ubundi atatu kuri abiri.

Mu yindi mikino yabaye kuwa gatandatu, IPRC South VC yatsinze Gisagara VC set 3-2, IPRC South CV kandi itsinda KAVC, Gisagara VC nayo itsinda KAVC.

Umutoza wa UNIK VC we yifashe yirinda kugira icyo avuga kumisifurire
Umutoza wa UNIK VC we yifashe yirinda kugira icyo avuga kumisifurire.
Umutoza wa UNIK VC aha amabwiriza Kapiteni we Olivier Ntagengwa (numero 4).
Umutoza wa UNIK VC aha amabwiriza Kapiteni we Olivier Ntagengwa (numero 4).
Umutoza wa Kirehe VC yikomye imisifurire ngo niyo yatumye umukino usubikwa
Umutoza wa Kirehe VC yikomye imisifurire ngo niyo yatumye umukino usubikwa.
Imisifurire ngo ntiyagenze neza
Imisifurire ngo ntiyagenze neza.
APR VC nta mukino n'umwe yatsinze gusa yatahanye amanota 2 kuko yastindirwaga kuri za Sewuru.
APR VC nta mukino n’umwe yatsinze gusa yatahanye amanota 2 kuko yastindirwaga kuri za Sewuru.
Akavuyo katangiye ahagana saa 18h10.
Akavuyo katangiye ahagana saa 18h10.
Abatoza ku mpande zombi babanje kuganira mbere y'umukino wa UNIK VC na Kirehe VC.
Abatoza ku mpande zombi babanje kuganira mbere y’umukino wa UNIK VC na Kirehe VC.
Abakinnyi ba UNIK VC mbere y'umukino bishyushya.
Abakinnyi ba UNIK VC mbere y’umukino bishyushya.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish