Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni

Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ntabwo ryitabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kasubiye inyumaho amafaranga y’u Rwanda 833,439,600. Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu. Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Crystal Telecom, n’iya Bralirwa igera kuri 341,200, ifite agaciro […]Irambuye

Muri iki cyumweru umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.19

Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT)” muri iki cyumweru wazamutseho +0.19. Kuri uyu wa 17 Werurwe 2017, umugabane w’iki kigega wageze ku mafaranga 104.30, uvuye ku mafaranga 104.11 wariho kuwa gatanu ushize, bigaragaza ko wazamutseho amafaranga +0.19 muri iki cyumweru kimwe. Kuva mu […]Irambuye

Kenya yagabanyije 30% ku bwikorezi bwa Peteroli yerekeza mu Rwanda,

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Peteroli muri Kenya “Kenya Pipeline Company Limited (KPC)” cyatangaje ko cyagabanyije 30% ku biciro by’ubwikorezi bwa Peteroli n’ibiyikomokaho byerekeza mu Rwanda, u Burundi, Uganda, DR Congo, na Sudani y’Epfo mu rwego rwo guhanganira iri soko na Tanzania. Mu mafaranga, ubwikorezi bwa Peteroli yerekeza muri biriya bihugu iturutse ku cyambu cya Mombasa buzava […]Irambuye

Inama Enye zafasha Umuhanzi w’imideli kugurisha imyenda ye uko abyifuza

Akenshi abahanzi b’imideli (fashion Designers) bakunze gutekereza ko kudoda imyenda myiza byaba bifite aho bihuriye no kugurisha cyane. Gusa, urubuga ‘business of fashion’ rugaragaza inama enye umuhanzi w’imideli yakoresha, akaba yagurisha imyenda ye uko abyifuza. Kubera Politike ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda), ubu abahanzi b’imyenda bakomeje […]Irambuye

Bugesera: Abagore bahinga imboga bahawe ‘Green House’ ngo zabafashije guhangana

Bugesera – Umuryango “Africa Development Promise” uri gufasha Amakoperative y’abagore bakora ubuhinzi bw’imboga kutagerwaho n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, kuko wabahaye Green House bahingamo imboga haba mu mvura cyangwa mu zuba. Abagore bari mu makoperative y’ubuhinzi bw’imboga yafashijwe n’umuryango “Africa Development Promise” ubu batanga ubuhamya ko batagihura n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, kandi ngo byabafashije kongera umusaruro no guhinduka […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe ‘Treasury Bond’ za miliyoni 200

*Agaciro k’umugabane wa BK kasubiye inyumaho amafaranga 3 Kuri uyu wa kane, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta, imigabane ya Bralirwa, iya Crystal Telecom na Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 200 354 400. Hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga miliyoni 200, zagurishijwe muri […]Irambuye

Kuwa kane: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.02

Kuri uyu wa 16 Werurwe 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga +02, ugereranyije n’igiciro wariho ejo kuwa gatatu. Kuri uyu wa kane, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 104.27, uvuye ku mafaranga 104.25 wariho kuwa gatatu, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02. […]Irambuye

Musanze: Umugore watwitse umwana we ikiganza yashyikirijwe ubushinjacyaha

Ejo kuwa 15 Werurwe, umugore wo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze uherutse gutwika ikiganza umwana we w’imfura amushinja kumwiba amafaranga yashyikirijwe ubushinjacyaha kugira butangire kumukurikirana mu rukiko. Ku itariki 07 Werurwe, Mutoniwase Marie Aimée w’imyaka 27 uvuka mu Murenge wa Busogo ariko akaba yarashatse mu Murenge wa Gataraga, yafashe umwana we w’umuhungu amutwika […]Irambuye

Natangiye kugaragaza impano yo guhanga imideli nkiri umwana muto- Miss

Umuhoza Sharifa igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, ndetse akaba anakunda kwambara neza, ngo yatangiye kugaragaza impano yo guhanga imideli akiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Umuhoza Sharifa avuga ko yaje gusanga yifitemo impano yo guhanga imideli, ndetse ubu yatangiye no kubibyaza umusaruro. Ubu, Sharifa yahurije hamwe abakobwa […]Irambuye

Turi gushaka igisubizo ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko –

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete arizeza Abanyarwanda ko mu gihe cya vuba Guverinoma iba iboneye igisubizo ikibazo cy’izamuka rihanitse ry’ibiciro ku masoko riri kugaragara, dore ko umuvuduko w’iri zamuka wegereje 10%. Imibare yashyizwe ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare iragaragaza ko umwaka wa 2017 utangiye ibiciro bizamuka cyane, hafi ku gipimo cya […]Irambuye

en_USEnglish