Digiqole ad

Inama Enye zafasha Umuhanzi w’imideli kugurisha imyenda ye uko abyifuza

 Inama Enye zafasha Umuhanzi w’imideli kugurisha imyenda ye uko abyifuza

Umuhanzi w’imideli Cynthia Rupari.

Akenshi abahanzi b’imideli (fashion Designers) bakunze gutekereza ko kudoda imyenda myiza byaba bifite aho bihuriye no kugurisha cyane. Gusa, urubuga ‘business of fashion’ rugaragaza inama enye umuhanzi w’imideli yakoresha, akaba yagurisha imyenda ye uko abyifuza.

Umuhanzi w'imideli Cynthia Rupari.
Umuhanzi w’imideli Cynthia Rupari.

Kubera Politike ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda), ubu abahanzi b’imyenda bakomeje kwiyongera gusa nanone kubona amasoko ahagije y’ibyo bakora ntibiboroheye.

Ikinyamakuru ‘business of Fashion’ kivuga ko witaye ku nama enye bagira abahanzi b’imideli byagufasha kumenya uko wacuruza imyenda yawe nk’uko ubyifuza, mu gihe afite ikerekezo gifatika cy’aho yifuza kugera.

Iga gushaka isoko ry’ibyo ucuruza

Mu rwego rwo kwirinda ko ubucuruzi ukora cyangwa ubushabitsi (business) watangiye buguhombera, mbere yo gutangira gucuruza ni ngombwa kubanza kwiga neza ku isoko rihari cyangwa ugiye gukorana naryo, n’ibyo rikeneye

Kumenyekanisha imyenda yawe

Umaze kumenya imiterere y’isoko, ngo ugomba kumenya neza moderi zigezweho muri iyo minsi kugira ngo ube arizo wibandaho ukora. Kandi ugakoresha umudozi uzi kudoda, kuko nabyo byatuma abantu bakunda imyenda yawe.

Nyuma yo gukora imyenda myiza, ugomba kuyimenyekanisha wifashishije itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hashoboka, ugashyiraho amafoto y’imyenda yawe, bityo bizagufasha kubona abaguzi.

Kugena ibiciro  buri wese yibonamo

Aba-designer benshi bakunze gutekereza ko guhenda imyenda aribyo bishobora gutuma abantu babubaha, bagaha agaciro imyenda baba badoze.

Mbere yo gushyira ku isoko imyenda yawe ni byiza kugena ibiciro ukurikije ibyiciro by’abantu, muri rusange ntabwo abantu bose banganya ubushobozi, ari nayo mpamvu bigusaba kwiga neza isoko ryawe nyuma ukabona gushyiraho ibiciro buri wese ashobora kwibonamo.

Bikaba byiza kandi gukorera ahantu hakorohera buri muntu wese kugera.

Shaka abunganizi mu bucuruzi bwawe

Ikosa abacuruzi benshi bakunda gukora ni ukwirundaho imirimo yose, ukumva ko byose ubishoboye.

Gushaka abazajya bagufasha mu kazi ni byiza cyane kuko ari andi maboko uba wungutse, bityo ibyo wakoraga uri umwe bigakorwa na benshi, bikarushaho kugera kuri benshi, waba uhari cyangwa udahari.

Gusa, ntibukuraho ko umuhanzi w’imideli agomba guha umwanya uhagije ibyo akora kuko iterambere ryabyo ariwe rireba mbere y’abandi bose.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

en_USEnglish