Kuwa kane: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.02
Kuri uyu wa 16 Werurwe 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wazamutseho amafaranga +02, ugereranyije n’igiciro wariho ejo kuwa gatatu.
Kuri uyu wa kane, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 104.27, uvuye ku mafaranga 104.25 wariho kuwa gatatu, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02.
Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, agaciro k’umugabane kamaze kuzamukaho amafaranga 4.27; Bivuze ko uwaguze imigabane muri iki kigega imaze kuzamukaho amafaranga 4.27. Nk’uwaguze imigabane 1000 y’amafaranga 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 104 270.
Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.
Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.
Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.
Ubu ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga 9.8%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.
UM– USEKE.RW