Turi gushaka igisubizo ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko – Min Gatete
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete arizeza Abanyarwanda ko mu gihe cya vuba Guverinoma iba iboneye igisubizo ikibazo cy’izamuka rihanitse ry’ibiciro ku masoko riri kugaragara, dore ko umuvuduko w’iri zamuka wegereje 10%.
Imibare yashyizwe ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare iragaragaza ko umwaka wa 2017 utangiye ibiciro bizamuka cyane, hafi ku gipimo cya 10% Guverinoma y’u Rwanda ikunze kuvuga ko itifuza na gato.
Kuri iki gicamunsi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yatangarije Umuseke ko bamaze kubona imibare ijyanye n’izamuka ry’ibiciro ku masoko muri Gashyantare 2017 byatangajwe kuwa gatanu ushize, bagasanga muri rusange byarazamutseho 8.1%, ngo batangiye kubihagurukira.
Minisitiri Gatete avuga ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko giterwa ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, by’umwihariko nk’ibiciro by’ibitoki byagiye hejuru, ibirayi, ibigori, imyumbati, amasaka, imboga, n’ibindi biri kuzamuka cyane.
Ati “Igitera iryo zamuka ni kubijyanye n’ibiribwa, birumvikana habaye ubucye bw’ibiribwa, ikibazo kitabaye mu Rwanda gusa, no hirya no hino muri Africa byaragaragaye cyane cyane mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Africa.”
Yavuze ko nka Guverinoma bamaze kubona ko ikibazo gituruka cyane cyane ku biribwa, bari gusuzuma ikibitera.
Ati “Twarasuzumye, tunareba ingamba dushobora kuba twafata, nubwo byazamutse hari ingamba turigufata, dutekereza ko ikibazo gishobora gukemuka, kuko noneho twakibonye, tuzi aho gituruka, turimo turafata ingamba zihuse kugira ngo imibare (y’izamuka ry’ibiciro) yongere isubire hasi.”
Amb. Gatete avuga ko bari gukora cyane kugira ngo bafate imyanzuro iboneye ku rwego rw’igihugu, ku buryo ikibazo cyakemuka.
Yongeraho ati “Ubundi inflation (ihindagurika ry’ibiciro ku masoko) itangira kuba nabi cyane iyo irenze 10%, ariko twe ntabwo dushaka ko ngo bigere ku 10%, turashaka ngo yongere igaruka hafi 5% kuko niyo ntego twari twiyemeje, yarengaho ikarengaho gatoya, yajya hasi ikajya hasi ho gatoya.”
Ngo aho ikibazo kizagaragara hose, nibasanga ikibazo kiri mu gukwirakwiza (re-disturbition) ibiribwa hirya no hino ku masoko, ngo hari abafatanyabikorwa banyuranye bazakorana kigakemuka kuko hari ubuhunikiro bw’imyaka bw’igihugu.
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
7 Comments
Mubanze mugabanye imishahara yanyu y’umurengera ituma mupandisha ibiciro ku masoko kuko duhahira hamwe, mureke abaturage bahinge ibibatunga uko babyifuza (ingandurarugo) mwoye gukomeza kubatsindagira ibigori n’umuceri n’icyayi bitagira izindi ngandurarugo bamenyereye, mukemure ikibazo cy’imbuto z’indobanure zitakiboneka kubera ko MINAGRI itagishyira ingufu mu buashakashatsi bwazo, igahora ibwira abahinzi ko ba rwiyemezamirimo ari bo bazakemura icyo kibazo bazana izivuye hanze zitigeze zigeragezwa mu gihugu, muhagurukire viroses z’ibirayi n’imyumbati, ibintu byo gukoresha imvaruganda zitjagira imborera mubice mu gihugu, maze murebe ngo ikibazo kirakemuka.
Ubukungu kandi bwarazamutseho 5,9? Igisubizo kiroroshye niba koko bwarazamutseho 5,9% nkuko mubitubwira.Arikose iryo zamuka ryubukungu ripimwa gute?
Ni byiza ko icyo kibazo gihagurukiwe. Ubundi giteye inkeke. Hakenewe “Regulation”.
Ariko aba bagabo barasetsa, ubuse minister Gatete tuvugeko ayobewe igituma nyacyo ibiciro bizamuka buri munsi? Niba atabizi reka tumwibutse: politike mbi y’ubuhinzi yatumye ibihingwa ngandurarugo bicika mu gihugu, gahunda ni uguhinga umuceri n’ibigori bijya mu nganda zaba nyakubahwa bigasohokamo bikosha; ubusambo bunyuze mu makoperative agura imiceri, ibigori, ibirayi, imyumbati; imisoro ihanitse; ibiciro bya lisansi bitajyanye n’ukuri, gukoresha nabi ibishanga no guhingamo ibidakenewe; imishahara ihanitse y’ibifi binini; imyubakire na transport bitajyanye n’ubushobozi bw’abanyarwanda; isesagurwa ry’amadorari mu ngendo z’abayobozi; ruswa ivuza ubuhuha ahantu hose; guhorana udushya tutarangira kandi tudafashe,….. nibindi byinshi ntarondora minister azi kuturusha kuko system ayizi neza. Abayobozi bareke gukomeza kudutekinika kuko byose turabibona, niba koko bahangayikiye imibereho y’abaturage nibamanuke babasange bumve ibyo bavuga bareke gutekerereza mu biro ikigali.
Ibyo RURANGWA avuze ni byo 100%. Nibashakire umuti ibyo bibazo byose arondoye. Abari bihaye kubeshya abaturage n’amahanga ngo nta NZARA mu Rwanda kandi NZARAMBA yaratumye hari abasuhutse ubwo se kandi baravuga iki. Ari ahandi bari guhita begura kuko babeshye Umukuru w’Igihugu ubwo nawe akabeshya Amahanga ngo u Rwanda rurihagije nta nkunga rukeneye.
nukubifatira ingamba rwose iyi ngoma yacu itaziitwa iya kiryabarezi mu mateka
Mu rwego rwo kurwanya izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa Leta yari ikwiye kwita cyane ku ibihingwa bita ngandurarugo bigahabwa agaciro kabyo, kuko byaari bisanzwe bihingwa mu Rwanda kandi byigaragaza ko birwanya inzara ku buryo bushimishije. Muri ibyo bihingwa harimo:Ibijumba, imyumbati, amateke, ibihaza, ibishyimbo, amashyaza, ibigori,amasaka, ingano, uburo. Ibyo bihingwa byose byakagombye gushirwamo ingufu kimwe ku buryo mu duce tunyuranye tw’u Rwanda aho bisanzwe byera, abaturage bashishikarizwa kubihinga ku bwinshi aho kubaca intege bababuza kubihinga.
Politiki y’ubuhinzi ihari ubu, yibanda cyane ku gihingwa cy’”ibigori”, “imyumbati”, “ibishyimbo”,n’”urutooki” gusa. Ibyo rwose ntawubirwanya, ariko ikibazo gihari ni uko usanga ibi bihingwa bishyizwe imbere ubu, ubwabyo byonyine bitashobora gutunga abanyarwanda bose muri rusange, cyane cyane ko hanavutse n’ikibazo cy’imbuto z’indobanure zisigaye zarazanye uburwayi budasobanutse ku buryo hari ubwo usanga umusaruro wari witezwe utabonetse.
Hari ikibazo gikomeye kijyanye n’igihingwa cy’amasaka aho usanga mu turere tumwe tweramo icyo gihingwa abashinzwe iby’ubuhinzi babuza abaturage guhinga ayo masaka, kandi nyamara icyo gihingwa cy’amasaka ari ingirakamaro ku buzima no mu mibereho y’abanyarwanda.
Hari n’ikibazo gikomeye cy’ihingwa ry’ibijumba, MINAGRI yari ikwiye kureba uburyo ibishanga bimwe na bimwe mu gihugu byakwegurirwa abaturage bakajya babihingamo igihingwa cy’ibijumba, kuko bimaze kugaragara ko ibijumba byabaye ingume mu gihgu, kandi nyamara icyo gihingwa ari ingenzi cyane mu kurwanya inzara. Mu bice by’igihugu byera ibijumba, Leta yari ikwiye kureka abaturage bakajya bahinga icyo gihingwa ku bwinshi, abashinzwe ubuhinzi mu Turere no mu mirenge nabo bakareka ingeso badukanye yo kurandura no kuranduza abaturage ku gahato imigozi y’ibijumba mu gihe bayihinze mu mirima yabo.
Mu rwego rwo kurwanya inzara muri iki guhugu, hakwiye gushyirwaho Politiki y’ubuhinzi inogeye rubanda kandi abaturage bibonamo, atari Politiki isa naho ihatira abaturage guhinga igihingwa runaka bo ubwabo batabonamo inyungu. Abayobozi b’inzego zinyuranye zireba iby’ubuhinzi mu Rwanda bakwiye kwigira hamwe ikibazo gitangiye gukurura impaka kijyanye n’amapfa/inzara bivugwa muri iki gihugu muri iki gihe, hanyuma bagafatira hamwe ingamba nyazo zo kurwanya ayo mapfa/inzara babyumvikanyeho n’abaturage muri rusange.
Comments are closed.