Digiqole ad

Natangiye kugaragaza impano yo guhanga imideli nkiri umwana muto- Miss Sharifa

 Natangiye kugaragaza impano yo guhanga imideli nkiri umwana muto-  Miss Sharifa

Umuhoza Sharifa igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, ndetse akaba anakunda kwambara neza, ngo yatangiye kugaragaza impano yo guhanga imideli akiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Miss Sharifa burya anafite impano yo guhanga imideli, umwenda yarengeje inyuma y'isarubeti ngo ni uwo yidodeye.
Miss Sharifa burya anafite impano yo guhanga imideli, umwenda yarengeje inyuma y’isarubeti ngo ni uwo yidodeye.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Umuhoza Sharifa avuga ko yaje gusanga yifitemo impano yo guhanga imideli, ndetse ubu yatangiye no kubibyaza umusaruro.

Ubu, Sharifa yahurije hamwe abakobwa 80 babyariye iwabo abafasha kwiga kudoda ku buryo ubu bageze ku rwego rwo gushyira ku isoko imyambaro yabo.

Ati “Kuva nkiri umwana nashushanyaga imyenda no muri secondary nahimbaga imyenda nkayambika aba-model, nyuma nafashe amasomo y’igihe gito mu bijyanye no kudoda, maze gusoza ayo masomo byaje kumpa igitekerezo cyo gukorana n’abakobwa bagenzi banjye batuye i Musanze, nibanze kuri babandi badafite ubushobozi buhagije nabo mbigisha kudoda, ubu tugeze mu kiciro cyo gushaka amasoko y’ibyo tuba twakoze. Ubu imyenda ndoda ibasha kunyinjiriza amafaranga.”

Impano ye mu mideli ngo yasanze ari byiza ko ayiteza imbere afatanyije n'abandi.
Impano ye mu mideli ngo yasanze ari byiza ko ayiteza imbere afatanyije n’abandi.

Ku birebana n’impano afite mu myambarire, Sharifa avuga ko ibanga rye akoresha iyo ahaha imyenda, ngo ayihitamo akurikije ikimero cye (taille), hanyuma akabona guhitamo ibara bitewe n’icyo yakunze.

Kuri we ngo umunsi ni ikintu yubaha, no mu mahitamo y’imyenda ngo ni ikintu yitondera cyane kuko ayihitamo akurikije iminsi.

Nk’umuntu usobanukiwe ibyo kwambara, agira inama abakobwa bafite ikimero (taille) nk’icye kujya bahitamo imyenda ibegereye kuko ngo aribyo byabafasha kuberwa, bakirinda kwambara ibintu bigufi kuko abantu bananutse bitababera, kandi bakibuka gushyiraho inkweto ndende kuko ngo nazo zunganira imyenda.

Miss Sharifa kandi asaba ababyeyi gufasha abana mu mpano zabo baba bafite, kandi bakabafasha mu kwagura impano zabo kuko impano iyo ariyo yose ishobora gukura igatunga umuntu, ndetse ngo yihereyeho asanga iyo ababyeyi be bamutererana, uyu munsi yari kuba ntacyo arageraho.

Miss Sharifa witabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Amajyaruguru, yakoze n'ibikorwa byinshi by'umwihariko mu Karere ka Musanze akomokamo.
Miss Sharifa witabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, yakoze n’ibikorwa byinshi by’umwihariko mu Karere ka Musanze akomokamo.

Photo: Ishimwe Innocent

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • So what? Ariko ugamije iki? Ntabwo uziko hatowe undi miss nibisonga bye?

    • karugarama uwakunyereka gusa icyo nzicyo nuko ubucucu wanditse busa nuko usa ndacyeka ntatungurwa ngo so what? ibyo bavuze c hari aho wabonye bihuriye na miss Rwanda bagaragazaga ibyo yakomeje gukora.mujye mubanza gusoma mbere yo guhuruduka mwandika.

  • none se imideri mutweretse niyihe imyambarire myiza niyihe aho ntacyo muvuze

  • robert komereza aho kbs utwandikire unkuru za dange

  • Ariko hari ikintu njya nibaza? Aba bakobwa bajya mu by’aya marushanwa y’abeza, ubu intoki zabo hari akarimo ko mu rugo iwabo cg aho baba zizi? Nzaba mbarirwa! Mbabariye umusore uzabashaka

Comments are closed.

en_USEnglish