Bugesera: Abagore bahinga imboga bahawe ‘Green House’ ngo zabafashije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Bugesera – Umuryango “Africa Development Promise” uri gufasha Amakoperative y’abagore bakora ubuhinzi bw’imboga kutagerwaho n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, kuko wabahaye Green House bahingamo imboga haba mu mvura cyangwa mu zuba.
Abagore bari mu makoperative y’ubuhinzi bw’imboga yafashijwe n’umuryango “Africa Development Promise” ubu batanga ubuhamya ko batagihura n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, kandi ngo byabafashije kongera umusaruro no guhinduka mu myumvire.
Ntakirutimana Marie Rose uhagarariye Koperative Ingabo Ikingira Ubukene yo mu Bugesera avuga ko aho baboneye green house ubu umusaruro babonaga wikubye inshuro nyinshi, kandi ngo nawe ku giti cye byatumye afunguka mu mutwe nawe atangira kwikorera ku giti bituma yiteza imbere.
Agira ati “Byatumye mfunguka mu mutwe, bituma nanjye ngira ibikorwa nkora hanze atari no muri Koperative, kuko baduhaye amahugurwa inshuri nyinshi bituma nanjye menya uburyo bwo gukora ibintu bishobora ku byara inyungu.”
Ntakirutimana avuga ko ubu asigaye akora ubuhinzi butuma yishyura amashuri y’abana kandi ngo byatumye yiyubakira inzu nziza.
Umuyobozi mukuru w’umuryango “Africa development Promise”, Monica LaBiche Brown avuga ko uyu muryango ubu ukorera mu Rwanda mu Karere ka Bugesera no mu gihugu cya Uganda intego yawo ari ugushyigikira abagore bakorera hamwe mu makoperative by’umwihariko bakora ubuhinzi, bakabafasha kuva ku buhinzi bwo kuramuka bakajya mu buhinzi bubyara inyungu.
Ubu, uyu muryango “Africa development Promise” ukorana n’abagore bagera ku 125 bibumbiye mu makoperative abiri ahinga imboga mu Karere ka Bugesera.
Gusa, umuyobozi wawo Monica LaBicha Brown nyuma y’inama yagiranye na bariya bagore ndetse n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’inzego za Leta, yavuze ko bateganya no kwagura ibikorwa byabo no mu tundi turere, nyuma yo kubona umusaruro ubu bufatanye buzatanga mu Karere ka Bugesera.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW