Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe ‘Treasury Bond’ za miliyoni 200

 Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe ‘Treasury Bond’ za miliyoni 200

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Agaciro k’umugabane wa BK kasubiye inyumaho amafaranga 3

Kuri uyu wa kane, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta, imigabane ya Bralirwa, iya Crystal Telecom na Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 200 354 400.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga miliyoni 200, zagurishijwe muri ‘deals’ ebyiri, ku mafaranga 101.5 ku mugabane.

Muzacurujwe harimo impapuro z’imyaka 7 zashyizwe ku isoko na Guverinoma mu 2014 “FXD4/2014/7yrs”, zizarangira ku itariki 19 Ugushyingo 2021, izi mpapuro zifite inyungu ya 12.475% buri mwaka. Hacurujweho izifite agaciro k’amafaranga 101,500,000.

Hacurujwe kandi impapuro z’imyaka itatu zashyizwe ku isoko mu 2015 “FXD4/2015/3yrs”, zizarangira ku itariki 23 Ugushyingo 2018, izi mpapuro zifite inyungu ya 11.80% buri mwaka. Nazo zacurujweho izifite agaciro k’amafaranga 101,500,000.

Hanacurujwe imigabane 1,800 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 252,000, yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri, ku mafaranga 140 ku mugabane, ari nako gaciro umugabane wa Bralirwa wariho ejo hashize.

Ku isoko hanacurujwe imigabane 600 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 54,000, yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 90 ku mugabane.

Hacurujwe kandi imigabane 200 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 48,400, yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 242 ku mugabane. Agaciro k’umugabane wa BK kakaba kasubiye inyumaho amafaranga atatu (3 Frw) kuko ejo hashize wari ku mafaranga 245.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 79,600 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 242 – 255 ku mugabane,  gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 53,700 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 130 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 61,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 95 ku mugabane, ariko hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 2,700 ku mafaranga 88 ku mugabane.

Source: Rwanda Stock Exchange (RSE)

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish