U Rwanda nubwo nta mitungo kamere myinshi ruzakomeza gutera imbere

Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame, Umuyobozi wa Banki y’Isi Jim Yong Kim yatangaje ko nubwo u Rwanda nta mitungo kamere myinshi rufite rwabashije gucunga neza ubukungu bwarwo, bityo ngo yizeye ko ruzakomeza gutera imbere. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Banki y’isi Jim Yong Kim yavuze ko muri rusange ubukungu bwa Africa yo munsi […]Irambuye

Ubwitabire bw’abifuzaga kugura imigabane ya I&M Bank bwageze kuri 209%

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko ubwitabire bwo kugura imigabane leta yari ifite muri I&M bank ikayishyira ku isoko bwari hejuru cyane ku kigero cya 209%. Muri Gashyantare ku itariki 14, Leta yashyize ku isoko imigabane ingana na 19.81% yari ifite muri I&M Bank-Rwanda. Nyuma y’igihe kijya kungana n’ukwezi kumwe bashishikariza abantu kwitabira iri soko, […]Irambuye

Kuri Manda ya II, Paul Kagame yageze ku ntego mu

Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari ibyo yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari. Inkuru iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya mbere […]Irambuye

Rwamagana: Irondo ryakubise uwibye inkoko arapfa

Mu Murenge wa Mwulire, Akagari ka Bicumbi mu ijoro ryakeye abanyerondo bafashe uwitwa Nyamuyumbu Jean Damascene ngo wari uvuye kwiba inkoko baramukubita arapfa. Abaturage babonye umurambo w’uyu mugabo mu ijoro ryakeye, bavuga ko uyu wari umucumbitsi muri akagace ashobora kuba yishwe n’abanyerondo bagahita baburirwa irengero. Mukashyaka Chantal umuyobozi w’umurenge wa Mwulire yavuze ko uretse kuba […]Irambuye

Byinshi kuri Gamariel umaze imyaka 10 amurika imideli

Harerimana Gamariel ukunze gukoresha izina rya ‘Gama’ yatangiye kumurika imideli mu 2007 akiri mu mashuri yisumbuye, ndetse ngo bimaze kumugeza kuri byinshi. Gama ni umugabo wubatse, afite umugore umwe n’umwana umwe w’imfura yabo. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, yavuze ko yinjiye mu mwuga wo kumurika imideli akiga muwa kane w’amashuri yisumbuye. Ati “Hari inshuti yanjye yaje […]Irambuye

Minisitiri yasobanuye impamvu yahagaritse amwe mu masomo ya INES, Kaminuza

*Amashuri yahagaritswe mu rwego rwo kurengera ireme ry’uburezi *Amashuri azaba ataruzuza ibyo yasabwe mu mezi atandatu azafatirwa izindi ngamba Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Uburezi  Dr. Musafiri Papias Malimba yavuze ko impamvu yahagaritse by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu amashuri makuru ndetse n’ayahagarikiwe amwe mu masomo agera ku 10, ngo ni uko atubahirije […]Irambuye

Kimisagara: Polisi yatahuye ububiko bw’ibilo 450 by’urumogi mu nzu y’umuturage

Mu mudugudu wa Karwarugabo, Akagari ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge hafatiwe ububiko (stock) bw’urumogi rupima ibilo 450. Batatu barimo uwarurindaga n’umumotari wafashwe ari kurutunda bahise bafatwa naho umugore warucuruzaga yaburiwe irengero police ikomeje kumushakisha. Polisi y’u Rwanda ivuga ko inzu yabikwagamo uru rumogi yahoraga ikinze nta n’umuntu uyibamo, gusa abahaturiye bagakunda […]Irambuye

Kwemera no kwicuza ibibi ni ubutwari ntagereranywa – P.Kagame amaze

*Paapa yemeye ibyaha n’intege nke z’abana ba Kiliziya muri Jenoside * Kwemera no Gusaba imbabazi ngo ni ubutwari – Kagame * Kwemera ‘intege nke za Kiliziya’ ku nshingano z’intumwa zayo biraruhura imitima – Mushikiwabo Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ubutumire  bwa Papa Francis i Vatican mu Butaliyani, aho biteganyijwe ko […]Irambuye

Perezida Kagame ari i Vatican yagiye kubonana na Papa François

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu ruzinduko i Vatican mu Butaliyani ku butumire bwa Papa François umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Radio Vatican dukesha iyi nkuru ntiva imuzingo ibyo aba bayobozi bombi bashobora kuganiraho, gusa hari ingingo za Politike abantu bakeka ko bazaganiraho. Iby’uru ruzinduko rwa […]Irambuye

Habineza yemejwe nk’Umukandida wa Green Party mu matora, ngo intego

Kuri uyu wa 19 Werurwe 2017, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) ryakoze inama y’abagize Kongere y’Ishyaka yemerejwemo ko Dr Frank Habineza ariwe uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika. Iyi nama ibera kuri Croix Rouge ku Kacyiru, mu mujyi Kigali yamurikiwemo ibikorwa Ishyaka riteganya gukora mu myaka […]Irambuye

en_USEnglish