Umuhanzi wa mbere kw’isi ni Theo Bosebabireba – Senderi
Senderi International Hit ubundi udakunze kuvuga ku mikorere n’ibihangano by’abahanzi bo mu Rwanda, yatangaje ko kuriwe umuhanzi wa mbere ku isi ari Theo Bosebabireba.
Akenshi iyo Senderi umubajije ku wundi muhanzi wo mu Rwanda akubwira ko “Amenya ibye”, ari nayo mpamvu usanga akenshi avuga ibihangano bye ku buryo busanzwe atitaye kubandi bahanganye ku isoko.
Uzumva kenshi avuga ngo “Ninjye wakoze indirimbo ya mbere……., ninjye muhanzi wa mbere wambara neza, ninjye muhanzi wa mbere mu Rwanda…….”
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ati “Umuhanzi wambere kwisi kuri senderi ni bosebabireba.”
Ndetse ashyiraho n’ifoto amupfukamye imbere, Bosebabireba ameze nk’uri kumusengera cyangwa kumusabira umugisha.
Senderi afite indirimbo nshya avuga ko ari impano yageneye Perezida Repubulika, aho amubwira ati “Komeza utuyobore.”
Senderi na Theo Bosebabireba uretse kuba bakomoka bombi mucyahose ari Kibungo, banasubiranyemo indirimbo ya Theo Bosebabireba yakunzwe cyane yitwa “Bugacya“.
Umubano wabo washinze imizi, mu mwaka wa 2015, Umukirisitu wa ADEPR Theo Bosebabireba yemeye guhangana n’ibitekerezo by’abamunenga ajya kuririmbira mu kabari i Nyamirambo mu gitaramo Senderi yamurikiyemo album ye.
6 Comments
Uyu mugabo yaragonze.
Senderi ni umuti w’amenyo!!!.
Ahubwo ko numva bayishe cyane!! Ubundi yari indirimbo nziza rwose none bayigize ibyatsi
Komeza utuhobore < komeza utuyobye???? niba senderi abona bosebabiraba nkuko abivuga,biranumvikana koko ompamvu yumva twagumya kuyoborwa/kuyobywa na polo⁉
Senderi azagende amuyobore wenyine.Harya nta ndilimbo nkizi Impala zaririmbaga kera ziririmbira Habyarimana ra?
Mana jye simbishimye kuko ntibikwiriye Umukozi w’Imana nka Theo kumumenaho inzoga mu kabari
ntabwo aribyo rwose na gasuzuguro ka badaimoni Theo urebe neza amavuta y’Igikundiro warufite yaragiye Paul ati’mwibuke imuhamagaro wanyu wa kera
ibuka uko wahamagawe.
ugaruke kw’Isoko
Comments are closed.