Digiqole ad

RSE: Noneho hacurujwe imigabane ya BK na Bralirwa ya Miliyari 1,1 Frw

 RSE: Noneho hacurujwe imigabane ya BK na Bralirwa ya Miliyari 1,1 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Agaciro k’umugabane wa Bralirwa kamanutseho amafaranga -2
*Naho agaciro k’umugabane wa I&M Bank ko kamanutseho ifaranga -1

Ku buryo budasanzwe kuri uyu wa gatanu tariki 19 Gicurasi, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryitabiriwe cyane, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Bralirwa na I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 111 883 500.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane 6 245 300 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 780 667 300, yacurujwe muri ‘deals’ eshanu ku mafaranga 134. Agaciro k’umugabane wa Bralirwa kamanutseho amafaranga abiri (-2 Frw) kuko ejo hashize wari ku mafaranga 136.

Hacurujwe kandi imigabane 1 367 800 ya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 331 008 200, yacurujwe muri ‘deals’ enye ku mafaranga 245 ku mugabane, agaciro k’uyu mugabane ntikahindutse kagumye ku giciro kariho n’ejo hashize.

Hanacurujwe imigabane 2 000 ya I&M Bank-Rwanda ifite agaciro k’amafaranga 208 000 yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 104 ku mugabane, uyu mugabane wamanutseho ifaranga rimwe (-1Frw) kuko ejo hashize wari ku mafaranga 105.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitanu (5) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Muri rusange, muri iki cyumweru hacurujwe imigabane y’ibigo bitandukanye igera kuri 7 705 200, ifite agaciro k’amafaranga 1 122 488 000, yacurujwe muri ‘deals’ 19. Hanacuruzwa Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 13 500 000.

Amasaha yo gufunga isoko kuri uyu wa gatanu yageze, ku isoko hari imigabane 500 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mfaranga 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 466 700 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 134 – 140 ku mugabane, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 399 200 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 85 – 95 ku mugabane, ariko ntabusabe bw’abifuza kugura iyi migabane bahari.

Hari kandi imigabane 399 200 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 108, gusa nta bifuza kuyigura bahari. Biteganyijwe ko isoko rizongera gufungura imiryango mugitondo cyo kuwa mbere.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish