Digiqole ad

Rubavu/Cyanzarwe: Abana batangira gukorera amafaranga ku myaka 6

 Rubavu/Cyanzarwe: Abana batangira gukorera amafaranga ku myaka 6

Mu gihe kwiga ukora bimenyerewe mu mashuri makuru na za Kaminuza, mu Kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe ho mu Karere ka Rubavu uhasanga abana batari bacye bakora akazi ko kwikorera amatafari mbere na nyuma yo kuva ku ishuri.

Umwana uri kukazi.
Umwana uri kukazi.

Umunyamakuru w’Umuseke mu Karere ka Rubavu yageze ahakorerwaga imirimo y’ubwubatsi muri aka Kagari, ahasanga abana bato bikorera amatafari azwi nka ‘Rukarakara’ bakaza kwishyurwa amafaranga….. Aya matafari apima ibiro biri hagati y’icumi na cumi na bitanu (10 – 15 Kg).

Abatuye aha, bavuga ko byibura kuva ku myaka itandatu, abana b’abahungu n’abakobwa baba batangiye gukora iyi mirimo, mbere na nyuma y’ishuri, nubwo bamwe ngo banarivamo iyo ababyeyi batabakurikiranye ngo bagarurire hafi.

Mariya Bariberaho umubyeyi twasanze hafi aho, yamubwiye ko abantu bari mu mirimo y’ubwubatsi muri aka gace bakunda gukoresha abana bato kuko aribo bishyurwa amafaranga makeya, dore ko ngo babishyura igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda icumi (10 Frw) ku itafari rimwe rya rukarakara.

Abajijwe niba aba bana batumwa n’ababyeyi babo, Bariberaho yavuze ko atabimenya gusa abenshi muri aba bana ngo baba bashaka amafaranga yo kugura amandazi, n’ibindi bitandukanye abana bakunda.

Uwitwa Ndimurwango Jean Claude we avuga ko usanga abana barararuwe n’ariya mafaranga ku buryo iyo batagiye kwiga nta kindi bakora, bahita bajya gushaka aho babona ikiraka cyo kwikorera amatafari.

Uyu bigaragara ko akiri muto cyane nawe yari amaze gutura rukarakara, agiye kuzana indi.
Uyu bigaragara ko akiri muto cyane nawe yari amaze gutura rukarakara, agiye kuzana indi.

Undi muturage witwa Hakizimana we asanga ibi biterwa n’uko ababyeyi batita ku bana babo bagatwarwa n’icyo yise gushaka imibereho.

Yitanzeho urugero, avuga ko we kuko atwara Moto ava murugo abana batarabyuka akagaruka baryamye, mu gihe umugore we nawe aba yazindukiye mu murima, bityo rero ngo umwana wabo ashobora kwirirwa muri ibyo kuko ntawiriwe murugo ngo amwiteho.

Hakizimana agaragaza kandi ikibazo cy’imiberehe n’ubukene nk’imwe mu mpamvu zituma abana bishora muri iyi mirimo bashaka amafaranga yo kurya kuko ababyeyi babo bazinduka bajya muri DR Congo, abana ntibabone ibyo kurya bigatuma nabo banjya kwirwanaho.

Abajije niba uku kwirwanaho kw’abana kudatuma bata ishuri, Hakizimana yagize ati “Ntibyabura kuko umwana wakoreye amafaranga afite imyaka 6 adashobora kubaho atayabona kuko yanakwiba kuko  aba yaratangiye kwiha ibyo akeneye abivanye mu mafaranga yakoreye, bigatuma atangira gusuzugura kuko ntacyo aba asaba ababyeyi.”

Bamwe muri aba bana bato bakora iyi mirimo usanga isuku yabo nayo igerwa ku mashyi. Iyo ubabajije aho ababyeyi bari bavuga ko ababyeyi babo baba bagiye guhinga, abandi bagiye muri DR Congo.

Ubwo twageragezaga kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Gakuru Fufuka Benoit yavuze ko ikibazo atari akizi, bityo ntacyo yakivugaho. Gusa, avuga ko agiye kugikurikirana akamenya uko giteye.

Aba bana bashishikariye umurimo ntabwo ari abahungu gusa, bagaragaramo n'abakobwa.
Aba bana bashishikariye umurimo ntabwo ari abahungu gusa, bagaragaramo n’abakobwa.

Gukoresha abana bato mu mirimo ivunanye, no guta ishuri kw’abana bisa nk’ikintu kimenyerewe mu Karere ka Rubavu, by’umwihariko mu mirenge yegereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ngo usanga akenshi ababyeyi begereye umupaka babyuka bajya gushakisha ubuzima hakurya muri Congo bagataha bwije batazi ngo abana basize biriwe bate, babayeho bate?

Bamwe muri aba bana iyo ubuzima bubagoye bajya mu mihanda yo mu Mujyi wa Rubavu, umwe mu mijyi igaragaramo abana b’inzererezi benshi.

Ubwo Perezida wa Repuburika Paul Kagame aheruka gusura aka Karere ka Rubavu yagarutse cyane ku kibazo cy’uburere bw’abana, abihanangiriza gukoresha imirimo ivunanye abana, ndetse no gukemura ikibazo cy’abana benshi bata ishuri ku buryo budasanzwe.

 

KAGAME KABERUKA  Alain
UM– USEKE.RW/Rubavu

3 Comments

  • gukora ni kare

  • ubuse amafaranga bakorera ni ayabo.cg ni ababyeyi babatuma kubahahira??

  • Ntakitangaza kandi nta n, ikibazo krimo rwose. Nanjye amatafari narayikoreye kera kugira ngo mbone ayo kugura bonbons. Ariko nka rimwe mu mwaka. Ikibazo cyababa gihari n, uko baba babikoro buri munsi.

Comments are closed.

en_USEnglish