Abanyakenya bongeye kwiharira ibihembo byinshi muri Kigali Peace Marathon
*Umunyarwandakazi yegukanyemo Umudali wa Zahabu
*U Rwanda rwegukanyemo imidali ibiri
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, habaye irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa n’amaguru “Kigali Peace Marathon”, ibihembo byinshi byihariwe n’abanyakenya.
Igice cy’iri rushanwa cy’abatarabigize umwuga “Run For Peace” cyanitabiriwe na Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta (umufasha wa Perezida wa Kenya).
Nk’ibisanzwe iri rushanwa rikunze kwitabirwa cyane n’abakinnyi b’Abanyakenya ndetse bakanegukanamo imidari myinshi.
Mu bagabo, Umunyakenya Chumba Gilbert Kipleting yegukanye umudali wa Zahabu muri “Full Marathon” y’ibilometero birenga 42.
Naho mugenziwe witwa Kipkoech Bartile Kiptoo yegukana umudali wa Zahabu mu gice cya Marathon (Half Marathon) y’ibilometero 21.
Naho mu bagore, Umunyakenyakazi Rutto Beatrice Jepkorir yegukanye Umudali wa Zahabu muri “Full Marathon”.
Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome wari wanitwaye neza muri iri rushanwa umwaka ushize yegukanye Umudali wa Zahabu muri “Half Marathon”.
UM– USEKE.RW