Digiqole ad

Abanyakenya bongeye kwiharira ibihembo byinshi muri Kigali Peace Marathon

*Umunyarwandakazi yegukanyemo Umudali wa Zahabu
*U Rwanda rwegukanyemo imidali ibiri

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, habaye irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa n’amaguru “Kigali Peace Marathon”, ibihembo byinshi byihariwe n’abanyakenya.

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome yegukanye Umudali wa Zahabu muri "Half Marathon".
Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome (hagati) yegukanye Umudali wa Zahabu muri “Half Marathon”.

Igice cy’iri rushanwa cy’abatarabigize umwuga “Run For Peace” cyanitabiriwe na Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta (umufasha wa Perezida wa Kenya).

Nk’ibisanzwe iri rushanwa rikunze kwitabirwa cyane n’abakinnyi b’Abanyakenya ndetse bakanegukanamo imidari myinshi.

Mu bagabo, Umunyakenya Chumba Gilbert Kipleting yegukanye umudali wa Zahabu muri “Full Marathon” y’ibilometero birenga 42.

Umunyakenya Chumba Gilbert Kipleting yishimira intsinzi.
Umunyakenya Chumba Gilbert Kipleting yishimira intsinzi.

Naho mugenziwe witwa Kipkoech Bartile Kiptoo yegukana umudali wa Zahabu mu gice cya Marathon (Half Marathon) y’ibilometero 21.

Naho mu bagore, Umunyakenyakazi Rutto Beatrice Jepkorir yegukanye Umudali wa Zahabu muri “Full Marathon”.

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome  wari wanitwaye neza muri iri rushanwa umwaka ushize yegukanye Umudali wa Zahabu muri “Half Marathon”.

Nyirarukundo Salome ni ume mu Banyarwanda bacye bari kwitwara neza mu mukino wo gusiganwa n'amaguru muri iki gihe.
Nyirarukundo Salome ni ume mu Banyarwanda bacye bari kwitwara neza mu mukino wo gusiganwa n’amaguru muri iki gihe.
Umunyakenyakazi Rutto Beatrice Jepkorir (hagati) ashyikirizwa ibihembo.
Umunyakenyakazi Rutto Beatrice Jepkorir (hagati) ashyikirizwa ibihembo.
Chumba Gilbert Kipleting ashyikirizwa igihembo.
Chumba Gilbert Kipleting ashyikirizwa igihembo.
Nubwo Kipkoech Bartile Kiptoo yegukanye 'Half Marathon', Umunyarwanda yamukurikiye ku mwanya wa gatatu.
Nubwo Kipkoech Bartile Kiptoo yegukanye ‘Half Marathon’, Umunyarwanda yamukurikiye ku mwanya wa gatatu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish