Digiqole ad

Abamurika n’abahanga imideri ntibarasobanukirwa akamaro ko guhatanira ibihembo muri ‘ASFA’

 Abamurika n’abahanga imideri ntibarasobanukirwa akamaro ko guhatanira ibihembo muri ‘ASFA’

Ibihembo bya ASFA bitangirwa muri Uganda ariko bigahabwa Abanyafurika baba baturutse mu bihugu binyuranye.

Mu myaka ibiri ishize Abanyarwanda batandukanye bagiye bahatanira ibihembo bya ASFA (Abryanz Style and Fashion Awards) bitangirwa muri Uganda, bamwe mu bamurika n’abahanga imideli mu Rwanda ariko bakavuga ko batarasobanukirwa icyo abatanga ibyo bihembo bakurikiza iyo bahitamo umuntu ugomba kubihatanira.

Ibihembo bya ASFA bitangirwa muri Uganda ariko bigahabwa Abanyafurika baba baturutse mu bihugu binyuranye.
Ibihembo bya ASFA bitangirwa muri Uganda ariko bigahabwa Abanyafurika baba baturutse mu bihugu binyuranye.

Kuva mu 2015, Abanyarwanda batandukanye barimo abamurika n’abahanga imideli, abasiga abantu ibirungo (makeup artist), abafotora, abanyamakuru n’abandi bagiye bahatanira ibi bihembo.

Abategura aya marushanwa bavuga ko bahemba umuntu bitewe n’ibikorwa yakoze muri uwo mwaka  ariko cyane bagashingira ku nshuro uhatana aba yaratowe, abatora bashobora guha amahirwe umuntu baciye ku mbuga nkoranyambaga  no kurubuga (website) rw’abatanga ibi bihembe.

Mu 2016 umubare w’Abanyarwanda bahatanira ibyo bihembo wariyongereye ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Umunyamakuru wa RBA ,Friday James, umwe mu bahabwaga amahirwe yo kweguka ibyo bihembo mu 2016, aganira na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda yavuze ko abategura ayo marushanwa  aribo bamusabye guhatana.

Ati “Abategura ASFA baranyegereye bambaza niba nshobora kwiyandikisha mu marushanwa ya ASFA, bansobanuriye imikorere yabo n’impamvu bashyizeho ayo marushanwa, ndabemerera maze mboherereza ibisabwa byose kugira ngo bazankorere umwirondoro mu matora.”

Friday James umunyamakuru wa Televiziyo y'u Rwanda mu ishami ry'icyongereza.
Friday James umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda mu ishami ry’icyongereza.

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu basanzwe bakora akazi ko guhanga no kumurika imideli bavuga ko batarasobanukirwa uko bigenda kugira ngo umuntu ahatanire ibyo bihembo.

Ndahiro Yvan umaze imyaka 4 amurika imideli ati “Mu 2016 nigeze kubaza umu-model wo muri Uganda, icyo gihe nifuzaga ko ansobanurira uko bigenda kugira ngo umuntu ahatanire ibyo bihembo kuko nizeraga ibikorwa byanjye, nawe yambwiye ko buri muntu yohereza imyirondoro n’ikiciro ashaka guhataniramo icyo gihe nabyohereje kuri Facebook ya ASFA ariko nategereje ko bansubiza ndaheba.”

Gihozo Sabine umwe mu bahanzi b’imideli, we avuga ko mu 2015 yashatse uko yahatanira ibyo bihembo ariko bikamugora.

Ati “Mu 2015 nifuje guhatanira ibi bihembo kuko nakekaga ko bishobora gufungura amarembo bikanamfasha guhura n’abandi bateye imbere muri uyu mwuga gusa nabuze aho nabariza amakuru mpitamo kubyihorera.”

Mu 2016, Utuje Claudine Mwangachuchu wegukanye igihembo ‘East africa’s best make-up artist’ muri ibi bihembo, yabwiye Umuseke ko guhatanira biriya bihembo byamufunguriye amarembo.

Ati “Ubundi iki gihembo nagihawe bahereye ku bantu banyuranye (barimo abahanzi, abakinnyi ba cinema, abamurika imideli…) nagiye nkorera ‘make-up’ bikagaragara ko bifite itandukaniro n’abandi babikora.

Nyuma yo kwegukana icyo gihembo byamfunguriye amarembo, abakiliya nabo bariyongereye ugereranyije na mbere.”

Claudine Mwangachuchu yegukanye igihembo muri ASFA.
Claudine Mwangachuchu yegukanye igihembo muri ASFA.

Kuva aya marushanwa yatangira Abanyarwanda batandukanye barimo umuhanzi w’imideli Moses Turahirwa, Kayte Bashabe nawe ufite iduka ry’imyenda, Umuhoza Milly usiga abantu ibirungo, NIB studios bafotora, Ntabanganyimana Jean de Dieu umurika imideli n’abandi bitabiriye ibi bihembo

Ibehembo bya ASFA bitangirwa muri Uganda, uyu mwaka nabwo bikaba biteganyijwe gutangwa, abasanzwe babitegura bavuga ko intego yabo ari iyo gufasha Abanyafurika cyane cyane abo muri Afurika y’Iburasirazuba bakora akazi gafite aho gahuriye n’imideli kumenyekana no kubaha icyubahiro.

Ntabanganyimana yahataniye ibihembo bya ASFA.
Ntabanganyimana yahataniye ibihembo bya ASFA.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish