Digiqole ad

Nyaruguru : Abasangirangendo boroje abarokotse Jenoside inka 10, banatanga ‘Mituweli’ 1 300

 Nyaruguru : Abasangirangendo boroje abarokotse Jenoside inka 10, banatanga ‘Mituweli’ 1 300

Mu bice binyuranye by’igihugu imiryango itishoboye yagabiwe inka ngo ibashe kwivana mu bukene

 Nyaruguru – Kuri uyu wa gatandatu itsinda ry’Abasangirangendo b’abasiyisilamu bahuriye ku kuba barakoranye umutambagiro mutagatifu i Mecque mu 2011, baremaye abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Murenge wa Rusenge baboroza inka 10, banishyurira Ubwisungane mu kwivuza “mutuelle de santé” abaturage 1 300 bo mu miryango itishoboye.

Inka 10 zahawe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inka 10 zahawe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa, Sheikh Bushokaninkindi Dawidi, Visi Perezida w’Abasangirangendo yavuze ko ari igikorwa ngaruka mwaka bakora kuva bafata umugambi wo gushyigikira Leta mu mu guteza imbere iterambere imibereho y’Abanyarwanda, igitekerezo bagize nyuma y’umutambagiro mutagatifu bagiyemo mu 2011.

Ati “Tumaze gukoramo ibikorwa utarondora, twahereye mu Mujyi wa Kigali, naho tujya muri gahunda ya Gir’inka na Mituweli, tujya mu Majyaruguru aho twubakiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Burasirazuba muri iyi minsi 100 tumaze kumurika inzu ebyiri z’abarokotse Jenoside mu Karere ka Kirehe, dufite n’amashuri y’icyitegererezo turimo kubaka mu Karere ka Kirehe agomba kwigisha ubumenyi rusange ariko adashyize ku ruhanda no kwigisha Korowani mu cyerekezo twihaye kandi bizakomeza.”

Sheikh Bushokaninkindi avuga ko ibi bikorwa batabigenera Abayisilamu bagenzi babo gusa, ahubwo ni ubufasha bagenera Abanyarwanda batishoboye muri rusange.

Ati “Ubutumwa dutanga ni ubwo gusaba Abanyarwanda twese tube bamwe dufatanyirize hamwe twunganire abandi bafatanyabikorwa mu cyerecyezo kimwe.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, akaba na Perezida w’aba Basangirangendo Isaac Munyakazi  yavuze ko bafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Perezida wa Repuburika yo guharanira ko Umunyarwanda yabaho neza mu buryo bwose.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francoins nawe wari uri muri iki gikorwa yavuze ko aba Basangirangendo bunganiye Leta, by’umwihariko Akarere ayobora mu buryo bwo gufasha abaturage bose kuzamukira rimwe bakagera ku iterambere, ndetse n’imibereho myiza.

Yagize ati “Dufite gahunda yo kuzamukira hamwe nk’abaturage bose ntihagire usigara inyuma , niyo mpamvu gahunda yose ishyigikira  gahunda nziza za Leta natwe tuba tuyishyigikiye.”

 

Umwaka ushize warangiye akarere ka nyaruguru kari ku kigero cya 78,4%  mu gutanga ubwisungane mu kwivuza , umwaka barangije mu kwezi kwa mbere bahita batangira ubukangurambaga bwa 2017/2018.Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru akavuga ko intego ari uko mu kwezi kwa gatandatu bazaba barangije gutanga ubwisungane mu kwivuza bwuwo mwaka.

Abasangirangendo bagiye gutanga inka ku batishoboy.
Abasangirangendo bagiye gutanga inka ku batishoboy.
Abasangirangendo bahawe impano y'ibikorerwa Nyaruguru.
Abasangirangendo bahawe impano y’ibikorerwa Nyaruguru.
Abasangirangendo bamaze gukora ibikorwa nk'ibi byo gufasha hirya no hino mu gihugu.
Abasangirangendo bamaze gukora ibikorwa nk’ibi byo gufasha hirya no hino mu gihugu.
Abaturage bari babukereye.
Abaturage bari babukereye.
Batanze na Mituweli 1 300
Batanze na Mituweli 1 300
Inka 10 zahawe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inka 10 zahawe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi, akaba na Perezida w'Abasangirangendo Isaac Munyakazi yereka abaturage inka babazaniye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, akaba na Perezida w’Abasangirangendo Isaac Munyakazi yereka abaturage inka babazaniye.
Bafata ifito y'uributso y'Abasangirangendo, abayobozi n'abafashijwe.
Bafata ifito y’uributso y’Abasangirangendo, abayobozi n’abafashijwe.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Hari igihe umuntu umwe yaragiraga inka ijanan cyangwa zirenga. None abantu ijana bagaragira inka icumi!

  • @Mawazo none,hakorwe iki?ngize ngo hari igitekerezo ugiye gutanga ngo hagaragirwe nyinshi

  • Aba basangirangendo ndabakunze ndakaroga umwami… igikorwa bakoze n’icy’inyamibwa…

Comments are closed.

en_USEnglish