Digiqole ad

Kuwa gatanu Isoko ry’Imari n’Imigabane ryacuruje Frw asaga Miliyoni 257

 Kuwa gatanu Isoko ry’Imari n’Imigabane ryacuruje Frw asaga Miliyoni 257

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Raporo ya buri munsi igaragaza uko isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryagenze, iragaragaza ko kuwa gatanu tariki 09 Ukwakira, kuri iri soko hacurujwe imigabane 918,800 ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 257,192,000.

Iyo migabane 918,800 yacurujwe ku Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)”, harimo 916,800 ya Banki ya Kigali (BK) na 2,000 ya Bralirwa. Uyu munsi kandi ibiciro by’imigabane ntabwo byahindaguritse cyane uretse umugabane wa Bralirwa wamanutseho amafaranga y’u Rwanda 16, kuko wavuye kuri 260 wariho kuwa kane, ugera kuri 244.

Nubwo bigaragara bigaragara ko kuwa gatanu ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe amafaranga menshi, kuwa kane nta mugabane n’umwe wari wacurujwe.

Umuseke.rw

en_USEnglish