Digiqole ad

Gasabo: Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu midugudu barataka inzara

 Gasabo: Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu midugudu barataka inzara

Musangwabutaka ngo yatawe n’umugore bari babyaranye kabiri kubera inzara.

Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali baratabaza Leta ko yagira icyo ikora kuko ngo bagiye kwica n’inzara nyuma yo kwimurwa mu mirima yabo, ubu ngo bakaba ntaho guhinga bafite, batunzwe no gukora imishito no kubumba inkono.

Musangwabutaka ngo yatawe n'umugore bari babyaranye kabiri kubera inzara.
Musangwabutaka ngo yatawe n’umugore bari babyaranye kabiri kubera inzara.

Imiryango irenga 50 y’abasigajwe inyuma n’amateka niyo yimuwe mu Kagari ka Bwiza aho bari batuye bajyanwa mu Kagari ka Cyaruzinga n’aka Karubibi mu Murenge wa Ndera kugira ngo nabo bagezweho ibikorwa by’iterambere.

Kugeza ubu aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bafite ibibazo byinshi bibakomereye birimo ikibazo cy’inzara, kutabona ibyangombya by’amazu mu rwego rwo kwizera ko ari ayabo, ndetse no kuba batarahawe imperekeza ku mirima yabo ikaba yaratwawe na Leta.

Musangwabutaka Nyakarundi umwe mu batuye muri uyu mudugudu yatubwiye ko inzara uretse kuba ibamereye nabi, ngo irimo no kubasenyera ingo kuko ituma n’abagore babasigira abana bakigendera.

Yagize ati “Tuva Ruhangari nazanye n’umugore n’abana ariko tugeze aha kubera inzara umugore yahindutse indaya ansigira abana asubira iwabo ubu yabyaranye n’abandi bagabo.”

Musangwabutaka yasobanuye ko aho babaga mbere bari bafite hari ibiryo ku buryo nta nzara batakaga, ariko ngo ubu ni ukwirya bakimara kuko rimwe na rimwe banaburara.

Uyu mugabo utunzwe no gukora imishito mu migano abona nayo yakoze urugendo rw’umunsi wose, ngo ku munsi akorera amafaranga 1 500, akura mu mishito nka 600 akora ku munsi.

Nubwo ngo no kubona isoko ry’imishito ye bimugora, amafaranga abonye amufasha gutunga abana babiri bakiri bato yasigaranye, dore ko ngo bombi bakiri mu mashuri y’incuke.

Kubwa Musangwabutaka, ngo ibyo akora ni amaburakindi, ati “Iyo ingona ivuye mu ruzi ikajya kurigata urume i musozi ntabwo iba isetse…ikindi kibazo kidukomereye, ubu tubaye hano ari nkaho ducumbitse kuko nta byangombwa dufite kandi iyo udafite icyangwa ibintu ntabwo biba ari ibyawe.”

Aba basangwabutaka kandi ngo basanga hari uburenganzira batahawe kuko ngo ubutaka bimuwemo bari bafitiye ibyangombwa Leta yateyemo amashyamba nta mperekeza bahawe.

Rwamurangwa Stephen, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo avuga ko ibibazo abasangwabutaka bagaragaza cyane cyane icy’ibyangombwa by’amazu batujwemo n’imperekeza y’ubutaka bakuweho batabonye ngo atari asanzwe abizi, ariko ngo agiye kubikurikirana mu maguru mashya.

Yagize ati “Ndumva aribo birangayeho kuko iyo baba barabivuze mbere byari kuba byarakemutse.’’

Aba basigajwe inyuma n’amateka ngo bari banahawe amatungo, ariko yarapfuye arashira kubera kubura ubwatsi.

Ntezirizaza Theodomir
UM– USEKE.RW

en_USEnglish