Football : Blatter na Platini bahagaritswe bihesha Hayatou kuyobora FIFA
Kuri uyu wa kane tariki 08 Ukwakira, Komisiyo y’imyitwarire ya FIFA yahagaritse by’agateganyo Perezida wa FIFA Sepp Blatter na Michel Platini mu gihe kingana n’iminsi 90, ibi byahesheje amahirwe umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika Issa Hayatou wari Visi-Perezida guhita yicara ku buyobozi wa FIFA.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ rimaze iminsi mu bibazo bitumye Hayatou nawe ushinjwa imikorere mibi na ruswa yicara ku ntebe yo kuyobora kimwe mu bigo bikomeye ku Isi ‘FIFA’. Uyu munya-Cameroon abaye umunyafurika wa mbere uyoboye FIFA.
Ihagarikwa ry’agateganyo rya Blatter na Platini uyobora w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Buayi wanahabwaga amahirwe yo kuzasimbura Blatter nabyo bifitanye isano n’ibibazo bya ruswa z’igihe kirekire bivugwa muri FIFA.
Src: Jeuneafrique
1 Comment
Issa Hayatou nawe si shyashya, nawe yari akwiye ahubwo gukorerwa “investigation”. FIFA yahindutse indiri ya ruswa.
Comments are closed.