Digiqole ad

Kangwagye na Karekezi nibo ba ‘mayor’ bonyine batowe 2006 basigaye

 Kangwagye na Karekezi nibo ba ‘mayor’ bonyine batowe 2006 basigaye

Kangwanye na Karekezi nibo bonyine basigaye mu rugamba rwo guteza imbere uturere bahawe kuyobora kuva 2006

Muri Gashyantare 2016 nibwo hategerejwe amatora y’inzego z’ibanze azashyiraho Komite nyobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Karere. Mu gihe hasigaye amezi ane ngo aya matora abe, usubije amaso inyuma usanga ku rwego rw’uturere abayobozi 30 batorewe manda ebyiri z’imyaka 10 mu 2006 ubu abasigaye ari babiri gusa; Justus Kangwagye wa Rulindo na Leandre Karekezi wa Gisagara. Kubera impamvu zitandukanye bamwe bareguye, abandi bareguzwa, abandi bakurikiranwa mu nkiko, abandi bazamurwa mu ntera….

Kangwanye na Karekezi nibo bonyine basigaye mu rugamba rwo guteza imbere uturere bahawe kuyobora kuva 2006
Kangwanye na Karekezi nibo bonyine basigaye mu rugamba rwo guteza imbere uturere bahawe kuyobora kuva 2006

Mu ntangiriro za 2006 habaye impunduka, perefegitura 12 zigabanywamo Intara enye n’umujyi wa Kigali, komine 154 z’u Rwanda zigabanywamo Uturere 30 dutorerwa abayobozi bashya bari bemerewe mandat ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe.

Uko iminsi yagiye ishira imbaraga n’intege nke kuri bamwe byagiye bigaragara, imyitwarire mibi, imikorere itanoze, kunyereza ibya rubanda n’ibindi bituma mu bayobozi batowe mu 2006 ubwo manda ya mbere yari irangiye mu 2011 abongeye kugirirwa ikizere ari BATANU gusa.

Abo ni Kayumba Bernard wayoboraga Karongi, Karekezi Leandre uyobora Gisagara, Francois Niyotwagira wayoboraga Ngoma, Nyangezi Bonane wayoboraga Gicumbi, na Justus Kangwage  ukiyobora Rulindo.

Muri aba batanu bari bagikomeje imihigo, batatu muri bo ntibabashije gusoza manda yabo ya kabiri kubera imikorere mibi, imyitwarire idahwitse cyangwa ibini bagiye bashinjwa muri bo bamwe banagezwa imbere y’ubutabera nka Bernard Kayumba wayoboraga Karongi na Hassan Bahame wari uwa Rubavu.

Justus Kangwage na Leandre Karekezi nibo bayobozi b’uturere gusa bagiriwe ikizere kuva mu mwaka wa 2006 kugeza ubu.

Ugenzuye mu byavuye mu mihigo yo mu myaka ine ishize usanga nk’Akarere ka Gisagara muri rusange kaza muri dutanu twa mbere kubera guhozaho mu kuza mu 10 twa mbere, umwanya mwiza mu mihigo Gisagara yigeze igira ni uwa kane, naho Rulindo yo yigeze gufata n’umwanya wa mbere (2010/2011).

Muri ba ‘mayors’ bari batowe mu 2006 harimo abagiriwe ikizere bazamurwa mu ntera; Alphonse Munyantwari yayoboraga Nyamagabe maze kubwo kwitwara neza mu mirimo agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo; Aime Bosenibamwe nawe biba uko avanwa ku buyobozi bwa Burera ahabwa Amajyaruguru.

Francois Byabarumwanzi we wayoboraga Akarere ka Ruhango yagizwe Honorable mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubu ni Intumwa ya rubanda.

Igitangaje ariko ni uko mu bayobozi 30 batowe mu mwaka wa 2011, abagera kuri 11 bamaze kwiyeguza cyangwa kweguzwa ku mirimo yabo, barimo umwe wo mu Mujyi wa Kigali, batanu (5) mu Ntara y’Iburengerazuba, bane (4) bo mu Ntara y’Iburasirazuba, n’undi umwe wo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Urutonde rw’abayobozi b’Uturere batowe mu matora ya 2006 na 2011

Umujyi wa Kigali:

Gasabo: Nyinawagaga Claudine (2006), Willy Ndizeye (2011)

Nyarugenge: Jean Marie Vianney Mubirigi  (2006), Mukasonga Solange (2011)

Kicukiro: William Ntidendereza  (2006), Paul Jules Ndamage  (2011)

Iburengerazuba

Nyamasheke: Vincent Muragwa  (2006), Jean Baptiste Habyarimana  (2011)

Rusizi: Jean Pierre Turatsinze  (2006), Oscar Nzeyimana  (2011)

Nyabihu: Ngirabatware Charles (2006), Nsengimana Jean Baptiste (2011)

Rubavu: Ramadhan  Barengayabo (2006), Sheikh Hassan Bahame  (2011)

Karongi: Bernard Kayumba  (2006), yongeye gutorwa muri 2011

Rutsiro: Ildephonse Nkiriye  (2006), Gaspard Byukusenge (2011)

Ngororero: Cyprien Nsengimana  (2006), Gedeon Ruboneza  (2011)


Amajyepfo

Gisagara: Karekezi Leandre (2006), yongeye gutorwa (2011)

Huye: Aimable Twagiramutara  (2006), Eugene Kayiranga Muzuka (2011)

Nyanza: Francois Munyankindi  (2006), Abdallah Murenzi  (2011)

Kamonyi: Jean Paul Munyandamutsa  (2006), Jacques Rutsinga (2011)

Muhanga: Augustin Hategeka  (2006), Yvone Mutakwasuku (2011)

Nyamagabe: Alphonse Munyantwari  (2006), Mugisha Philbert (2011)

Nyaruguru: Olive Uwamariya (2006), Francois Habitegeko  (2011)

Ruhango: Byabarumwanzi Francois (2006), Francois Xavier Mbabazi  (2011)


Iburasirazuba

Kirehe: Nkunzumwami Patrick (2006), Murayire Protais (2011)

Bugesera: Musonera Gaspard (2006), Rwagaju Louis (2011)

Ngoma: Niyotwagira Francois (2006), yongeye gutorwa muri 2011

Nyagatare: Kashemeza Robert (2006), Sabiti Atuhe Fred (2011)

Gatsibo: Murego John Vianney (2006), Ruboneka Ambroise (2011)

Kayonza: Muhororo R.Damas (2006), Mugabo John (2011)

Rwamagana: Ntezirembo Valens (2006), Uwimana Nehemie (2011)

 

AMAJYARUGURU

Burera: Bosenibamwe Aime (2006), Sembagare Samuel (2011)

Musanze: Karabayinga Celestin (2006), Mpembyemungu Winifride (2011)

Gakenke: Mugemangango Epaphrodite (2006), Nzamwita Deogratias (2011)

Gicumbi: Nyangezi Bonane (2006), yongeye gutorwa muri 2011

Rulindo: Kangwage Justus (2006), yongeye gutorwa muri 2011

 

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

36 Comments

  • icyakora Kangwagye na Karekezi ntacyo nabaveba pe, bitanze bihagije ndetse bazanahabwe ishimwe kuko kuyobora imyaka 10 si ikintu cyoroshye

  • Mukomereze aho mwabaye intwari

  • Kangwagye na Karekezi bakwiye ibikombe by’imiyiborere myiza ndetse banahabwe promotion kuko bagaragaje ubwitange n’ imiyoborere myiza mu kazi kabo! Rwose bagaragaza compétences n’ umurava mu kazi kabo.

  • njywe nzi neza mayor wa RULINDO ni umuhanga cyane, yicisha bugufi cyane, niinyaryenge cyane. rwose ni umuyobozi pe azi gukora as team ntakwikanyiza, azi gukora motivation kuburyo abakozi bose bamwibonamo , azi gukurikirana no guhanahana amakuru , azi gukora coordination, azi gutanga inama , azi gufasha umukozi wumunyantegenke.

    NJYWE ARI NJYE NA MUGIRA MINISTRE WA MINALOC CY UMUYOBOZI WA RGB ,CYANGWA SE AKABA UWUNGIRIJE MINISTER WA MINALOC KUKO AZI NEZA UTURERE , AZI IBIBAZO BYOSE. CYANGWA SE AKABA UMUYOBOZI WA LODA.

    NUKO NJYWE MBIBONA KABISA.

    MURAKOZE

  • karekezi we simuzi, ariko kangwagye ni intwari, ntakorera ko jisho,akunda abaturage, afatanya n, abandi bayobozi, yumva abaturage mu nama zabo n’ibyifuzo n’ibitekerezo….. mbese…. genda Kangwagye urashoboye sana

  • Nizeye ko biteguye ko ntawe urenza Manda ebyiri! Harya tuzatora mu kuhe kwezi umwaka utaha?

  • Mbonye aya makuru numva nagira icyo nyavugaho, njyewe nkomoka i Rulindo mu murenge wa Bushoki,akagari Gasiza, birumvikana ko Kangwagye Justus muzi pe ni inyangamugayo,iyo ugiye ku karere uri umuturage akagusanga hanze akubaza niba ikibazo cyawe cyakemutse cg bakwakiriye baba batarakwakira agahita akubariza uko bimeze ngo bakwakire.Rwose Kangwagye ni umuntu w’umugabo pe kdi agwa neza ku buryo abanyarulindo twese tucyimukeneye,twari dukwiye ngo twongere tumutore.’

  • Aba nya Gisagara ko mwe mutavuga neza Mayor wanyu bite? Ubwo ba kidobya muraza kuvuga ko yakingiwe ikibaba n’umugore we kandi ari umu technicienne?

  • Kuvungwa neza biruta amavuta yigiciro cyinshi. Ntabwo muzi ariko mbonye ko abaturage be ba mukunda, bize ko abanyarwanda bamenye gutandukanya ikibi n’ikiza. Wa Mugabo we rero hahirwa ibere wonse natwe abanyarwanda watanze ho imbaraga n’ubwenge. Ni nkawe dukeneye mugihugu apana abinda zatanze imbere

  • Karekezi Leandre ni intwali pe; azi kubana neza n’abakozi , abaturage ba Gisagara bamwibonamo cyane. ikibazo abaturage ba Gisagara bafite n’itegeko ritabemerera kongera ku mutora ngo ababere Umuyobozi.
    icyashimisha abaturage ba Gisagara n’uko uyu Muyobozi yabona “promotion” uko bifuza bivuga ko abaye MInister wa Minaloc kugira ngo bahore bahura nawe iminsi myinshi.

  • Urwanda nagahugu gato cyane

  • nubwo muvuze abo bayobozi babiri gusa natwe muri Kicukiro turashima Mayor Paul Jules Ndamage n’umuyozi uganisha abaturage ku iterambere kandi utega amatwi abaturage ayoboye , ukunda abakozi be muri rusange ,wanga akarengane ku muntu uwo ariwe wese ayoboye, ikindi nuko akarere ka Kicukiro kabaga akanyuma aho paul Jules atorewe kakaza kwisonga kumwanya wa mbere buri gihe ,abakozi bagahemberwa igihe kandi barahoraga mu birarane natwe abaturage b’Akarere ka Kicukiro tumwifurije Promotion kandi Imana izabimufashemo

  • PAUL Jules arasobanutse kabisa promotion oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Abo ba moyers bombi nta gitangaje cyane kuko bose bari ingabo urumva rero bafite aho babivana. Turabashimiye cyane ku byiza bagejeje ku turere batorewe kuyobora.

  • yebabawe sinkora mu Karere ka Kicukiro ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azadufashe aduhe muyindi manda Paul Jule Ndamage natwe aduteze imbere mu Karere ntavuze yo guteza imbere Akarere ka Kicukiro konyine kubera ukuntu numva abaturage benshi baba bamushima

  • Maze rero, Abanyarwanda dufite ikibazo gikomeye cyo kubeshya no kubeshyana ko ngo ariyo Politike. Kandi bene ibyo nibyo byatumye Africa n’u Rwanda rurimo bidindira mw’itera mbere; ryaba iry’Abantu cyangwa iry’Ibikorwa.

    Karekezi ntacyo mfpa nawe nk’umuntu, ndetse nin’umugabo mwiza. Ariko iyo uvuga ko yakoze neza, kandi ntaho bigaragara mu Karere Kka Gisagara dusanga ari nko gukinisha Abaturage ba Gisagara.Ese, kerertse abanditse biriya, niba ari abo yagabiyecyangwa se bene wabo cyangwa Abayoboke be/ inshuti ze se.

    1. Mwebwe aabandika biriya muzi ko Akarere ka Gisagara ariko karere konyine mu Rwanda kadafite umuhanda wa Kaburimbo?

    2. Muzi neza ko inzibutso z’Abashyinguwemo abacitse kw’icumu inyinshi zubatse nabi kandi izindi ziriho zisenyuka zitasanwe? urugero:
    -Urwibutso rw’Umurenge wa Ndora, urw’Umurenge wa Gikonko, urw’umurenge wa Mamba, n’ahandi. Yewe, uretse Urwibutso rw’Umurenge wa Musha narwo nuko abahakomoka bashyizemo imbaraga nyinshi. zidasanzwe, kubera nabwo abantu bakomeye bahavuka.

    3. None se ibibazo by’amasambu y’abantu bahungutse b’impunzi zakera zavuye hanze yabasuzuguye akanga gukemurira ikibazo harya bo s’Abanyarwanda?Amasambu yabo se ntibayigabije bakayaha Abarundi noneho bakayagurisha abantu bakomeye harimo nabamwe mu Bayobozi nawe akiha ntibizwi? Abaturage badafite kivurira bakohoha bajya gushaka aho baba mu Bugesera na handi ibyo wabishima maze uka bimuhera igikombe ukanamugorera kuzamurwa mu ntera kugeza ubwo umuha Minisiteri? birashekejepeee!

    Uwabivuze ubwo nawe arihakirwa nyine kuri baramu be bakomeye ngo bamwumve neza, cyangwa se umugore we nyine. Uwitwa Barikana Eugene wari SG MINALOC, mu bukwe bwa Mayor Karekezi, arongora Executif w’intara y’Amajyepfo, yaravuze ati; Akarere ka rongoye intara ibizavamo muzabyitege. At; amata ashobora kuzabyara amavuta cyangwa se,bikaba ibindi. Byabaye ibindi rero kuri bamwe babanya Gisagara nyine.

    Ariko burya icyoSG yavugaga, ubundi ntabwo byemewe mu buryo bw’imikorere myiza kugirango bibe kuriya, Mayor w’AKarere akorane n’Umugore we umuyobora ku rwego rwo hejuru ye. Biba mu Rwanda gusa

    None se uriya wavugaga ngo Abaturage ba Gisagara ntibavuga ugirango n’ibicucu? bavugire he se? ibyo wakekaga ko akingiwe ikibaba se sibyo nti babizise? uretse ko nawe ubizi ngirango wagirangu wumve ko babizi. Barabize cyaneee1 haubwo barumiwe. None se ugirango Governor we hari icyo yavuga?

    Aho uzi abakozi b’igishanga cy’Akanyaru amafaranga ya Project n’ayo bagombaga guhemba abakozi yagiye he?, hari se audit yakozwe? umwe mu bakozi wagererageje kubaza byamuguye amahoro? uzabaze uko byamugendekeye.

    Ese kuki ubwo Perezida wa Repuburika yashakaga gusura Akrere ka Gisagara, kuki bamujyanye ahandi akajya muri Nyaruguru? batinyaga iki?

    Umwana uriwabo avuna umuheha akongeza undi, nimushaka muzamuhe n’ubwa Prime Minister nakubwira iki? nyine ubwo hari abo koreye neza. Ariko turebye gukorera Abaturage muri rusange, ntanakimwe wamushimira. Wavuga ko yakouko abishoboye cyangwa se ko hari abari bamuri inyuma yakoze uko babishaka.

    Ariko uriya mugabo namusaba ko yicecekera ntavuge biriya byo gushimaira Karekezi Liandre, kuko Gisagara yose na Huye n’utundi turere bihana imbibi ko ibyo uvuze aribinyoma kandi, kuvuga ariya magambo urasuzugura AbanyaGisagara bazi neza imikorere y’uriya mugabo.

    Ariko ndagirango abavuze biriya mbibutse ko Gisagara ifite abantu benshi bahakomoka kandi bize, harimo n’intiti nyinshi , baba abari basanzwe mu gihugu yewe n’abatahitse bari barahunze kera muri 1959-73, kandi bareba bakanakurikira ibyaho umunsi ku wundi. Naho kwiriranwa n’Abaturage bamwe bo mu cyaro ukabereka ko ubakunda gusa nta gikorwa cy’Amajyambere ahakorera, biteye agahinda.

    Gusa wenda hari byiza yakoze, ariko kugeza aho umuntu avuga ngo yarakoze cyane, ahh simbizi. Ariko nanone biterwa nicyo umuntu yise gukora.

    • Sinkunda kwandika ku bintu nkibi ariko nagirango ibi byo ngire icyo mbivugaho. Jye ntuye Huye ariko nagirango mbwire abasomyi ko ntemeranya nawe kubyo uvuze kuri Karekezi. Karekezi ni umukozi cyaneeee uzafate urugero rumwe rwonyine rwimihanda uzasanga aho Huye ihurira na Gisagara uruhande rwa Gisagara hameze neza naho Huye ari igisoro. Kuva ahitwa kuri atelier gukomeza hirya i Save ntibafite amatara ku muhanda? Abandi se kuki batari barabikoze?
      Ibyo rero ni bike ubwo nsize bimwe byabaturage bahoraga bahunga ibihuha ngirengo uribuka UNR igura generator abanyagisagara bagahunga ngo ni imashini bazanye izabasya.

      Rero rwose simvugira karekezi kuko sinamuzi ariko muge mureka ibyiza tubishime tugaye ibintu aruko ari bibi.

  • Igitekerezo cyanjye n’uko umuntu nka Kangwage abanyarulindo tutari dukwiye kumurekura kuko natwe turacyamukeneye nk’uko abanyagihugu bagikeneye Kagame.Congs Kangwage.Courage turi kumwe.Uzi kubana neza natwe abaturage kabisa.Ushobora kuba mu buzima waciyemo wararushye bikaguha amasomo.Ndakwemera Musaza!

  • Mugabo John, Mayor wa Kayonza nawe akwiye igikombe kubera igihe amaze ayobora, njye ndamwibuka cyane muri za 1996 ari Bourgoumestre w’icyahoze ari Commune Kigombe mu mugi wa Ruhengeri ubu ni akarere ka Musanze.Sinzi niba haba hari undi Mayor wayoboye kiriya gihe.

  • Nshimiye uwakoze iyi nkuru kuko yaduteye gusubiza amaso inyuma no kwibaza ku nshingano Mayor asabwa kuzuza. Ndakosora aho yanditse ko Communes zavuyeho 2006, sibyo, ahubwo zavuyeho 2001 zibyara Uturere n’Imijyi 106, Komite Nyobozi igizwe n’Abantu batanu, Mayor ari nawe Muyobozi wa Njyanama, naho ibyari Perefegitura bibyara Intara n’Umujyi wa Kigali. Intara iyoborwa n’Umukuru w’Intara naho Umujyi wa Kigali ufite Komite Nyobozi igizwe n’Abantu batanu.

  • Turashima Leandre ni umugabo wumvikana wumva kdi ibyifuzo by’abaturage.

  • nibyo kuba barakoze neza ariko kuba mu myaka yanyuma batarabirukanye nuko bari bakingiwe ikibaba hejuru turebeye nk’ukuntu akarere ka Rulindo kavuye ku mwanya wa mbere ariko kakaba kaza hejuru y’uturere 20 muri iyi myaka ibiri. uwabongeza iyindi mandat byazamba kurushaho.

  • Karekezi arashoboye kandi nkurubyiruko twe nitwe tuzi ibyiza bye, ukurikije aho yakuye akarere ka Gisagara,kavaga kure cyane ntituyobewe ko gisagara genocide yayishegeshe kuko yabuze abantu benshi,ninayo mpamvu kubaka akarere byasabaga imbaraga , urebye iterambere tugezeho nkobaka inganda, agakiriro ,imihanda , nibindi ibyo byose mvuze ndabona umuyobozi wa Gisagara akwiye promotion.

  • nukuri aba bagabo babaye intwari. imikoranire myiza batugaragarije numurava bakunda igihugu tubishingireho twubake ejo heza. nabo kandi bazabishimirwe. Leandre Oyeeeeeee

  • Ntabwo nikoma Charles Kayinamura, ariko ndagirango nkubwire ko ibintu wanditse kuri Mayor wa Gisagara bigaragaza ko nta leadership training cg formation mu bijyanye n’imiyoborere waba warigeze:

    1. Uribuka mbere uko Gisagara yari umeze mbere Yuko Karekezi ayibera umuyobozi? Ibuka neza niba wari warahabaye amatiku n’ubunebwe bw’abaturage ba Gisagara: Buri gihe bishakiraga guhunga no guhungabanya umutekano! Ariko kubera formation Karekezi yabonye ndetse n’indero(uburere) ababyeyi bamuhaye yatumye bacisha make,afatanya n’abayobozi b’ibanze bagarura umutekano ndetse abaturage bitoza gukorana umurava.
    2. Uribuka umuhanda Gisagara-Gute? Twawitaga igisoro?
    3. Isoko Ubu rimeze gute?
    4. Isuku mu baturage
    5. Kurenganurwa kw’abaturage? Etc…..

    Liste ni ndende ariko twe tuhakorera twishimira services Gisagara iduha kandi iha abaturage.

    Ahubwo Muzehe abishoboye, amuhe promotion! Nicyo twamwifuriza!

  • Bazitegereze neza, Karekezi Léandre Ministère ya sport yayiyobora neza, afite compétences na expérience mu bijyanye n’imikino kandi aba jeunes tumwibonamo cyane!!!

  • Mwebwe musabira aba Bayobozi b’indashyikirwa promotion ni byiza pe!

    Koko barakoze.

    Ariko se abayobozi basanzwe ku myanya murimo kubasabira nabo ko bakibishoboye murashaka ko bicara? Mutekereze kabiri.
    Reba Minister MINALOC, MINISPOC,CEO RGB, nge mbona ari abahanga pe!!1

    Ahubwo bazashimirwe ku bundi buryo. Gusa byaba na byiza nyine nibazabona promotion mu bandi bayobozi bazananirwa cg bazimurwa mu zindi ntera!

  • munyibukije NSENGIYUMVA Jean Baptiste watowe 2011 agapfa atarwaye hashize amezi 2 gusa

  • Umva nta Karekezi ntimukabeshye pe, imihanda ayikoze kuko mandaye ishoje kugirango yigaragaze neza mbere hose yarihe se?

  • Yemwe mwambwira niba izimana 2 zihwanye nimyaka icumi zireba naba v/mayor bombi ?cyangwabo bakomeza kuba batorerwa izindi manda ?

  • nanjye muri ba Mayor nemera KANGWAGE na Jules Ndamage Kicukiro nabakozi bakwiye gushimirwa

  • ariko jules muramwera basiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii

  • Sha Paul jules Ndamage arakora uwamuhindurira abamwungirije ntavuze amazina

  • Kangwagye akwiye gushimwa cyane. Yasohoje ubutumwa bw’uwamutumye! Akunda igihugu cye biraboneka kdi afite kwitanga. Ni intumwa nziza! congs Justus

  • Ese harya umuntu atanga candidature gute?

  • amatora y’abayobora uturere ahera mu mirenge aho guhera mu tugari nk’uko mwabivuze.

Comments are closed.

en_USEnglish