Digiqole ad

Abisilamu ba AMUR n’aba FAHICO ngo biyungiye i Maka

 Abisilamu ba AMUR n’aba FAHICO ngo biyungiye i Maka

Abisilamu berekeje i Maka uyu mwaka ubwo bari i Kanombe mbere yo kurira indege (photo: internet).

Nyuma y’uko Abisilamu nyarwanda bagiye mu mutambagiro mutagatifu i Maka bagiye m byiciro bibi bitandukanye, ahanini kubera uruhande buri tsinda rihagazeho, 74 bagiye ku ruhande rwa FAHICO bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa kabiri batangaje ko bagezeyo bakiyungirayo na bagenzi babo boherejwe n’umuryango w’ivugabutumwa rya Kisilamu mu Rwanda ‘AMUR’.

Abisilamu berekeje i Maka uyu mwaka ubwo bari i Kanombe mbere yo kurira indege (photo: internet).
Abisilamu berekeje i Maka uyu mwaka ubwo bari i Kanombe mbere yo kurira indege (photo: internet).

Sheikh Namahoro Hassan wari uyoboye abahaji b’ikigo FAHICO (yashinzwe kandi ikayoborwaga n’uwahoze ari Mufti w’u Rwanda Sheikh Gahutu Abdul Karim) yatangaje ko bari babanye neza n’ikindi gice cy’Abanyarwanda cyari cyagiye ku ruhande rw’AMUR.

Yagize ati “Twarikumwe, twarafashanyaga,twarasabanaga uko byashobokaga kose. Abahaji baragenderanaga bagafatanya guhaha mu masoko, bakerekana ibyiza, muri rusange byagaragaje umusaruro mwiza.”

Ibi kandi byashimaniye na Sheikh RURANGWA Jamiri wari uhagarariye itsinda ry’Abasilamu bajyanywe na AMUR, we yagize ati “Twaraganiraga ndetse twanakoze n’ubusabane hagati y’abahajji ba AMUR n’abandi bahajji bo ku ruhande rwa FAHICO. Twabanye neza, turasabana, dusangira byose, byagenze neza.”

Abahaji bari bitabiriye uyu mutambagiro mutagatifu bavuga ko wabasigiye ibintu byinshi bizabafasha mu buzima bwabo bwa k’Isilamu, kuko ngo ubu bakuze mu myemerere.

Umwe muribo witwa Hakizimana Mussa yagize ati “Icyo utumarira cya mbere urakura mu myemerere, ubu hari ikintu washoboraga gukora mbere ubu udashobora gukora. Ukavuga uti umuntu wageze hariya hantu, umuntu wavuganye n’Imana ntabwo nakora ikintu nka kiriya.”

Mugezi we witwa Kubwimana Afsa we avuga ko umutambagiro utuma bahinduka mu kugirira impuhwe ikiremwamuntu.

Yagize ati “Hari ukuntu ubona umukene akakubwira ngo ndabwiriwe ukumva arimo kugutesha umwanya, ariko hariya ubona abantu bashora za Miliyoni ngo agaburire abantu nta kiguzi. Babikorera Imana gusa, bikwigisha uburyo wabana n’abantu, n’uburyo wabafasha.”

Umutambagiro mutagatifu w’Abisilamu muri uyu mwaka witabiriwe n’Abanyarwanda 125 bagiye mu matsinda abiri, 54 ba AMUR, n’abandi 71 bajyanywe na Kompanyi ya FAHICO.

Nubwo muri uyu mutambagiro habaye impanuka yatewe n’umubyigano ukabije yahitanye abarenga 700, Abanyarwanda bagarutse bose nta n’uwakomeretse, ngo kuko aho impanuka yabereye Abanyarwanda bari bamaze kuharenga ku buryo ngo n’amakuru y’impanuka bayamenye bayabwiwe n’abari mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish