Digiqole ad

Amagare: Team Rwanda irerekeza Cameroon muri ‘Chantal Biya Race’

 Amagare: Team Rwanda irerekeza Cameroon muri ‘Chantal Biya Race’

Team Rwanda iherutse kwegukana umudari wa Zahabu mu mikino nyafurika.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare na bagenzi be Joseph Areruya, Joseph Biziyaremye, Gasore Hategeka na Bonaventure Uwizeyimana bazajya mu gihugu cya Cameroon kwitabira irushanwa ryitiriwe umugore wa Perezida w’icyo gihugu ‘Chantal Biya’, bari kumwe n’umutoza wabo Felix Sempoma.

Team Rwanda iherutse kwegukana umudari wa Zahabu mu mikino nyafurika.
Team Rwanda iherutse kwegukana umudari wa Zahabu mu mikino nyafurika.

Ikipe y’u Rwanda iherutse kwegukana umwanya wa mbere muri ‘Tour de Côte d’Ivoire’, ndetse Hadi Janvier akaba uwa kabiri muri rusange igiye muri Cameroon ku guhagarara ku cyubahiro cyayo imaze kwihesha muri Afurika, ndetse no gukomeza kwitegura ‘Tour du Rwanda’ y’uyu mwaka.

Isiganwa ry’amagare ‘Grand Prix International Chantal Biya’ ryitiririwe umugore wa Perezida wa Cameroon Paul Biya rigiye kuba ku nshuro ya 15, rizatangira tariki 14, 15-18 Ukwakira.

Amasiganwa bazakina muri Cameroon

Prologue: Douala – Douala

Stage 1: Douala – Douala

Stage 2: Yaoundé – Ebolowa

Stage 3: Zoétélé – Meyomessala

Stage 4: Sangmelima – Yaoundé

en_USEnglish