Digiqole ad

Bwa mbere mu mateka u Rwanda rugiye kwakira Inteko Rusange ya INTERPOL

 Bwa mbere mu mateka u Rwanda rugiye kwakira Inteko Rusange ya INTERPOL

Ku matariki 2-5 Ugushyingo 2015, u Rwanda ruzakira Inteko rusange ya 84 y’igipolisi mpuzamahanga ‘INTERPOL’ izagaruka ku mikorere y’uru rwego rufite ibiro bikuru i Lyon mu Bufaransa.

Iyi nteko rusange izitabirwa n’abahagarariye ibihugu binuranye binyamuryango bya INTERPOL bigera ku 190, ndetse n’abayobozi bakuru bayo. Buri gihugu kiba gifite ijwi rimwe mu matora akorerwa mu Nteko rusange ya INTERPOL.

Iyi Nteko rusange muri rusange izaganira ku ngingo zinyuranye zifitanye isano n’imikorere y’uru rwego zirimo gahunda y’ibikorwa iteganya, uburyo bw’imikorere, ubukungu, ibikenewe mu gukomeza ubu bufatanye mpuzamahanga n’ibindi.

Urubuga rwa INTERPOL ruravuga ko by’umwihariko, iyi nteko rusange izabera i Kigali izaganira ku bibazo Police irimo guhura nabyo muri iki gihe cyane cyane bijyanye no gukumira iterabwoba, n’abaterabwoba baturuka mu bihugu by’amahanga; Imitwe y’abanyabyaha iri inyuma y’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ku Isi; Ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, umutekano w’imipaka, ruswa n’ibindi.

U Rwanda rwemerewe kwakira iyi nteko rusange ngaruka mwaka ya INTERPOL muri 2013, ubwo habaga Inteko rusange ya 82 yahuriranye no kwizihiza imyaka 100 uru rwego rurwanya ibyaha ku Isi rumaze rushinzwe.

Umuhango wo gufungura iyi nteko rusange ya INTERPOL byitezwe ko izitabirwa n’abantu basaga 1 000 uzaba ari kuwa mbere tariki 02 Ugushyingo, aho abayobozi bakuru b’u Rwanda n’aba INTERPOL bazavuga imbwirwaruhame.

U Rwanda rugiye kuba igihugu cya Gatanu (5) muri Afurika rwakiriye iyi Nteko rusange ya INTERPOL, nyuma ya Senegal (1992), Misiri (1998), Cameroun (2002) na Morocco muri 2007.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Abanyarwanda twese, twishimiye intambwe ikomeye Police y’u Rwanda iteye yakira inama mpuzamahanga ya Interpol bwa mbere mu mateka y’Igihugu, komeza imihigo Rwanda dukunda tuhagurukiye ku kwitangira ngo amahoro asabe mu bagutuye wishyire wizane muri byose.

  • Congs Police! Karibu mu Rwanda Igihugu cy’imisozi igihumbi natwe tuzakirana urugwiro abatugana

  • Ibi ni byiza. Byerekana icyizere gikomeye biriya bihugu bindi bifitiye icyacu. Reka nisabire abazaza muri iyi nama bazafate ingamba zo gufata abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakidegembya muri bimwe muri ibyo bihugu.

  • Aya namateka igihugu cyacu kirimo kirubaka, ibi kandi tubikesha umukuru wacu w’igihugu udahwema gushakira amajyambere abaturarwanda. Iyi ni intambwe nziza polisi yacu iteye tubifurije amahirwe masa mu gikorwa cyo gutegura uriya muhango twizera ko bizagenda neza

  • kwitwara neza kwa Police yacu niko gutumye duhabwa kwakira iyi nama, byiza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish